Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Umupayiniya utaragiraga ubwoba

André Elias

Umupayiniya utaragiraga ubwoba
  • YAVUTSE MU MWAKA WA 1915

  • ABATIZWA MU WA 1940

  • ICYO TWAMUVUGAHO: Ni umupayiniya w’intwari utarigeze ashya ubwoba igihe yahatwaga ibibazo n’igihe yashyirwagaho iterabwoba.

MU NTAMBARA ya Kabiri y’Isi Yose, umuvandimwe Elias n’umugore we Josephine bitabye abategetsi b’i Sukabumi, muri Java y’i Burengerazuba, ku cyicaro gikuru cy’igipolisi cy’ingabo z’Abayapani cyari giteye ubwoba cyane, cyitwaga Kempeitai. André ni we wabanje guhatwa ibibazo. Baramubajije bati “Abahamya ba Yehova ni bantu ki? Ese murwanya ubutegetsi bw’u Buyapani? Ese muri abatasi?”

André yarashubije ati “turi abakozi b’Imana Ishoborabyose, kandi nta kintu kibi twakoze.” Umusirikare mukuru yafashe inkota ndende yari ku rukuta maze arayibangura.

Yambwiye ankankamira ati “ubu se nkwishe?” André yubitse umutwe ku meza maze asenga bucece. Hashize umwanya munini nta wugira icyo avuga, uwo musirikare yaraturitse araseka. Yarambwiye ati “uri intwari sha!” Hanyuma yahamagaje Josephine. Josephine yavuze ibihuje n’ibyo André yari yavuze, maze uwo musirikare avuga akankama ati “ntimuri abatasi. Ngaho nimusohoke!”

Hashize amezi make, André yaje kugambanirwa n’“abavandimwe b’ibinyoma,” maze arafungwa (2 Kor 11:26). Yamaze amezi atunzwe n’ibisigazwa by’ibiryo yatoraguraga mu muyoboro w’amazi wacaga mu kumba yari afungiwemo. Icyakora, abarinzi ba gereza ntibigeze batuma ateshuka ku budahemuka bwe. Igihe Josephine yamusuraga, André yaramwongoreye ati “ntuhangayike. Niyo banyica cyangwa bakandekura, nzakomeza kubera Yehova indahemuka. Ibyiza ni uko nasohoka ndi umurambo aho gusohoka ndi umugambanyi.”

André amaze amezi atandatu muri gereza, yaburaniye imbere y’Urukiko Rukuru rw’i Jakarta maze ararekurwa.

Imyaka 30 nyuma yaho, ubwo leta ya Indoneziya yongeraga kuvuga ko Abahamya ba Yehova batemewe muri icyo gihugu, umushinjacyaha wo mu mugi wa Manado, mu ntara ya Sulawesi ya Ruguru, yatumije André mu biro bye. Yaramubajije ati “ese uzi ko Abahamya ba Yehova batemewe muri iki gihugu?”

André yaramushubije ati “ndabizi.”

Uwo mushinjacyaha yaramubwiye ati “ubu se witeguye guhindura idini?”

André yarunamye maze yikubita mu gituza, aramubwira ati “ushobora kunshwanyuza ukamvanamo umutima, ariko ntushobora gutuma mpindura idini.”

Uwo mushinjacyaha yasezereye André, kandi ntiyongeye kumubuza amahwemo.

André yapfuye mu mwaka wa 2000 afite imyaka 85, akaba yari amaze imyaka igera kuri 60 ari umupayiniya urangwa n’ishyaka.