IKIBAZO CYA 13
Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’akazi?
“Ese wabonye umuntu w’umuhanga mu byo akora? Imbere y’abami ni ho azahagarara; ntazahagarara imbere ya rubanda rugufi.”
“Umujura ntakongere kwiba, ahubwo akorane umwete akoreshe amaboko ye umurimo mwiza, kugira ngo abone icyo aha abafite icyo bakennye.”
“Umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akabonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete. Ibyo ni impano y’Imana.”