Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 57

Imana itoranya Dawidi

Imana itoranya Dawidi

ESE ubonye ibibaye? Uwo muhungu amaze kurokora umwana w’intama awuvanye mu nzara z’idubu. Iryo dubu ryaje rifata umwana w’intama rirawujyana ngo rijye kuwurya. Ariko uwo muhungu yaryirutseho, maze akiza uwo mwana w’intama awuvanye mu kanwa karyo. Kandi igihe iryo dubu ryamusimbukiraga, yararyishe! Hari n’ikindi gihe yakijije imwe mu ntama ze ayambuye intare. Ese koko ntiyari umuhungu w’intwari? Waba se uzi uwo ari we?

Uwo ni umusore Dawidi. Yabaga mu mudugudu wa Betelehemu. Sekuru yari Obedi, mwene Rusi na Bowazi. Ese uracyabibuka? Kandi se wa Dawidi yari Yesayi. Dawidi yaragiraga intama za se. Imyaka icumi mbere y’uko Yehova ahitamo Sawuli ngo abe umwami, ni bwo Dawidi yavutse.

Igihe kimwe, Yehova yabwiye Samweli ati ‘fata amavuta yihariye maze ujye i Yerusalemu kwa Yesayi. Nahisemo umwe mu bahungu be ngo abe umwami.’ Igihe Samweli yabonaga umuhungu w’imfura wa Yesayi yaribwiye ati ‘uyu rwose ni we Yehova yatoranyije.’ Ariko Yehova yaramubwiye ati ‘nturebe uburebure cyangwa ubwiza bwe. Nta bwo namutoranyije ngo abe umwami.’

Nuko Yesayi ahamagara umuhungu we Abinadabu maze amushyira Samweli. Ariko Samweli aravuga ati ‘uyu na we si we Yehova yatoranyije.’ Hanyuma, Yesayi yazanye Shama. Samweli aravuga ati ‘oya ye, uyu na we Yehova ntiyamutoranyije.’ Yesayi yazaniye Samweli barindwi mu bahungu be, ariko Yehova ntiyagira n’umwe ahitamo muri bo. Nuko Samweli aramubaza ati ‘abahungu bawe bose ni aba?’

Yesayi aramusubiza ati ‘hasigaye umuhererezi, ariko aragiye intama.’ Igihe bazanaga Dawidi, Samweli yabonye ko yari umuhungu ufite uburanga.’ Yehova ni ko kumubwira ati ‘ni we uwo. Musukeho amavuta.’ Nuko Samweli abigenza atyo. Igihe cyaje kugera maze Dawidi aba umwami wa Isirayeli.