Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 22

Intumwa zibwiriza nta bwoba

Intumwa zibwiriza nta bwoba

Nubwo itorero rya gikristo ryahuye n’ibitotezo, ryakomeje gukura mu buryo bwihuse

HASHIZE iminsi icumi Yesu amaze kuzamuka mu ijuru, abigishwa be bagera ku 120 bari bateraniye mu nzu i Yerusalemu ku munsi mukuru w’Abayahudi wa Pentekote yo mu mwaka wa 33. Mu buryo butunguranye, humvikanye urusaku rumeze nk’urw’umuyaga uhuha cyane rwuzura inzu yose. Mu buryo bw’igitangaza, abigishwa batangiye kuvuga izindi ndimi batari basanzwe bazi. Ibyo bintu bidasanzwe byatewe n’iki? Byatewe nuko Imana yari yahaye abigishwa umwuka wera.

Hanze hari hateraniye imbaga y’abantu benshi kubera ko abashyitsi baturutse mu bihugu byinshi bari baje mu munsi mukuru. Batangajwe no kumva abigishwa ba Yesu bavuga neza mu ndimi zabo. Petero yasobanuye ibyari byabaye yerekeza ku buhanuzi bwa Yoweli buvuga ko Imana yari ‘gusuka’ umwuka wayo, ugatuma abawuhawe bagira impano zo gukora ibitangaza (Yoweli 2:28, 29). Icyo kimenyetso gifite imbaraga cy’umwuka wera cyagaragaje neza ko hari habaye ihinduka rikomeye: Imana yari yaretse kwemera Isirayeli isigaye yemera itorero rya gikristo ryari rimaze gushingwa. Ubwo noneho abifuzaga gukorera Imana mu buryo yemera bagombaga guhinduka abigishwa ba Kristo.

Hagati aho ibitotezo byariyongereye, kandi abanzi bashyira abigishwa mu nzu y’imbohe. Ariko bigeze nijoro, umumarayika wa Yehova yakinguye inzugi z’inzu y’imbohe, maze abwira abigishwa ko bagombaga gukomeza kubwiriza. Ni byo bakoze bukeye bwaho. Baragiye binjira mu rusengero mu museke batangira kwigisha ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu. Abanyamadini babarwanyaga bararakaye cyane maze babategeka kureka kubwiriza. Izo ntumwa ntizacitse intege, ahubwo zarashubije ziti “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu.”—Ibyakozwe 5:28, 29.

Ibitotezo byariyongereye. Hari Abayahudi bashinje Sitefano ko yatukaga Imana maze bamutera amabuye baramwica. Umusore witwaga Sawuli w’i Taruso yari aho, arebera icyo gikorwa cy’ubwicanyi kandi agishyigikiye. Hanyuma yagiye i Damasiko gufata umuntu wese wari umwigishwa wa Kristo. Igihe yari mu nzira, umucyo uturutse mu ijuru waramugose, maze yumva ijwi rimubwira riti “Sawuli, Sawuli, kuki untoteza?” Sawuli wari wahumwe n’uwo mucyo yarabajije ati “uri nde?” Iryo jwi ryaramushubije riti “ndi Yesu.”—Ibyakozwe 9:3-5.

Nyuma y’iminsi itatu, Yesu yohereje umwigishwa witwaga Ananiya ngo ajye guhumura Sawuli. Sawuli yarabatijwe kandi atangira kubwiriza ibyerekeye Yesu ashize amanga. Sawuli uwo, ni we waje kuba intumwa Pawulo kandi yaranzwe n’ishyaka mu itorero rya gikristo.

Abigishwa ba Yesu babanje gutangariza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana Abayahudi n’Abasamariya gusa. Hanyuma umumarayika yabonekeye umukuru w’abasirikare b’Abaroma watinyaga Imana witwaga Koruneliyo, amusaba gutumaho intumwa Petero. Petero n’abari bamuherekeje babwirije Koruneliyo n’abo mu rugo rwe. Igihe Petero yari akivuga, umwuka wera wasutswe kuri abo Banyamahanga bizeye, maze Petero ategeka ko babatizwa mu izina rya Yesu. Abantu bo mu mahanga yose bari bugururiwe inzira iyobora ku buzima bw’iteka. Itorero ryari ryiteguye kubwiriza ubutumwa bwiza kugera mu turere twa kure.

—Bishingiye mu Byakozwe 1:1–11:21.