REPUBULIKA YA DOMINIKANI
Umutwe ni nde?
‘Mubace umutwe bahinduke impehe’
Ku itariki ya 13 Nyakanga 1957, Umugenzuzi Colón yandikiye umunyamabanga wa leta ati “hari umugani wa kera uzwi cyane uvuga ngo ‘ujya kwica inzoka ayikubita mu mutwe.’ Intambwe ikomeye mu mugambi wo guca burundu agatsiko k’idini ry’Abahamya ba Yehova mu gihugu, ni ugushaka uburyo bwo gukuraho abamisiyonari babo. Ibyo byaba ari nko kubaca umutwe bagahinduka impehe, kandi badafite umutwe, nta cyo bageraho.”
Nyuma yaho gato, Umunyamabanga ushinzwe umutekano witwaga Arturo Espaillat yategetse abamisiyonari icumi bari basigaye kuva mu gihugu. Ku itariki ya 21 Nyakanga 1957, Roy Brandt yandikiye Trujillo, amusaba ko babonana kugira ngo amusobanurire ikibazo cyacu. Mu rwandiko yamwoherereje hari aho yagiraga ati “ibikorwa byuzuye urwango byo kurwanya izina rya Yehova Imana abantu bamwe barimo bakora mu gihugu, bimeze neza nk’ibyo abantu bari barashutswe bakoze barwanya intumwa za Yesu.” Hanyuma umuvandimwe Brandt yashishikarije Trujillo gusoma mu Byakozwe igice cya 2 kugeza ku cya 6, aramubwira ati “inama ihwitse kandi idaca ku ruhande yatanzwe n’umucamanza Gamaliyeli iracyafite agaciro muri iki gihe nk’ako yari ifite icyo gihe.” Hanyuma umuvandimwe Brandt yanditse mu nyuguti nkuru amagambo yo mu Byakozwe 5:38, 39 agira ati ‘MUREKE ABA BANTU, KUKO NIBA UYU MURIMO BAKORA UTURUKA KU MANA, MUSHOBORA KUZASANGA MU BY’UKURI MWARARWANYAGA IMANA.’ Ariko bavuniye ibiti mu matwi. Ku itariki ya 3 Kanama 1957, abamisiyonari bajyanywe ku kibuga cy’indege barirukanwa.
‘Yesu ni we mutwe’
None se ko abamisiyonari bari bamaze kugenda, byari kugendekera bite abavandimwe na bashiki bacu bo mu gihugu? Ese bari kuba bacitse umutwe bagahinduka impehe nk’uko Umugenzuzi Colón yari yarabivuze? Yaribeshyaga cyane, kuko Yesu ari “we mutwe w’umubiri, ari wo torero” (Kolo 1:18). Bityo rero, abagaragu ba Yehova bo muri Repubulika ya Dominikani ‘ntibacitse umutwe ngo bahinduke impehe.’ Ahubwo Yehova n’umuryango we bakomeje kubitaho.
Donald Nowills wahawe inshingano yo kugenzura umurimo ku biro by’ishami abamisiyonari bamaze kwirukanwa, icyo gihe yari afite imyaka 20 gusa kandi yari amaze imyaka ine yonyine abatijwe. Nubwo yari yaramaze amezi make ari umugenzuzi w’akarere, umurimo wo ku biro by’ishami wari mushya kuri we. Umuvandimwe Nowills yakoreraga mu biro biciriritse byari mu nzu yabagamo yari yubakishijwe ibiti ishakajwe amabati, itarimo sima. Yari iherereye mu gace ka Gualey, kakaba kari agace gateje akaga cyane ko mu mugi wa Ciudad Trujillo. Félix Marte yaramufashaga bagakora kopi z’Umunara w’Umurinzi zakoreshwaga mu gihugu hose.
Mary Glass, icyo gihe umugabo we Enrique akaba yari afunzwe, yafashaga umuvandimwe Nowills. Agira ati “navaga ku kazi saa kumi n’imwe z’umugoroba, ngahita njya mu biro by’umuvandimwe Nowills kwandika Umunara w’Umurinzi. Hanyuma umuvandimwe Nowills yakoreshaga imashini agakora kopi nyinshi. Hanyuma mushiki wacu
wo mu mugi wa Santiago, twitaga ‘umumarayika’ kugira ngo abantu batamutahura, yafataga izo kopi z’amagazeti akazishyira mu idebe rinini ryashizemo amavuta. Yatwikirizaga ibyo bitabo umwenda, hanyuma agashyiraho imyumbati, ibirayi cyangwa amateke, akabitwikiriza ikigunira. Hanyuma yategaga imodoka akerekeza mu majyarugu y’igihugu akagenda asiga kopi imwe muri buri torero. Abagize imiryango bahererekanyaga iyo kopi kugira ngo bashobore kuyigira hamwe.”Mary akomeza agira ati “twagombaga kugira amakenga cyane kuko za maneko za leta zabaga zijagata imihanda yose, zishaka kumenya aho Umunara w’Umurinzi wacapirwaga. Ariko ntibigeze bahamenya. Yehova yakomeje kuturinda.”