Zaburi 46:1-11
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Indirimbo y’abahungu ba Kora.+ Iyi ndirimbo iririmbwa mu njyana ya Alamoti.*
46 Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu.+
Ni umufasha uhora witeguye kuboneka mu gihe cy’amakuba.+
2 Ni yo mpamvu tutazatinya nubwo isi yahinduka,N’imisozi ikanyeganyega ikiroha hasi mu nyanja,+
3 Amazi yayo akivumbagatanya, akazana ifuro,+N’imisozi igatigiswa no guhorera kwayo. (Sela)
4 Hari uruzi ruturukaho indi migezi myinshi ituma umujyi w’Imana wishima.+
Uwo mujyi ni wo urimo ihema ryera kandi rihebuje ry’Isumbabyose.
5 Imana iri muri uwo mujyi,+ ntushobora kurimburwa.
Imana izawutabara mu gitondo cya kare.+
6 Abantu bo mu bihugu baravurunganye, ubwami bukurwaho.
Imana yumvikanishije ijwi ryayo maze isi irashonga.+
7 Yehova nyiri ingabo ari kumwe natwe.+
Imana ya Yakobo ni yo duhungiraho tukagira umutekano.* (Sela)
8 Nimuze murebe ibikorwa bya Yehova,Ukuntu yakoze ibintu bitangaje mu isi.
9 Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.+
Umuheto arawuvunagura n’icumu araricagagura.
Amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.
10 “Mwemere ko mutsinzwe kandi mumenye ko ari njye Mana.
Nzahabwa icyubahiro mu bihugu byose.+
Nzahabwa icyubahiro mu isi.”+
11 Yehova nyiri ingabo ari kumwe natwe.+
Imana ya Yakobo ni yo duhungiraho tukabona umutekano.+ (Sela)
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ni igihome kirekire kidukingira.”