Zaburi 36:1-12
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Zaburi ya Dawidi, umugaragu wa Yehova.
36 Ibitekerezo bibi biri mu mutima w’umunyabyaha ni byo bituma akora ibikorwa bibi,Kandi ntatinya Imana.+
2 Arishuka cyane,Ku buryo atamenya icyaha cye ngo acyange.+
3 Amagambo avuga aba ari mabi, kandi yuzuye uburyarya.
Ntagaragaza ubushishozi ngo akore ibyiza.
4 Iyo ari ku buriri bwe acura imigambi yo gukora ibibi.
Yitwara nabi,Kandi ntiyanga ibibi.
5 Yehova, urukundo rwawe rudahemuka rugera ku ijuru,+Kandi ubudahemuka bwawe bugera mu bicu.
6 Mana, gukiranuka kwawe kumeze nk’imisozi miremire.+
Imanza uca zimeze nk’amazi maremare kandi magari.+
Yehova, ni wowe ubeshaho abantu n’inyamaswa.+
7 Mana, mbega ukuntu urukundo rwawe rudahemuka+ ari urw’agaciro kenshi!
Abantu bahungira mu mababa yawe.+
8 Banywa ibyiza biruta ibindi byo mu nzu yawe bagahaga.+
Ubaha ibyiza byinshi kugira ngo babyishimire, bikabageraho bimeze nk’amazi menshi y’umugezi.+
9 Ni wowe soko y’ubuzima.+
Urumuri rwawe ni rwo rutuma tubona umucyo.+
10 Komeza kugaragariza abakuzi urukundo rudahemuka,+Kandi gukiranuka kwawe kugume ku bakiranutsi.+
11 Ntiwemere ko abibone banyibasira,Cyangwa ngo wemere ko abagome banyirukana nkabura aho nerekeza.
12 Abakora ibibi baratsinzwe.
Bagushijwe hasi ntibabasha guhaguruka.+