KUBWIRIZA NO KWIGISHA KU ISI HOSE
Oseyaniya
-
IBIHUGU 29
-
ABATURAGE 40.642.855
-
ABABWIRIZA 98.353
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 66.022
Yagize ubutwari bwo kubwiriza
Emily afite imyaka 12, akaba atuye muri Ositaraliya. Umunsi umwe mwarimu we yabwiye abanyeshuri ko bagomba kumenya guhitamo incuti nziza. Ibyo byatumye Emily yereka mwarimu we videwo ivuga ngo Incuti nyakuri ni iyihe? Hanyuma mwarimu yeretse abanyeshuri iyo videwo, bayikurikira bitonze. Nyuma yo kuyireba, bamaze isaha bayiganiraho. Nanone uwo mwarimu yayeretse abanyeshuri bo mu yandi mashuri. Hanyuma Emily yeretse mwarimu n’abanyeshuri urubuga rwa jw.org. Emily agira ati “Yehova yatumye ngira ubutwari bwo kwereka abanyeshuri babarirwa mu magana urubuga rwacu. Rwose yampaye umugisha.”
Imurikagurisha ryabereye mu karere kitaruye
Ababwiriza batanu bakoze urugendo rw’amasaha icyenda, banyura mu misozi ihanamye bagiye gushyira ameza y’ibitabo ahari kubera imurikagurisha mu mugi wa Suai, muri Timoru y’i Burasirazuba. Abasuraga ayo meza y’ibitabo batangazwaga no kubona ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi 12 zo muri icyo gihugu, kubera ko nta bitabo bikunze kuboneka muri izo ndimi. Umugore umwe yabonye agatabo maze ariyamirira ati “kari mu rurimi rwanjye!” Bwari ubwa mbere asomye igitabo cyanditse mu rurimi rwe rw’ikibunaki. Mu minsi ine gusa, abo babwiriza batanze ibitabo n’udutabo 4.571, kandi hari abantu benshi babasabye ko bazabasura mu ngo zabo. Benshi muri bo bwari ubwa mbere bahuye n’Abahamya ba Yehova. Abana bamaraga amasaha menshi bicaye bareba videwo za Kalebu zifite umutwe uvuga ngo Ba incuti ya Yehova mu rurimi rw’igitetuni dili. Hari abana bafashe mu mutwe indirimbo zo muri izo videwo bakaziririmba bishimye.
“Ni byo abanyeshuri bari bakeneye”
Abamisiyonari bitwa Brian na Roxanne basabye uruhushya rwo gushyira akagare k’ibitabo kuri kaminuza yo ku kirwa cya Palau. Babonanye n’umuyobozi mukuru w’iyo kaminuza bamwereka videwo yo ku rubuga rwa jw.org isobanura umurimo wacu wo kubwiriza mu ruhame. Nanone bamusigiye ibitabo bateganyaga kuzajya bashyira kuri ako kagare. Uwo muyobozi yabwiye Brian
na Roxanne ko bagombaga kujya kureba umuyobozi ushinzwe imibereho y’abanyeshuri. Bamaze kubonana na we, bababwiye ko nanone bagombaga kubonana n’umuyobozi wungirije w’iyo kaminuza.Brian agira ati “twagiranye ikiganiro gishimishije n’uwo muyobozi, ariko atubwira ko dusubira mu biro by’umuyobozi mukuru wa kaminuza, batubwira ko tugomba kwandika ibaruwa dusaba uburenganzira bwo gushyiraho akagare k’ibitabo. Twumvaga ducitse intege kuko basaga n’abaducuragiza, ariko twanditse iyo baruwa.”
Brian na Roxanne bagiye kureba umuyobozi wungirije wa kaminuza ku ncuro ya kabiri, ariko bari biteze ko
ari bubahakanire. Brian agira ati “twaratangaye cyane igihe uwo muyobozi yavugaga ko yasomye ibitabo twari twamusigiye kandi akavuga ko byari byiza cyane. Yavuze ko ibyo ari byo abanyeshuri bari bakeneye.” Yahise aduha uruhushya.Brian akomeza agira ati “umuyobozi ushinzwe imibereho y’abanyeshuri yatubwiye ko ku cyumweru haba hari imodoka ijyana abanyeshuri bacumbikirwa n’ikigo aho bashaka gusengera. Hanyuma yagize ati ‘nibashaka kujya gusengera iwanyu tuzabazana.’ Jye na Roxanne twaratangaye cyane. Baduhaye uruhushya kandi bari biteguye kuzana abanyeshuri ku Nzu y’Ubwami.”
Brian na Roxanne bashyize akagare k’ibitabo kuri kaminuza, maze ku munsi wa mbere batanga ibitabo 65, amagazeti 8 n’udutabo 11. Nanone bagiranye n’abanyeshuri ibiganiro bishimishije. Umuyobozi wungirije wa kaminuza n’ushinzwe imibereho y’abanyeshuri barababwiye ngo bazagaruke.
Barebera videwo zacu mu iduka
Lipson uba kuri Beteli yo mu Birwa bya Salomo yari atashye avuye kubwiriza. Yanyuze ku iduka maze yumva indirimbo y’Ubwami. Yagize amatsiko maze yinjira muri iryo duka. Yatangajwe nuko yasanzemo abantu benshi barimo abana n’abantu bakuru, bareba videwo y’indirimbo ya 55 ivuga ngo “Ubuzima buzira iherezo burabonetse,” yakuwe mu ruhererekane rwa videwo zitwa Ba incuti ya Yehova. Iyo ndirimbo irangiye, nyir’iduka yaravuze ati “mfite n’indi videwo nshaka kubereka.” Yabashyiriyemo videwo ivuga ngo Ntukibe. Irangiye, yihanangirije abari aho bose ko batagomba kwiba mu iduka rye.
Kubera ko abantu bari bamaze kuba benshi mu iduka baje kureba iyo videwo, nyir’iduka yarababwiye ati “ngiye Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya? n’indi ivuga ngo Kwiga Bibiliya bikorwa bite?
kubumvisha indirimbo nkunda cyane.” Yongeye gushyiramo indirimbo ya 55. Hanyuma yaberetse videwo zo mu rurimi ruvugwa mu Birwa bya Salomo, ivuga ngoAbantu bake bo ku Birwa bya Salomo ni bo bakoresha interineti kubera ko ihenze kandi ntiboneke hose. Nyamara uwo mucuruzi nubwo atari Umuhamya wa Yehova, abiba imbuto z’ukuri yereka abaza mu iduka rye videwo zacu.
Yabonye izina ry’Imana mu gitabo
Hari umugabo n’umugore we bakunda kubwiriza kuwa mbere bakoresheje akagare k’ibitabo, mu gace ka Nouméa mu murwa mukuru wa Nouvelle-Calédonie. Umunsi umwe, hari umugore wegereye ako kagare yikandagira, Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? nta jambo avuze. Nyuma y’iminota 30 yagarutse afite icyo gitabo. Yabwiye abo babwiriza ati “ibi namwe mwarabibonye?” Yarambuye icyo gitabo abereka izina rya Yehova, arababwira ati “iri ni izina ry’Imana! Nari maze igihe nkora ubushakashatsi mu masomero nshaka gusobanukirwa ukuri ku byerekeye Imana. Ariko nafashe igitabo cyanyu, njya mu modoka, nkirambuye mpita mbona izina ry’Imana Yehova. Numvise ngomba kugaruka nkabashimira.” Abo babwiriza bagiranye n’uwo mugore ikiganiro gishimishije, maze bamwereka umugereka uri mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha uvuga ngo “Uko izina ry’Imana rikoreshwa n’icyo risobanura.” Uwo mugore yababwiye ko yifuzaga kubanza gukora ubushakashatsi mu isomero, ariko ko noneho yari azi aho akagare kaba kari kuwa mbere.
afata igitabo