Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 4

Imana igirana isezerano na Aburahamu

Imana igirana isezerano na Aburahamu

Aburahamu yumviye Imana abitewe no kwizera, maze Yehova amusezeranya kuzamuha umugisha, kandi akagwiza urubyaro rwe

HARI hashize imyaka 350 umwuzure wo mu gihe cya Nowa ubayeho. Umukurambere Aburahamu yabaga mu mugi ukize witwaga Uri, muri Iraki y’ubu. Aburahamu yari afite ukwizera gukomeye. Ariko ukwizera kwe kwari kugiye kugeragezwa.

Yehova yabwiye Aburahamu ngo ave mu gihugu cye kavukire ajye mu gihugu cy’amahanga cya Kanani. Aburahamu yahise yumvira atazuyaje. Yafashe umuryango we, wari ugizwe n’umugore we Sara na Loti umuhungu wa mukuru we, maze bakora urugendo rurerure bajya gutura mu mahema mu gihugu cy’i Kanani. Mu isezerano Yehova yagiranye na Aburahamu yamusezeranyije ko yari kuzamuhindura ishyanga rikomeye, ku buryo imiryango yose yo mu isi yari kubona imigisha binyuze kuri we, kandi ko urubyaro rwe rwagombaga kuragwa igihugu cya Kanani.

Aburahamu na Loti bagize ubukungu bwinshi, bagira imikumbi minini y’intama n’amashyo y’inka. Aburahamu utararangwaga n’ubwikunde, yararetse Loti atoranya akarere yifuzaga. Loti yatoranyije akarere karumbuka ko ku ruzi rwa Yorodani kari gaherereye hafi y’umugi wa Sodomu. Icyakora abantu b’i Sodomu bari barataye umuco; bacumuraga kuri Yehova mu buryo bukabije.

Nyuma yaho, Imana yongeye kwizeza Aburahamu ko urubyaro rwe rwari kuba rwinshi nk’inyenyeri zo mu ijuru. Aburahamu yizeye iryo sezerano. Icyakora, Sara umugore wa Aburahamu yakundaga cyane, nta mwana yagiraga. Hanyuma, igihe Aburahamu yari afite imyaka 99 na Sara akabakaba 90, Imana yabwiye Aburahamu ko we na Sara bari kubyara umuhungu. Ijambo ry’Imana ryabaye impamo, Sara abyara Isaka. Aburahamu yari afite abandi bana, ariko Umucunguzi wasezeranyijwe muri Edeni yari guturuka kuri Isaka.

Hagati aho, Loti n’umuryango we bakomeje gutura mu mugi wa Sodomu, ariko umukiranutsi Loti ntiyigeze ahinduka ngo amere nk’abaturage bo muri uwo mugi bari barataye umuco. Igihe Yehova yari yiyemeje gusohoza urubanza yari yaciriye Sodomu, yatumye abamarayika ngo bajye kuburira Loti ibirebana n’iryo rimbuka ryari rigiye kuba. Abamarayika bagiriye Loti n’umuryango we inama yo guhunga bakava i Sodomu kandi ntibarebe inyuma. Imana yagushije imvura y’umuriro n’amazuku i Sodomu no mu mugi wari hafi aho wa Gomora na wo warimo abantu babi, irimbura abaturage baho bose. Loti n’abakobwa be babiri bararokotse. Ariko umugore wa Loti yarebye inyuma, akaba ashobora kuba yarifuje ibintu yari yasize inyuma. Uko kutumvira kwatumye atakaza ubuzima bwe.

—Bishingiye mu Ntangiriro 11:10–19:38.