IKIBAZO CYA 17
Bibiliya yafasha ite umuryango wawe?
ABAGABO/ABABYEYI B’ABAGABO
“Muri ubwo buryo, abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we aba yikunda, kuko nta muntu wigeze yanga umubiri we. . . . Umuntu wese muri mwe abe ari ko akunda umugore we nk’uko yikunda.”
“Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mukomeze kubarera mubahana nk’uko Yehova ashaka.”
ABAGORE
“Umugore agomba kubaha cyane umugabo we.”
“Bagore, mujye mugandukira abagabo banyu nk’uko bikwiriye mu Mwami.”
ABANA
“Bana, mwumvire ababyeyi banyu mwunze ubumwe n’Umwami, kuko ibyo ari byo bikiranuka: ‘wubahe so na nyoko,’ kuko iryo ari ryo tegeko rya mbere riherekejwe n’isezerano, ‘kugira ngo ugubwe neza kandi uramire mu isi igihe kirekire.’”
“Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo bishimisha Umwami.”