IKIBAZO CYA 11
Iyo umuntu apfuye bigenda bite?
“Umwuka we umuvamo, agasubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye birashira.”
“Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi, kandi nta bihembo bongera guhabwa . . . Ibyo ukuboko kwawe gushobora gukora byose ubikorane imbaraga zawe zose, kuko mu mva aho ujya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba.”
“[Yesu] arababwira ati ‘incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiyeyo kumukangura.’ Icyakora Yesu yababwiraga ko yapfuye. Ariko bo bibwiraga ko yavugaga ibyo gusinzira bisanzwe. Noneho Yesu ababwira yeruye ati ‘Lazaro yarapfuye.’”