Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU YA 56

Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli

Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli

DORE Samweli arimo arasuka amavuta ku mutwe w’uwo mugabo. Ibyo byakorerwaga ku muntu kugira ngo bagaragaze ko yatoranyirijwe kuba umwami. Yehova yategetse Samweli gusuka amavuta ku mutwe wa Sawuli. Ayo yabaga ari amavuta yihariye ahumura cyane.

Sawuli ntiyumvaga ko yari akwiriye kuba umwami. Yabwiye Samweli ati ‘ndi uwo mu muryango wa Benyamini, umuto mu miryango yose ya Isirayeli. Kuki uvuze ko nzaba umwami?’ Yehova yakunze Sawuli kuko atibonagamo umuntu ukomeye. Ni cyo cyatumye amuhitamo ngo abe umwami.

Nyamara Sawuli ntiyari umukene cyangwa umugabo muto. Yakomokaga mu muryango ukize, akaba yari mwiza cyane kandi muremure. Yasumbaga abantu bose muri Isirayeli! Nanone Sawuli yari azi kwiruka cyane akanagira imbaraga nyinshi. Nuko rubanda rushimishwa n’uko Yehova yahisemo Sawuli ngo abe umwami. Bose batera hejuru bati ‘umwami arakarama!’

Abanzi ba Isirayeli bari bagifite amaboko. Bari bakibabuza amahwemo cyane. Ndetse Sawuli akimara kwimikwa, Abamoni baje kubarwanya. Ariko Sawuli akoranya ingabo nyinshi, maze arabatsinda. Ibyo byatumye rubanda rwishimira ko Sawuli ari umwami.

Uko imyaka yagiye ihita, ni na ko Sawuli yagiye ahesha Abisirayeli gutsinda abanzi babo kenshi. Kandi Sawuli yari afite umuhungu w’intwari witwaga Yonatani. Yonatani na we yafashije Abisirayeli gutsinda kenshi. Icyo gihe Abafilisitiya bari bakiri abanzi babi ba Isirayeli. Umunsi umwe, Abafilisitiya baje kurwanya Abisirayeli ari ibihumbi byinshi cyane.

Nuko Samweli abwira Sawuli ko amutegereza kugeza igihe aziye maze agatambira Yehova igitambo. Ariko Samweli yatinze kuza. Kubera ko Sawuli yatinyaga ko Abafilisitiya batangiza imirwano, we ubwe yahereyeko atamba igitambo. Igihe amaherezo Samweli yazaga, yabwiye Sawuli ko atumviye. Yaramubwiye ati ‘Yehova azitoranyiriza undi muntu uzaba umwami wa Isirayeli.’

Nyuma y’ibyo, Sawuli yongeye kutumvira. Nuko Samweli aramubwira ati ‘kumvira Yehova biruta kumutura ituro ry’intama nziza. Kubera ko wanze kumvira Yehova, na we ntazagukundira ko ukomeza kuba umwami wa Isirayeli.’

Ibyo dushobora kubivanamo isomo ryiza. Bitugaragariza ukuntu ari iby’ingenzi kumvira Yehova buri gihe. Nanone bitugaragariza ko umuntu mwiza nka Sawuli, ashobora guhinduka akaba mubi. Twe ntituzigera na rimwe twifuza kuba abantu babi, si byo se?