IKIBAZO CYA 5
Ni ubuhe butumwa bukubiye muri Bibiliya?
“Nzashyira urwango hagati yawe n’umugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
“Amahanga yose yo mu isi azihesha umugisha binyuze ku rubyaro rwawe kubera ko wanyumviye.”
“Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru”
“Vuba aha, Imana itanga amahoro igiye kumenagurira Satani munsi y’ibirenge byanyu.”
“Ibintu byose nibimara kumugandukira, icyo gihe Umwana ubwe na we azagandukira Uwamweguriye ibintu byose, kugira ngo Imana ibe byose kuri bose.”
“Noneho rero, ibyasezeranyijwe byabwiwe Aburahamu n’urubyaro rwe . . . , ari rwo Kristo. Niba muri aba Kristo, muri urubyaro nyakuri rwa Aburahamu.”
“Ubwami bw’isi bubaye ubwami bw’Umwami wacu n’ubwa Kristo we, kandi azaba umwami iteka ryose.”
“Icyo kiyoka kinini kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na cyo kiyobya isi yose ituwe. Nuko kijugunywa ku isi, abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo.”
“Afata cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, arakiboha kugira ngo kimare imyaka igihumbi kiboshye.”