INDONEZIYA
Uwahoze ari umukuru w’abagizi ba nabi yabaye umuturage wubahwa
Hisar Sormin
-
YAVUTSE MU MWAKA WA 1911
-
ABATIZWA MU WA 1952
-
ICYO TWAMUVUGAHO: Yahoze ari umukuru w’agatsiko k’abagizi ba nabi, ariko amaherezo yaje kuba umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami.
UMUNSI umwe umuyobozi w’ibiro bishinzwe iperereza yatumije umuvandimwe Sormin ngo amusange mu biro by’umushinjacyaha mukuru.
Yaramubwiye ati “uri Umunyandoneziya, none mbwiza ukuri. Mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova bakora iki muri Indoneziya?”
Umuvandimwe Sormin yaramubwiye ati “reka nkubwire amateka yanjye. Nahoze ndi umukuru w’agatsiko k’abagizi ba nabi, ariko ubu nigisha abantu Bibiliya. Ibyo ni byo Abahamya ba Yehova bakora muri Indoneziya. Bafata abantu b’imburamumaro nk’uko nari meze, bakabahindura abaturage beza!”
Uwo muyobozi w’ibiro bishinzwe iperereza yaravuze ati “numva abantu benshi binubira Abahamya ba Yehova. Ariko nzi ko iryo dini ari ryiza kuko ryatumye Sormin ahinduka.”