Ni iki Bibiliya itwigisha?

Iyi mfashanyigisho ya Bibiliya yagenewe kugufasha kumenya icyo Bibiliya ivuga ku ngingo zitandukanye, urugero nk’impamvu tugerwaho n’imibabaro, uko bitugendekera iyo dupfuye, uko twagira ibyishimo mu muryango n’ibindi.

Ni uwuhe mugambi Imana idufitiye?

Ushobora kuba wibaza impamvu hariho ibibazo byinshi muri iki gihe. Bibiliya yigisha ko vuba aha Imana izakuriraho abantu ibibazo, urugero nk’imibabaro, indwara n’urupfu.

IGICE CYA 1

Imana ni nde?

Ese utekereza ko Imana ikwitaho? Iga ibihereranye na kamere yayo n’uko waba incuti yayo.

IGICE CYA 2

Bibiliya ni igitabo cyaturutse ku Mana

Bibiliya yagufasha ite guhangana n’ibibazo byawe bwite? Kuki wagombye kwiringira ubuhanuzi buri muri Bibiliya?

IGICE CYA 3

Ni uwuhe mugambi Imana ifitiye abantu?

Ubuzima buzaba bumeze bute mu isi nshya, igihe isi izaba yahindutse paradizo?

IGICE CYA 4

Yesu Kristo ni nde?

Menya impamvu Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe, aho yaturutse, n’impamvu ari umwana w’ikinege wa Yehova.

IGICE CYA 5

Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana

Incungu ni iki? Yakumarira iki?

IGICE CYA 6

Iyo umuntu apfuye ajya he?

Menya icyo Bibiliya ivuga ku bihereranye n’aho abapfuye bari n’impamvu abantu bapfa.

IGICE CYA 7

Abapfuye bazazuka

Ese hari abantu wakundaga bapfuye? Ese birashoboka ko wakongera kubabona? Menya icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’umuzuko.

IGICE CYA 8

Ubwami bw’Imana ni iki?

Abantu benshi bazi isengesho rya Dawe uri mu ijuru. Amagambo ngo “Ubwami bwawe nibuze” asobanura iki?

IGICE CYA 9

Ese imperuka iregereje?

Reba uko ibikorwa n’imyifatire by’abantu badukikije bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka, nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye.

IGICE CYA 10

Ukuri ku birebana n’abamarayika

Bibiliya ivuga ibirebana n’abamarayika n’abadayimoni. Ese ibyo biremwa by’umwuka bibaho koko? Ese bishobora kudufasha cyangwa kutugirira nabi?

IGICE CYA 11

Kuki hariho imibabaro myinshi?

Abantu benshi batekereza ko Imana ari yo igomba kuryozwa imibabaro yose igera ku bantu. Wowe se ubitekerezaho iki? Menya icyo Imana ivuga ku mpamvu zituma habaho imibabaro.

IGICE CYA 12

Wakora iki ngo ube incuti y’Imana?

Gushimisha Yehova birashoboka kandi ushobora kuba incuti ye.

IGICE CYA 13

Jya wubaha impano y’ubuzima

Imana ibona ite ibyo gukuramo inda, guterwa amaraso n’ubuzima bw’inyamaswa?

IGICE CYA 14

Umuryango wawe ushobora kugira ibyishimo

Urukundo Yesu yagaragaje ni urugero rwiza abagabo, abagore, ababyeyi n’abana bashobora kwigana. Ni iki tumwigiraho?

IGICE CYA 15

Uburyo bukwiriye bwo gusenga Imana

Suzuma ibintu bitandatu biranga abari mu idini ry’ukuri.

IGICE CYA 16

Hitamo kuyoboka Imana

Ni izihe ngorane ushobora guhura na zo mu gihe ubwira abandi ibyo wizera? Wabasobanurira ute utabababaje?

IGICE CYA 17

Impano ihebuje y’isengesho

Ese Imana yumva amasengesho yawe? Kugira ngo usubize icyo kibazo ugomba kubanza kumenya icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’isengesho.

IGICE CYA 18

Ese nagombye kwiyegurira Imana kandi nkabatizwa?

Ni izihe ntambwe ugomba gutera kugira ngo ubatizwe? Menya icyo kubatizwa bigereranya n’uko bikorwa.

IGICE CYA 19

Komeza kwegera Yehova

Twagaragaza dute ko dukunda ibyo Imana yakoze kandi ko tubyishimira?

Ibisobanuro

Ibisobanuro by’amagambo n’interuro byakoreshejwe mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?