Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 10

“Mujye mwigana Imana” mu bihereranye n’uko mukoresha ububasha bwanyu

“Mujye mwigana Imana” mu bihereranye n’uko mukoresha ububasha bwanyu

1. Ni uwuhe mutego abantu badatunganye bagwamo mu buryo bworoshye?

 “Iyo umuntu afite ububasha hari umutego atasimbuka.” Ayo magambo yavuzwe n’umusizi wo mu kinyejana cya 19, agaragaza ko akenshi abantu bakoresha nabi ububasha bafite. Ikibabaje ni uko abantu badatunganye bose bashobora kugwa muri uwo mutego mu buryo bworoshye. Mu by’ukuri, kuva kera “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Gukoresha ubutware mu buryo butarangwa n’urukundo byatumye abantu bagerwaho n’ibibazo byinshi.

2, 3. (a) Ni ikihe kintu gitangaje ku bihereranye n’ukuntu Yehova akoresha imbaraga ze? (b) Ububasha dufite bushobora kuba bukubiyemo iki, kandi se ni gute twagombye gukoresha ubwo bubasha bwose?

2 Biratangaje kuba Yehova Imana, we ufite imbaraga nyinshi, atigera na rimwe akoresha nabi izo mbaraga. Nk’uko twabibonye mu bice byabanje, buri gihe akoresha imbaraga ze, zaba izo kurema, izo kurimbura, kurinda cyangwa gusubiza ibintu mu buryo, afite intego nziza kandi abitewe n’urukundo. Iyo dutekereje ukuntu akoresha imbaraga ze, twumva twifuje kumwegera. Ibyo bishobora gutuma twifuza ‘kwigana Imana’ mu gihe dukoresha ububasha dufite (Abefeso 5:1). Ariko se, ni ubuhe bubasha twebwe abantu b’abanyantege nke dufite?

3 Wibuke ko umuntu yaremwe mu ‘ishusho y’Imana,’ kandi akaba asa na yo (Intangiriro 1:26, 27). Ku bw’ibyo, natwe dufite ububasha nibura mu rugero runaka. Urugero, dushobora kugera ku bintu bitandukanye bitewe no gukorana umwete, dushobora gutegeka abandi, dushobora guhindura uko abandi babona ibintu, cyane cyane abadukunda. Nanone hari ubwo tuba dufite imbaraga cyangwa ubutunzi bishobora gutuma dukora ibintu bitandukanye. Umwanditsi wa Zaburi yabwiye Yehova ati: “Ni wowe soko y’ubuzima” (Zaburi 36:9). Ubwo rero, ububasha bwose dufite ni Yehova wabuduhaye cyangwa wemeye ko tubugira. Ku bw’ibyo, twifuza kubukoresha mu buryo bumushimisha. Ibyo twabigeraho dute?

Tugomba kugira urukundo

4, 5. (a) Ni irihe banga ryo gukoresha ububasha mu buryo bwiza, kandi se ni gute urugero rwatanzwe n’Imana ubwayo rubigaragaza? (b) Ni gute urukundo ruzadufasha gukoresha neza ububasha dufite?

4 Ikintu cy’ingenzi cyatuma dukoresha ububasha neza ni urukundo. Ese urugero rw’Imana ubwayo ntirubigaragaza? Ibuka ya mico ine y’ingenzi y’Imana, ni ukuvuga imbaraga, ubutabera, ubwenge n’urukundo twasuzumye mu gice cya 1. Ese muri iyo mico uko ari ine, umuco w’ingenzi kuruta iyindi ni uwuhe? Ni urukundo. Muri 1 Yohana 4:8 havuga ko “Imana ari urukundo.” Iyo ni yo mpamvu ibyo ikora byose ibikorana urukundo. Ku bw’ibyo, iyo Yehova agaragaje imbaraga ze, buri gihe aba abitewe n’urukundo, kandi amaherezo bigirira akamaro abamukunda.

5 Urukundo ruzadufasha natwe gukoresha neza ububasha dufite. N’ubundi kandi, Bibiliya itubwira ko umuntu ufite urukundo ‘agira neza’ kandi ko ‘atikunda’ (1 Abakorinto 13:4, 5). Bityo rero, urukundo ruzatuma tudakora ibintu birangwa n’ubugome, tubikorera abo dufiteho ububasha. Ahubwo, tuzubaha abandi kandi twite ku byo bakeneye no ku byiyumvo byabo, mbere y’uko twita ku byacu.—Abafilipi 2:3, 4.

6, 7. (a) Gutinya Imana ni iki, kandi se kuki uwo muco uzadufasha kwirinda gukoresha nabi ububasha dufite? (b) Tanga urugero rugaragaza isano riri hagati yo gutinya kubabaza Imana no gukunda Imana.

6 Urukundo rufitanye isano n’undi muco ushobora kudufasha kugira ngo twirinde gukoresha nabi ububasha dufite. Uwo muco ni ugutinya Imana. Uwo muco ufite akahe kamaro? Mu Migani 16:6, hagira hati: “Gutinya Yehova bituma umuntu ahindukira akareka ibibi.” Nta gushidikanya, gukoresha ububasha nabi ni kimwe mu bintu twagombye kwirinda. Gutinya Imana bizatuma tudafata nabi abo dufiteho ububasha. Kubera iki? Impamvu imwe, ni uko tuzi ko Imana izatubaza uko dufata abo bantu (Nehemiya 5:1-7, 15). Ariko kandi, gutinya Imana bikubiyemo ibirenze ibyo. Amagambo yo mu rurimi rw’umwimerere yahinduwemo ‘gutinya,’ inshuro nyinshi asobanura kubaha Imana cyane. Bityo rero, Bibiliya ishyira isano hagati yo gutinya Imana no kuyikunda (Gutegeka 10:12, 13). Iyo twubaha Imana cyane twirinda gukora ikintu cyayibabaza. Ariko ibyo ntitubiterwa no gutinya ko izaduhana, ahubwo tubiterwa n’uko tuyikunda cyane.

7 Reka dufate urugero. Tekereza ku rukundo ruba hagati y’umwana w’umuhungu na papa we. Uwo mwana yumva akunzwe na papa we, akiyumvisha ko amwitaho mu buryo bwuje urukundo. Nanone ariko, uwo mwana aba azi neza ibyo papa we amusaba, kandi aba azi ko aramutse yitwaye nabi, yamuhana. Ariko ntatinya papa we cyane, kubera ko aba amukunda. Yishimira gukora ibintu byatuma papa we amwemera. Uko ni na ko bimeze ku birebana no gutinya Imana. Kubera ko dukunda Yehova, ari we Papa wo mu ijuru, dutinya gukora ikintu icyo ari cyo cyose cyamutera agahinda (Intangiriro 6:6). Ahubwo, twifuza cyane kumushimisha (Imigani 27:11). Iyo ni yo mpamvu ituma dushaka gukoresha ububasha bwacu mu buryo bwiza. Reka dusuzume uko twabigeraho.

Mu muryango

8. (a) Ni ubuhe butware abagabo bafite mu muryango, kandi se ni gute bagomba kubukoresha? (b) Ni gute umugabo ashobora kugaragaza ko yubaha umugore we?

8 Reka tubanze turebe ibihereranye n’umuryango. Mu Befeso 5:23, havuga ko “umugabo ari umutware w’umugore we.” Ni gute umugabo yagombye gukoresha ubwo butware yahawe n’Imana? Bibiliya isaba abagabo kubana n’abagore babo ‘babafata neza, kandi babubaha kuko badafite imbaraga nk’izabo’ (1 Petero 3:7). Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ‘kubaha,’ risobanura ngo “igiciro, agaciro, . . . icyubahiro.” Amagambo arikomokaho ahindurwamo “impano” n’ikintu cy’“agaciro kenshi” (Ibyakozwe 28:10; 1 Petero 2:7). Umugabo wubaha umugore we ntashobora kumukubita, nta n’ubwo ashobora kumutesha agaciro cyangwa ngo amusuzugure, ku buryo byatuma yumva ko nta cyo amaze. Ahubwo, amenya ko afite agaciro kandi akamwubaha. Agaragaza binyuriye mu byo avuga no mu byo akora, ko amuha agaciro baba biherereye cyangwa bari mu bandi (Imigani 31:28). Uwo mugabo, umugore we aramukunda kandi akamwubaha, ndetse icy’ingenzi kurushaho Imana ikamwemera.

Abagabo n’abagore bakoresha ububasha bwabo mu buryo bwiza, bagaragarizanya urukundo kandi bakubahana

9. (a) Ni ubuhe bubasha abagore bafite mu muryango? (b) Ni iki gishobora gufasha umugore gukoresha ubushobozi afite ashyigikira umugabo we, kandi se ibyo byagira akahe kamaro?

9 Abagore na bo bafite ububasha runaka mu muryango. Bibiliya ivuga ibihereranye n’abagore bubahaga Imana, kandi bakubaha abagabo babo, bakabona ko ari abatware b’imiryango. Nanone bafata iya mbere bagafasha abagabo babo kwirinda amakosa akomeye no gufata imyanzuro ikwiriye (Intangiriro 21:9-12; 27:46–28:2). Umugore ashobora kuba ari umunyabwenge cyane kurusha umugabo we, cyangwa akaba afite ubundi bushobozi we adafite. Ariko kandi, agomba ‘kubaha cyane’ umugabo we nk’uko ‘yubaha Umwami’ (Abefeso 5:22, 33). Gushaka gushimisha Imana bishobora gufasha umugore gukoresha ubushobozi bwe ashyigikira umugabo we, aho kumutesha agaciro cyangwa ngo ashake kumutegeka. Bene uwo ‘mugore w’umunyabwenge’ afatanya n’umugabo we mu kubaka umuryango wabo. Iyo abigenje atyo, akomeza kuba incuti y’Imana.—Imigani 14:1.

10. (a) Ni ubuhe butware Imana yahaye ababyeyi? (b) Ijambo ‘igihano’ risobanura iki, kandi se ni gute cyagombye gutangwa? (Reba nanone ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.)

10 Ababyeyi na bo bafite ubutware bahawe n’Imana. Bibiliya igira inama ababyeyi igira iti: “Ntimukarakaze abana banyu, ahubwo mujye mukomeza kubarera mubahana nk’uko Yehova abishaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye” (Abefeso 6:4). Muri Bibiliya, ijambo ‘guhana’ rishobora gusobanura “kurera, gutoza cyangwa kwigisha.” Abana bakenera guhanwa. Iyo bahawe amabwiriza yumvikana neza yo kubayobora, bakabwirwa ibintu batagomba kurengaho barishima kandi bakagira icyo bageraho. Bibiliya ivuga ko igihano cyangwa amabwiriza bigomba gutangwa mu rukundo (Imigani 13:24). Bityo rero, “inkoni ihana” ntiyagombye na rimwe gukoreshwa nabi, ngo ikomeretse umwana cyangwa itume ahungabana a (Imigani 22:15; 29:15). Ababyeyi ntibagombye gukoresha nabi ububasha bafite bababaza abana babo cyangwa babaha ibihano birimo ubugome (Abakolosayi 3:21). Ku rundi ruhande, igihano gishyize mu gaciro kandi gitanzwe mu buryo bukwiriye, cyereka abana ko ababyeyi babo babakunda ndetse ko babitaho.

11. Ni gute abana bashobora gukoresha imbaraga zabo mu buryo bwiza?

11 None se abana na bo bafite ububasha? Yego rwose. Ni gute bakoresha neza ububasha bafite? Mu Migani 20:29 hagira hati: “Icyubahiro cy’abasore ni imbaraga zabo.” Nta bundi buryo bwiza abakiri bato bashobora gukoreshamo imbaraga zabo butari ugukorera ‘Umuremyi wacu Mukuru’ (Umubwiriza 12:1). Abakiri bato bagombye kwibuka ko ibikorwa byabo bishobora gushimisha ababyeyi babo cyangwa bikabababaza (Imigani 23:24, 25). Iyo abana bumviye ababyeyi babo kandi bagakomeza kugira imyitwarire myiza, bashimisha ababyeyi babo (Abefeso 6:1). Bene iyo myifatire ni yo ‘ishimisha Umwami.’—Abakolosayi 3:20.

Mu itorero

12, 13. (a) Ni gute abasaza bagombye kubona inshingano bafite mu itorero? (b) Tanga urugero rugaragaza impamvu abasaza bagombye kwita ku bagize itorero mu buryo burangwa n’impuhwe.

12 Yehova yashyize abagenzuzi mu itorero rya Gikristo kugira ngo bariyobore (Abaheburayo 13:17). Abo bagabo bujuje ibisabwa bagombye gukoresha ubutware bahawe n’Imana baha abagize itorero ubufasha bakeneye kandi bakabafasha gutera imbere mu buryo bw’umwuka. Ese umwanya abasaza bafite ubaha uburenganzira bwo gutwaza igitugu bagenzi babo bahuje ukwizera? Oya rwose. Abasaza bagomba kubona inshingano bafite mu itorero mu buryo bushyize mu gaciro kandi burangwa no kwicisha bugufi (1 Petero 5:2, 3). Bibiliya ibwira abagenzuzi iti: “Mwite ku itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo bwite” (Ibyakozwe 20:28). Iyo ni impamvu ikomeye igomba gutuma bita kuri buri wese mu bagize itorero mu buryo burangwa n’impuhwe.

13 Reka dufate urugero. Incuti yawe igusabye kuyirindira ikintu cyayo ikunda cyane. Uzi neza ko icyo kintu cyatwaye iyo ncuti yawe amafaranga menshi. Ese ntuzagifata witonze cyane kandi ucyitayeho? Mu buryo nk’ubwo, Imana yahaye abasaza inshingano yo kwita ku kintu gifite agaciro kenshi, ni ukuvuga itorero, rigizwe n’abantu bagereranywa n’intama (Yohana 21:16, 17). Intama za Yehova abona ko ari iz’agaciro. Ni iz’agaciro cyane ku buryo yaziguze amaraso y’igiciro cyinshi y’Umwana we w’ikinege, ari we Yesu Kristo. Yehova yatanze ikintu gihenze cyane kurusha ibindi byose ku bw’intama ze. Abasaza bicisha bugufi bazirikana ibyo maze bigatuma bita ku ntama za Yehova.

Ururimi rufite imbaraga

14. Ururimi rufite ubuhe bubasha?

14 Bibiliya igira iti: “Ibyo umuntu avuga bishobora kumwicisha cyangwa bikamukiza” (Imigani 18:21). Ni koko, ururimi rushobora kwangiza byinshi. Ni nde muri twe utari wumva akomerekejwe n’amagambo undi muntu yamubwiye atabanje kuyatekerezaho cyangwa abigiranye agasuzuguro? Ariko kandi, ururimi runafite ububasha bwo gukiza. Mu Migani 12:18 hagira hati: “Ibyo abanyabwenge bavuga birakiza.” Kuvuga amagambo atera inkunga kandi yubaka, bishobora kumera nk’umuti kandi bigatuma twumva tumerewe neza. Reka turebe ingero zimwe na zimwe.

15, 16. Ni mu buhe buryo dushobora gukoresha ururimi rwacu dutera abandi inkunga?

15 Mu 1 Abatesalonike 5:14 hadutera inkunga hagira hati: “Muhumurize abihebye.” Koko rero, n’abagaragu ba Yehova bizerwa na bo bashobora rimwe na rimwe kwiheba. Ni gute dushobora gufasha abantu nk’abo? Ujye ubabwira amagambo yo kubashimira agusha ku ngingo kandi avuye ku mutima kugira ngo ubafashe kubona ko bafite agaciro mu maso ya Yehova. Ganira na bo ku mirongo yo muri Bibiliya ikubiyemo amagambo akora ku mutima agaragaza ko rwose Yehova yita ku bantu “bababaye” n’abafite “agahinda kenshi,” kandi akabakunda (Zaburi 34:18). Iyo dukoresheje ururimi rwacu duhumuriza abandi, tuba tugaragaje ko twigana Imana yacu igira impuhwe kandi “ihumuriza abihebye.”—2 Abakorinto 7:6.

16 Nanone kandi, dushobora gukoresha ururimi dutera abandi inkunga. Ese haba hari mugenzi wacu duhuje ukwizera wapfushije uwo yakundaga? Amagambo arangwa n’impuhwe agaragaza ko tumwitayeho ashobora kumuhumuriza. Ese haba hari umuvandimwe cyangwa mushiki wacu ugeze mu za bukuru wumva ko atagikenewe? Iyo duhisemo neza amagambo tubwira abageze mu zabukuru bishobora gutuma bumva ko bafite agaciro kandi ko bishimirwa. Ese haba hari umuntu urwaye indwara idakira? Guhamagara uwo muntu kuri telefone, ukamwandikira cyangwa ukamusura ukamubwira amagambo meza bishobora kumuhumuriza. Umuremyi wacu arishima iyo dukoresheje ururimi rwacu tuvuga amagambo ‘meza yo kubaka abandi.’—Abefeso 4:29.

17. Ni ubuhe buryo bwiza bwo gukoresha ururimi rwacu kugira ngo dufashe abandi, kandi se kuki twagombye kubigenza dutyo?

17 Nta bundi buryo bwiza bwo gukoresha neza ururimi rwacu buruta ubwo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Mu Migani 3:27 hagira hati: “Ntukabure guha ibyiza ababikwiriye, mu gihe ufite ubushobozi bwo kubikora.” Dufite inshingano yo kugeza ku bandi ubutumwa bwiza burokora ubuzima. Ubwo rero ntitwagombye kugumana ubwo butumwa Yehova yaduhaye (1 Abakorinto 9:16, 22). Ariko se, Yehova yiteze ko twifatanya muri uwo murimo mu rugero rungana iki?

Kugeza ubutumwa bwiza ku bandi, ni uburyo bwiza buruta ubundi bwose bwo gukoresha imbaraga zacu

Gukorera Yehova n’‘imbaraga zacu zose’

18. Ni iki Yehova atwitegaho?

18 Urukundo dukunda Yehova rutuma twifatanya mu murimo wa Gikristo mu buryo bwuzuye. Ni iki Yehova aba atwitezeho? Yehova atwitegaho gukora ibihuje n’ubushobozi bwacu. Bibiliya igira iti: “Ibyo mukora byose mujye mubikorana ubushobozi bwanyu bwose nk’abakorera Yehova, mudakorera abantu” (Abakolosayi 3:23). Igihe Yesu yatangaga itegeko rikomeye kuruta ayandi yose, yagize ati: “Ukunde Yehova Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose” (Mariko 12:30). Ni koko, Yehova yiteze ko buri wese muri twe amukunda kandi akamukorera abigiranye ubugingo bwe bwose.

19, 20. (a) Niba ubugingo bukubiyemo umutima, ubwenge n’imbaraga, kuki ibyo na byo byavuzwe muri Mariko 12:30? (b) Gukorera Yehova tubigiranye ubugingo bwacu bwose bisobanura iki?

19 Gukorera Imana ubigiranye ubugingo bwawe bwose bisobanura iki? Ubugingo bwerekeza ku muntu wese uko yakabaye, hamwe n’ubushobozi bwe bwose bw’umubiri n’ubwo gutekereza. Ariko se ko ubugingo bukubiyemo umutima, ubwenge n’imbaraga, kuki ibyo na byo bivugwa muri Mariko 12:30? Reka dufate urugero. Mu bihe bya Bibiliya, umuntu yashoboraga kwigurisha (kugurisha ubugingo bwe) akaba umugaragu. Ariko kandi, uwo mugaragu yashoboraga kudakorera shebuja abigiranye umutima we wose kandi yashoboraga kudakoresha imbaraga ze zose cyangwa ubushobozi bwe bwose bwo gutekereza kugira ngo ateze imbere shebuja (Abakolosayi 3:22). Bityo rero, uko bigaragara, Yesu yavuze ibyo bintu bindi kugira ngo atsindagirize ko tugomba gukora ibyo dushoboye byose mu murimo dukorera Imana. Gukorera Imana tubigiranye ubugingo bwacu bwose bisobanura ko tugomba kwitanga, tugakoresha imbaraga zacu mu buryo bwuzuye mu murimo wayo.

20 Ese gukora umurimo tubigiranye ubugingo bwacu bwose bishaka kuvuga ko twese tugomba gukoresha igihe n’imbaraga bingana mu murimo? Ibyo ntibyashoboka, kubera ko ubuzima bw’abantu n’ubushobozi bwabo biba bitandukanye. Urugero, umuntu ukiri muto ufite ubuzima bwiza n’imbaraga ashobora kumara igihe kinini abwiriza kurusha umuntu utagifite imbaraga bitewe n’imyaka y’izabukuru. Umuntu utarashaka, akaba adafite n’inshingano z’umuryango, ashobora gukora byinshi kurusha umuntu ufite umuryango agomba kwitaho. Twagombye gushimira Imana mu gihe dufite imbaraga zituma dukora byinshi mu murimo, kandi n’ubuzima turimo bukaba bubitwemerera. Birumvikana ko tutagombye kwigereranya n’abandi ngo dutangire kumva ko badakora ibyo bashoboye byose (Abaroma 14:10-12). Ahubwo, twifuza gukoresha imbaraga zacu dutera abandi inkunga.

21. Ni ubuhe buryo bwiza cyane kandi bw’ingenzi buruta ubundi bwose bwo gukoresha imbaraga zacu?

21 Yehova yatanze urugero rwiza mu bihereranye no gukoresha ububasha bwe mu buryo bwiza. Twifuza kumwigana uko byadushobokera kose twebwe abantu badatunganye. Dushobora gukoresha ububasha bwacu mu buryo bwiza twubaha abo dufiteho ubutware. Ikindi kandi, twifuza gukora umurimo wo kubwiriza urokora ubuzima Yehova yaduhaye tubigiranye ubugingo bwacu bwose (Abaroma 10:13, 14). Wibuke ko Yehova yishima iyo utanze ibyiza kuruta ibindi byose ushobora gutanga. Nta gushidikanya ko wifuza gukora ibyo ushoboye byose mu murimo ukorera Imana idukunda. Ubwo ni bwo buryo bwiza kuruta ubundi bwose wakoreshamo imbaraga zawe.

a Mu bihe bya Bibiliya, ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “inkoni” ryasobanuraga ishami ry’igiti cyangwa inkoni umushumba yakoreshaga mu kuragira intama ze (Zaburi 23:4). Mu buryo nk’ubwo, “inkoni” ikoreshwa mu bihereranye n’ubutware bwa kibyeyi, yumvikanisha ubuyobozi burangwa n’urukundo, si uguhana abana ubigiranye ubugome cyangwa mu buryo bwa kinyamaswa.