INKURU YA 13
Aburahamu, incuti y’Imana
HAMWE mu turere abantu bagiye guturamo nyuma y’umwuzure hitwaga Uri. Uri yaje kuba umudugudu ukomeye, ugizwe n’amazu meza. Ariko abari bahatuye basengaga imana z’ibinyoma. Ibyo ni na byo bakoraga bakiri i Babeli. Abantu bo muri Uri n’i Babeli ntibari bameze nka Nowa n’umuhungu we Shemu, bo bakoreraga Yehova.
Amaherezo, Nowa, umuntu wizerwa, yapfuye hashize imyaka 350 nyuma y’umwuzure, ni ukuvuga imyaka ibiri mbere yo kuvuka k’uyu muntu mubona ku ishusho. Yari umuntu wihariye cyane ku Mana. Yitwaga Aburahamu kandi yari atuye mu mudugudu wa Uri hamwe n’umuryango we.
Umunsi umwe, Yehova abwira Aburahamu ati ‘va mu mudugudu wa Uri hamwe n’abawe, maze ujye mu gihugu nzakwereka.’ Ese Aburahamu yaba yarumviye Imana maze agatera umugongo iraha ry’umujyi wa Uri? Yego. Ibyo byatewe n’uko Aburahamu yumviraga Imana iteka, bikaba byaratumye aba incuti yayo.
Hari bamwe mu bagize umuryango wa Aburahamu bajyanye na we igihe yavaga muri Uri. Abo ni se Tera, n’umuhungu wabo Loti. Birumvikana kandi ko Aburahamu yajyanye n’umugore we Sara. Nyuma y’igihe runaka, baje kugera mu mudugudu witwaga Harani, aho Tera yaguye. Aho hari kure cyane ya Uri.
Hashize igihe runaka, Aburahamu n’abe bavuye i Harani maze bagera mu gihugu cya Kanaani. Aho ni ho Yehova yabwiriye Aburahamu ati ‘ngiki igihugu nzaha abazagukomokaho.’ Aburahamu yagumye mu gihugu cya Kanaani, aba mu mahema.
Imana yahaye Aburahamu umugisha, aza gutunga imikumbi y’intama n’andi matungo menshi, hamwe n’abagaragu amagana n’amagana. Ariko we n’umugore we Sara nta mwana bagiraga.
Igihe Aburahamu yari agejeje ku myaka 99, Yehova yaramusezeranyije ati ‘uzaba sekuru w’amahanga menshi.’ Ubwo se byari gushoboka bite kandi Aburahamu n’umugore we Sara bari bararenze igihe cyo kubyara??
Itangiriro 11:27-32; 12:1-7; 17:1-8, 15-17; 18:9-19.