Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Binjira i Kanani

Binjira i Kanani

Yosuwa yayoboye Abisirayeli bigarurira igihugu cya Kanani. Yehova yahaye abacamanza imbaraga zo gukiza ubwoko bwe ababukandamizaga

IBINYEJANA byinshi mbere y’uko Abisirayeli binjira i Kanani, Yehova yari yarasezeranyije ko icyo gihugu yari kuzagiha urubyaro rwa Aburahamu. None Abisirayeli bayobowe na Yosuwa, bari bagiye kwigarurira Igihugu cy’Isezerano.

Imana yari yaraciye urubanza rw’uko Abanyakanani bari bakwiriye kurimbuka. Bari barujuje igihugu ubusambanyi bw’akahebwe n’ibikorwa byo kumena amaraso. Kubera iyo mpamvu, imigi y’Abanyakanani Abisirayeli bigaruriye yagombaga kurimburwa.

Icyakora mbere y’uko binjira muri icyo gihugu, Yosuwa yohereje abatasi babiri mu mugi wa Yeriko, bacumbika ku mugore witwaga Rahabu. Yakiriye abo batasi iwe mu rugo, arabahisha nubwo yari azi ko bari Abisirayeli. Rahabu yizeraga Imana y’Abisirayeli, kuko yari yarumvise ibikorwa byo gukiza Yehova yakoreye ubwoko bwe. Yarahije abo batasi ko batari kuzigera bamwica we n’umuryango we.

Nyuma yaho, igihe Abisirayeli binjiraga i Kanani, bateye i Yeriko, maze Yehova akora igitangaza ahirika inkuta z’i Yeriko. Ingabo za Yosuwa zinjiye mu mugi zirawurimbura, ariko zirokora Rahabu n’umuryango we. Hanyuma, mu myaka itandatu Yosuwa yamaze agaba ibitero, yigaruriye igice kinini cy’Igihugu cy’Isezerano. Ibyo birangiye, icyo gihugu cyagabanyijwe imiryango ya Isirayeli.

Yosuwa ageze ku iherezo ry’ubuzima bwe, yakoranyije abantu. Yabasubiriyemo ibintu byose Imana yakoreye ba sekuruza, maze abatera inkunga yo gukorera Yehova. Icyakora Yosuwa n’abantu bakuru bakoranye na we bamaze gupfa, Abisirayeli bateye Yehova umugongo bakorera imana z’ibinyoma. Mu gihe cy’imyaka igera kuri 300 yakurikiyeho, si ko buri gihe iryo shyanga ryumviraga amategeko ya Yehova. Muri icyo gihe, Yehova yararekaga abanzi ba Isirayeli, urugero nk’Abafilisitiya, bakabakandamiza. Ariko iyo Abisirayeli batakambiraga Yehova, yabahagurukirizaga abacamanza ngo babakize. Abo bacamanza bose hamwe bari 12.

Igihe cy’abacamanza kivugwa mu gitabo cy’Abacamanza, gihera kuri Otiniyeli kikarangirira kuri Samusoni, umugabo wari ufite imbaraga kurusha abandi bose babayeho. Ukuri kw’ibanze kwagiye kugarukwaho kenshi muri iyo nkuru ishishikaje iboneka mu gitabo cya Bibiliya cy’Abacamanza ni uku: kumvira Yehova bihesha imigisha, kumusuzugura bigateza akaga.

—Bishingiye muri Yosuwa; Abacamanza; Abalewi 18:24, 25.