Isomo ry’umwaka wa 2016
“Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.” —Abaheburayo 13:1
‘Benshi bazangana. Urukundo rw’abantu benshi ruzakonja’ (Mat 24:10, 12). Ayo magambo ya Yesu yagaragazaga ko abantu bari kubaho mu myaka yabanjirije irimbuka rya Yerusalemu mu mwaka wa 70, bari kuba batagira urukundo. Ariko abigishwa ba Kristo bo bari kumenyekanira ku rukundo rwari kurangwa hagati yabo (Yoh 13:35). Abakristo b’Abaheburayo babaga i Yerusalemu batewe inkunga n’ayo magambo ya Pawulo, yemezaga ko bakundanaga urukundo rwa kivandimwe kandi akabashishikariza gukomeza kurugaragaza.
Muri iki gihe, twegereje irimbuka ry’isi ya Satani. Kimwe n’abavandimwe bacu bo mu kinyejana cya mbere, tubana n’abantu bakunda amafaranga, bakunda ibinezeza kandi bakikunda, ariko ntibakunde Imana cyangwa bagenzi babo (2 Tim 3:1-4). Icyakora urukundo rwa kivandimwe rwarasagambye mu Bahamya ba Yehova ku isi hose. Nimucyo dukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe, bityo dusingize Yehova, kuko we ubwe ari urukundo.