Zaburi 139:1-24
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi.
139 Yehova, warangenzuye kandi uranzi.+
2 Iyo nicaye urabimenya n’iyo mpagurutse urabimenya.+
Umenya ibitekerezo byanjye mbere y’igihe.+
3 Uba unyitegereza iyo ngenda ndetse n’iyo ndyamye.
Ibyo nkora byose urabizi.+
4 Yehova, n’iyo ntaragira icyo mvuga,Uba wamaze gutahura ibyo ngiye kuvuga byose uko byakabaye.+
5 Urandinze impande zose,Kandi umfashe ukuboko.
6 Uranzi neza kandi rwose ibyo birantangaza.
Iyo mbitekerejeho simbasha kubyiyumvisha.+
7 Nacikira he umwuka wawe,Kandi se nakwihisha he ku buryo utambona?+
8 Niyo nazamuka nkajya mu ijuru, waba undeba.
Niyo naba ndi mu Mva,* waba umbona.+
9 Niyo naguruka mu kirere, nkanyaruka nk’urumuri rwo mu gitondo cya kare,Nkajya gutura kure cyane ku mpera y’inyanja,
10 Aho na ho wanyobora,Kandi ukandinda ukoresheje ukuboko kwawe kw’iburyo.+
11 Ndamutse mvuze nti: “Umwijima uzantwikira,”
Icyo gihe ijoro rinkikije ryahinduka nk’urumuri.
12 Mana, ndetse n’umwijima kuri wowe ntiwaba wijimye cyane,Ahubwo ijoro ryamurika nk’amanywa,+Umwijima na wo ugahinduka urumuri.+
13 Ni wowe waremye impyiko zanjye.
Wampishe* mu nda ya mama.+
14 Ndagusingiza kuko naremwe mu buryo butangaje buteye ubwoba.+
Imirimo yawe iratangaje,+Kandi ibyo mbizi neza.
15 Igihe wandemeraga ahantu hatagaragara,Kandi nkagenda nkurira mu nda ya mama,Wabonaga amagufwa yanjye yose.+
16 Wambonye nkiri urusoro.
Mu gitabo cyawe hari handitsemoIminsi ingingo zarwo zose zaremeweho,Nubwo nta na rumwe muri zo rwari rwakabayeho.
17 Mana, ibitekerezo byawe ni iby’agaciro kenshi cyane!+
Byose ubiteranyirije hamwe byaba ari byinshi cyane!+
18 Ngerageje kubibara, byaba byinshi kuruta umusenyi.+
Niyo nakanguka ni wowe naba ngitekerezaho.+
19 Mana, icyampa gusa ukica ababi!+
Icyo gihe sinakongera guhura n’abanyarugomo,
20 Bavuga ibyawe bafite intego mbi.*
Ni abanzi bawe bakoresha izina ryawe mu buryo budakwiriye.+
21 Yehova, abakwanga nanjye ndabanga,+Kandi abakwigomekaho na bo ndabazira.+
22 Ndabanga cyane!+
Ni abanzi banjye.
23 Mana, ngenzura umenye umutima wanjye.+
Nsuzuma umenye ibitekerezo bimpangayikisha.+
24 Reba niba muri njye hari ikintu kindimo cyatuma nkora ibibi,+Maze unyobore+ mu nzira y’iteka.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Wandemeye mu nda ya mama.”
^ Cyangwa “bakurikije ibitekerezo byabo.”