IKIBAZO CYA 3
Amabwiriza yaturutse he?
Isura ufite wayikuye he? Ni iki kigena ibara ry’amaso yawe, iry’imisatsi yawe cyangwa uruhu rwawe? Na ho se uburebure bwawe, imiterere y’umubiri wawe, cyangwa kuba usa n’umwe mu babyeyi bawe cyangwa bombi byo byatewe n’iki? Ni iki gituma ku mitwe y’intoki zawe, imbere haba umubiri woroshye inyuma hakaba urwara rukomeye?
Mu gihe cya Darwin ibyo bibazo byari amayobera. Darwin ubwe yatangazwaga n’ukuntu abantu bagira ibintu byinshi bahuriraho n’ababakomokaho. Icyakora ntiyari azi byinshi ku bijyanye n’amategeko agenga iby’iyororoka. Nta n’ubwo yari azi ko mu ngirabuzimafatizo habamo amahame agenga iby’iyororoka. Icyakora ubu abahanga mu binyabuzima bamaze imyaka myinshi biga uko abantu bororoka kandi bakoze ubushakashatsi ku birebana n’amabwiriza arambuye ari muri morekire ihambaye cyane yitwa ADN. Ariko ikibazo kivuka ni iki: ayo mabwiriza yaturutse he?
Abahanga benshi babivugaho iki? Abahanga mu binyabuzima n’abandi bahanga batekereza ko ADN n’amabwiriza ayirimo byabayeho kera cyane mu buryo bw’impanuka, ubu hakaba hashize imyaka ibarirwa muri za miriyoni. Bavuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko hari uwahanze imiterere ya ADN, uko itanga amakuru ayirimo, cyangwa uko ikora.17
Bibiliya yo ibivugaho iki? Bibiliya ivuga ko uko ingingo zacu zabayeho n’igihe zabereyeho, byari byanditse mu gitabo k’ikigereranyo k’Imana. Reba uko Umwami Dawidi yabisobanuye ahumekewe n’Imana. Yabwiye Imana ati: “Amaso yawe yabonye urusoro rwanjye, mu gitabo cyawe hari handitswemo ibirebana n’iminsi ingingo zarwo zose zaremeweho, nubwo nta na rumwe rwari rwakabayeho.”—Zaburi 139:16.
Ibimenyetso bigaragaza iki? Niba inyigisho y’ubwihindurize ari ukuri, ubwo na ADN yaba yarabayeho binyuze ku ruhererekane rw’ibintu byabayeho mu buryo bw’impanuka. Ariko niba Bibiliya ari ukuri, ubwo ADN yagombye gutanga ibimenyetso bifatika bigaragaza ko hari umunyabwenge wayikoze ayitondeye.
Iyo usuzumye ADN utagiye muri byinshi, usanga ari ingingo yumvikana kandi ishishikaje cyane. Reka noneho twinjire imbere mu ngirabuzimafatizo. Ariko ubu bwo turasuzuma iy’umuntu. Reka tuvuge ko ugiye gusura inzu ndangamurage yigisha uko iyo ngirabuzimafatizo ikora. Iyo nzu
ndangamurage iteye nezaneza nk’uko ingirabuzimafatizo y’umuntu iteye, ariko bayaguye bayikuba inshuro miriyoni 13. Ni ukuvuga ko yanganye na sitade nini yakwicaramo abantu 70.000.Ubu noneho winjiye muri iyo nzu ndangamurage, witegereje imyubakire yayo ihambaye biragutangaza cyane. Ahagana hagati muri iyo nzu harimo intimatima ifite ishusho y’umubumbe ingana n’amagorofa 20. Nuko ujya kuyitegereza.
Winjiye mu muryango w’agahu k’inyuma k’iyo ntimatima, witegereza impande zose. Muri icyo cyumba higanjemo koromozome 46. Zigiye zipanze ebyirebyiri kandi zifite uburebure butandukanye, ariko koromozome ebyiri zikwegereye zireshya n’amagorofa 12 (1). Buri koromozome iba ifite ahantu hanyunyutse ahagana hagati. Uzirebye wagira ngo ni sosiso ebyiri ariko zifite umubyimba nk’uw’ingiga nini y’igiti. Nanone urabona imigozi itandukanye inyura muri koromozome. Urayegereye ngo uyitegereze maze ubona ko imigozi itambitse igenda inyuramo imirongo ihagaze kandi hagati yayo harimo utundi turongo tugufi dutambitse. (2). Uribajije uti: “Ese ni ibitabo bipanzemo?” Oya; ahubwo ni utuntu tumeze nk’udupfundo dupanze twegeranye cyane. Ukuruye kamwe muri two gahita kaza nta kibazo. Utangajwe n’uko ako gapfundo kagizwe n’utuzingo duto cyane (3), dupanze neza ku murongo. Muri utwo tuzingo harimo ikintu kimeze nk’umugozi muremure cyane. Icyo kintu ni igiki?
IMITERERE YA MOREKIRE ITANGAJE
Reka icyo gice tukite umugozi wa koromozome. Ufite umubyimba wa santimetero 2,6. Uzingurije ku tuntu twiburungushuye (4), ugakora utuzingo tugenda twinjiranamo. Utwo tuzingo dufashe ku kintu kimeze nk’igikwa. Aho hari icyapa gisobanura ko uwo mugozi uziritse neza. Uramutse ukuruye umugozi wa buri koromozome ukawurambura, wagira uburebure bungana na kimwe cya kabiri cy’umuzenguruko w’isi! *
Hari igitabo cyavuze ko koromozome ari yo “nyubako ihambaye kurusha izindi zose zabayeho.”18 Ese kuvuga ko nta mwubatsi w’umuhanga wubatse iyo koromozome wumva bihuje n’ubwenge? Ese muri iyo nzu ndangamurage haramutse harimo iduka rinini cyane, ririmo ibicuruzwa bibarirwa muri za miriyoni, bipanze neza ku buryo wabona icyo wifuza cyose bitakugoye, wavuga ko nta muntu wabipanze? Oya rwose. Icyakora gahunda iri muri iryo duka wasanga idahambaye ugereranyije na gahunda igaragara mu myubakire y’iyo nzu.
Muri iyo nzu ndangamurage, harimo icyapa kigusaba gufata uwo mugozi mu ntoki
kugira ngo uwitegereze neza (5). Ariko uko ugenda uwukurura uwitegereza ubonye atari umugozi usanzwe. Ugizwe n’imigozi ibiri iboheranyije. Iyo migozi ihujwe n’udutambiko duto turi ku ntera ingana. Uwo mugozi umeze nk’urwego bakaraze rukamera nka za esikariye zihotaguye (6). Hanyuma biragutangaje cyane. Uzi ko ufite mu ntoki zawe morekire ya ADN! Kugeza n’ubu ADN iracyari amayobera.Morekire ya ADN ipakiye mu tuzingo twayo hamwe n’ibikwa byayo ni byo bikora koromozome. Imitambiko y’urwo rwego ifatwa nk’urufatiro rwa ADN. (7). None se imara iki? Intego yayo ni iyihe? Hari icyapa kiguha ibisobanuro byoroheje.
UBURYO BUHAMBAYE BWO KUBIKA AMAKURU
Icyo cyapa kivuga ko ibanga rya ADN, riri muri iyo mitambiko ihuza impande zombi z’urwo rwego. Ngaho tekereza urwo rwego uramutse urutandukanyije igipande kimwe kikajya ukwacyo, ikindi kikajya ukwacyo. Buri gipande kijyana n’ibice bibiri by’umutambiko. Icyo gihe haba habonetse ibice bine by’imitambiko abahanga bita A, T, G, na C. Abahanga batangajwe no kuvumbura ko uburyo izo nyuguti ziba zitondetse, aba ari kode ibitsemo amakuru.
Ushobora kuba wibuka ko mu kinyejana cya 19 ari bwo uwitwa Morse yahimbye kode yafashije abantu kohererezanya *
ubutumwa bakoresheje teregarafe. Iyo kode yahimbye yari igizwe n’utumenyetso tubiri gusa. Ni ukuvuga akadomo n’akanyerezo. Nyamara bashoboraga gukoresha utwo tumenyetso bandika amagambo menshi n’interuro zitabarika. Kode ya ADN yo igizwe n’inyuguti enye zose. Uburyo izo nyuguti zitondetsemo, ari zo A, T, G, na C bikora amagambo abahanga bita kodo. Izo kodo iyo zitondetse zikora inkuru yitwa jene. Ugereranyije buri jene iba igizwe n’inyuguti 27.000. Izo jene hamwe n’utugozi tuzihuza iyo bihurijwe hamwe bibyara koromozome twagereranya n’igice cyo mu gitabo. Ubwo rero, icyo twagereranya n’igitabo cyuzuye kiba kigizwe na koromozome 23. Izo koromozome zikora icyo abahanga bita jenome, ni ukuvuga amakuru yose agenga iby’iyororoka ry’ikinyabuzima.Jenome rero, twayigereranya n’igitabo kinini cyane. None se icyo gitabo k’ikigereranyo cyajyamo amakuru angana iki? Muri ADN y’umuntu, jenome iba igizwe n’imbariro ebyirebyiri miriyari eshatu.19 Tekereza igitabo kigizwe n’imibumbe myinshi, buri mubumbe ukaba ugizwe n’amapaji asaga 1000. Amakuru ari muri jenome imwe yajya mu mibumbe nk’iyo 428. Ubwo wongeyeho andi makuru yo muri kopi ya kabiri ya jenome byaba ibitabo 856. Uramutse wanditse ayo makuru udahagarara, ugakora iminsi yose nta kuruhuka, byagufata imyaka 80.
Kandi n’iyo wabasha kubyandika nta cyo byaba bimaze kuko umubiri wawe ugizwe n’ingirabuzimafatizo nto zingana na tiriyari ijana. None se ibitabo binini bibarirwa mu magana wabitsindagira ute mu ngirabuzimafatizo imwe? Umva, kuba watsindagira amakuru angana atyo mu ngirabuzimafatizo biraturenze rwose.
Umuhanga mu byerekeye ingirabuzimafatizo na za mudasobwa yaravuze ati: “Garama imwe ya ADN iramutse yumishijwe, ugereranyije yangana na santimetero kibe imwe kandi yaba ishobora kubika amakuru yajya kuri CD tiriyari.”20 None se ibyo bisobanura iki? Twibuke ko ADN ikubiyemo amabwiriza agenga uko umuntu azaba ateye. Buri ngirabuzimafatizo iba ikubiyemo amabwiriza yayo yuzuye. ADN iba irimo amakuru atsitse ku buryo akayiko kamwe kayo kaba karimo amabwiriza akenewe kugira ngo habeho abantu bakubye inshuro 350 abariho muri iki gihe! ADN yaba ikenewe kugira ngo abantu bagera kuri miriyari zirindwi bariho muri iki gihe babeho, yaba ingana n’agace gato cyane k’ako kayiko.21
ESE ICYO GITABO CYARIYANDITSE?
Nubwo habayeho iterambere mu kubika amakuru ku tuntu duto cyane, nta gikoresho cyakozwe n’abantu gifite ubushobozi bwo kubika amakuru nka ADN. Kugira ngo tubyumve, reka twifashishe urugero rwa CD. Iyo twitegereje uko iteye duhita twibonera ko yakozwe n’umuntu w’umuhanga. Ariko se twayivugaho iki mu gihe imaze gushyirwaho amakuru kandi agashyirwaho kuri gahunda? Urugero nk’amabwiriza asobanutse
neza agaragaza uko bateranya imashini, uko bayisana n’uko bayitaho? Amakuru ayishyizweho ntahindura ingano y’iyo CD cyangwa uburemere bwayo. Ariko nyine kuba ishobora kubika ayo makuru ni cyo kintu k’ingenzi kiyiranga. Ese ibyo ntibikwemeza ko hari umuntu w’umuhanga wanditse amabwiriza kuri iyo CD? Ese igitabo cyose ntikigira ucyandika?Ntitwaba dukabije cyane tugereranyije ADN na CD cyangwa igitabo. Hari igitabo cyavuze kuri jenome kigira kiti: “Kugereranya jenome n’igitabo birakwiriye rwose. Igitabo kiba gikubiyemo amakuru runaka kandi uko ni na ko jenome na yo imeze.” Icyo gitabo gikomeza kigira kiti: “Jenome ni igitabo kizi ubwenge cyane kuko iyo ikora neza ishobora kwikorera fotokopi kandi igasoma n’amakuru ayirimo.”22 Ibyo bitumye tugera ku kindi kintu k’ingenzi cyane kigize ADN.
IMASHINI ZIHORA ZIKORA
Mu gihe ugihagaze aho utuje, utangiye kwibaza niba intimatima y’ingirabuzimafatizo iri aho gusa nta kindi ikora. Mu gihe ukibaza utyo, uhise ubona ikindi cyapa. Hejuru y’agasanduku k’ikirahuri kariho agace k’umugozi wa ADN, hari icyapa kigira kiti: “Kanda hano urebe ibikubiyemo.” Urahakanze, hanyuma haza umuntu ubara inkuru atangira kugusobanurira ati: “ADN ifite nibura inshingano ebyiri z’ingenzi. Inshingano ya mbere ni iyo kwikorera kopi. ADN igomba kwikorera kopi kugira ngo ingirabuzimafatizo nshya ibe ifite amakuru agenga iby’iyororoka ameze nezaneza nk’ayo mu ngirabuzimafatizo ya mbere. Ngaho reba uko bigenda.”
Umuryango uri mu ruhande rw’ako gasanduku, hasohotsemo imashini ihambaye. Mu by’ukuri si imashini imwe, ahubwo ni twa robo twinshi tugiye dufatanye. Iyo mashini iragenda ikagera kuri ADN ikayifataho igatangira kujyana na yo. Iba yihuta cyane ku buryo udashobora kubona ibyo ikora, ariko ubona ko inyuma yayo hasigara imigozi ibiri ya ADN aho kuba umwe.
Wa muntu urimo akubarira inkuru arakubwiye ati: “Ubu tukweretse muri make uko ADN yikorera kopi. Nanone hari itsinda ry’imisemburo igendana na ADN ikabanza ikayigabanyamo kabiri hanyuma igahera kuri buri gice igakora ikindi.” Ubara inkuru akomeje akubwira ati: “Ntidushobora kugusobanurira ibi bintu byose. Urugero, ntitwakubwiye ko hari utumashini duto cyane tugenda imbere y’iyo misemburo tumeze nk’imikasi, tugenda dukata iyo ADN bigatuma buri gice kijya ukwacyo. Nanone ntitwakweretse ukuntu kopi za ADN zikosorwa inshuro nyinshi. Iyo habonetse amakosa arakosorwa ku buryo kopi nshya iba imeze neza. —Reba imbonerahamwe yo kuUbara inkuru akomeje akubwira ati: “Icyo dushobora kukwereka neza ni umuvuduko imashini igenderaho. Ngira ngo wabonye ko iyo robo yihuta cyane. Imashini y’imisemburo igendana na ADN, itondagira imbariro 100 za ADN mu isegonda rimwe.23 Uramutse utubuye ADN ikangana n’umuhanda wa gari ya moshi, iyo mashini yagendera ku muvuduko wa km 80 mu isaha. Muri bagiteri izo mashini zigabanya ADN zishobora kugendera ku muvuduko ukubye inshuro icumi uwo nguwo! Mu ngirabuzimafatizo y’umuntu, izo mashini zibarirwa mu magana zifasha ADN kwikorera kopi, ziba zikorera ahantu hatandukanye. Mu masaha 8 gusa, ziba zishobora gukora kopi ya jenome yose.”24 (Reba agasanduku kavuga ngo: “ Uko morekire ishobora gusomwa kandi igakorerwa kopi,” ku ipaji ya 20).
“GUSOMA” ADN
Imashini zituma ADN yikorera kopi zigirayo hakaza indi mashini. Na yo igenda kuri ADN ariko yo ikagenda gahoro. Ubona umugozi wa ADN winjirira mu mutwe w’iyo mashini ugasohokera mu wundi nta cyo wahindutseho. Ariko hari undi mugozi wa ADN nshya usohokera mu wundi mwenge w’iyo mashini. None se biba byagenze bite?
Wa muntu ubara inkuru akomeje agusobanurira agira ati: “Inshingano ya kabiri ya ADN ni iyo kwandukura amakuru ayiriho. None se ko ADN itajya iva mu ntimatima, jene zayo, ni ukuvuga amakuru aba akenewe kugira ngo poroteyine zose zigize umubiri wawe zikorwe, asomwa ate kandi agakoreshwa ate? Iyo mashini y’imisemburo ibona aho jene ya ADN yahuriye n’ibintu byo mu rwego rwa shimi byavuye inyuma y’intimatima, hanyuma igakoresha morekire yitwa ARN igakora kopi y’iyo jene. ARN yo isa n’igice kimwe cya ADN. Ariko biratandukanye. Akazi kayo ni ugufata amakuru yose ari muri za jene. ARN ifata ayo makuru iri mu mashini y’imisemburo, hanyuma ikava mu ntimatima yerekeza muri imwe muri za ribozome, aho ayo makuru akoreshwa hubakwa poroteyine.”
Mu gihe witegereza uko bigenda, uratangaye cyane. Utangajwe cyane n’ukuntu iyo nzu ndangamurage yubatse, ndetse n’abateguye ibyo bishushanyo mbonera bakubaka izo mashini babikoranye ubuhanga buhambaye. Ariko se byagenda bite iyi nzu ndangamurage ihise itangira gukora kandi ikagaragariza icyarimwe ibintu bibarirwa mu bihumbi n’ibihumbi bikorerwa mu ngirabuzimafatizo y’umuntu? Kureba ibyo bintu byagutera ubwoba rwose!
Ariko uzirikane ko ibyo bintu byose birimo bikorerwa mu ngirabuzimafatizo zigera kuri tiriyari ijana zigize umubiri wawe, bikorwa n’utumashini duto cyane! Ubu ADN yawe irimo irasomwa, igatanga amabwiriza y’uko poroteyine zibarirwa mu bihumbi amagana zigize umubiri wawe zigomba gukorwa, kandi igatanga amabwiriza y’uko imisemburo n’ibindi bice bigize umubiri wawe na byo bigomba gukorwa. Ubu tuvugana ADN yawe irimo irakorerwa za kopi, hagasuzumwa ko nta makosa arimo kugira ngo muri buri ngirabuzimafatizo nshya habe harimo amabwiriza ahwanye n’ari muri ADN yakorewe kopi.
KUKI ARI IBY’INGENZI GUSUZUMA IBI BYOSE?
Nanone reka twongere twibaze tuti: “Ubundi ayo mabwiriza yose yaturutse he?” Bibiliya ivuga ko iki gitabo k’ikigereranyo, cyanditswe n’umuhanga ufite ubushobozi burenze ubw’abantu. Ese kubyemera dutyo byaba ari ibintu bidahuje n’igihe kandi bidahuje na siyansi?
Tekereza kuri ibi bikurikira: Ese abantu bashobora kubaka inzu ndangamurage imeze nk’iyo tumaze kuvuga? Baramutse banabigerageje bahura n’ingorane zikomeye. Muri iki gihe hari ibintu byinshi abahanga batarasobanukirwa ku byerekeye jenome y’umuntu n’uko ikora. Baracyarwana no kumenya aho za jene zose ziba n’icyo zikora. Kandi wibuke ko jene ari agace gato cyane kagize ADN. None se bite ku kindi gice cya ADN kitabamo jene? Abahanga bavugaga ko icyo gice ari ADN y’imfabusa, ariko vuba aha baherutse guhindura uko babibona. Icyo gice gishobora kuba ari icyo kigena uko za jene zikora n’urugero zikoreshwamo. Ese n’iyo abahanga bakwigana ADN n’imashini zikora kopi yayo kandi zikagenzura
ko nta makosa arimo, bashobora gukora ADN nyayo?Umuhanga uzwi cyane witwa Richard Feynman mbere gato y’uko apfa yasize yanditse ku kibaho ati: “Icyo ntashobora gukora, nange ubwange simba ngisobanukiwe.”25 Birashimishije rwose kubona umuhanga wicisha bugufi kandi ibyo yavuze ni ko kuri ku byerekeye ADN. Abahanga ntibashobora gukora ADN hamwe n’imashini zayo ziyifasha kwigabanyamo kabiri no gusoma amabwiriza yayo. Ubwo rero ntibashobora gusobanukirwa ADN mu buryo bwuzuye. Nyamara hari abakemeza ko ibyo byose byabayeho mu buryo bw’impanuka! None se ibimenyetso twasuzumye bishyigikira icyo gitekerezo?
Hari abantu baminuje bageze ku mwanzuro w’uko ibyo bimenyetso bigaragaza ko ibyo bintu bitabayeho mu buryo bw’impanuka. Urugero, hari umuhanga witwa Francis Crick wagize uruhare mu kuvumbura ko ADN imeze nk’urwego rwihotaguye, wavuze ko iyo morekire irimo gahunda ihambaye cyane ku buryo idashobora kuba yarabayeho mu buryo bw’impanuka. Yavuze ko hari abanyabwenge batari abo ku isi bashobora kuba barazanye ADN ku isi kugira ngo ubuzima butangire kubaho.26
Nanone hari umuhanga witwa Antony Flew wahinduye imitekerereze nyuma y’imyaka 50 yari amaze yigisha ko nta Mana ibaho. Amaze kugira imyaka 81 yatangiye kwizera ko hari umuhanga watumye ubuzima bubaho ku isi. Ni iki cyatumye ahindura uko yabonaga ibintu? Ni uko yakoze ubushakashatsi kuri ADN. Igihe bamubazaga niba abandi bahanga batazanenga imitekerereze ye mishya, yarabashubije ati: “Byaba bibabaje cyane. Mu mibereho yange yose nayoborwaga n’iri hame rigira riti: ‘Jya ukurikira ibimenyetso aho bikwerekeje hose.’”27
Ubitekerezaho iki? Ibimenyetso bikwerekeza he? Tekereza ugeze mu cyumba kirimo mudasobwa mu ruganda rwagati. Muri iyo mudasobwa harimo porogaramu ihambaye igenga ibikorerwa muri urwo ruganda byose. Si ibyo gusa ariko. Ahubwo iyo porogaramu ihora inohereza amabwiriza agaragaza uko buri mashini yo muri urwo ruganda igomba gukorwa n’uko igomba kwitabwaho kandi iyo porogaramu ikikorera kopi ikanagenzura ko nta makosa arimo. None se ibyo byatuma utekereza iki? Ese watekereza ko iyo mudasobwa na porogaramu yayo byikoze, cyangwa watekereza ko hari abanyabwenge babikoze? Rwose ibimenyetso birivugira.
^ par. 12 Igitabo kigisha iby’ingirabuzimafatizo gikoresha ihindurangano ritandukanye n’iryo. Kivuga ko kugerageza kuzingira iyo migozi mu ntimatima y’ingirabuzimafatizo, ari nko kugerageza gufata urudodo rw’ibirometero 40 ukaruzingira mu gatenesi. Ariko ukaruzinga neza udapfa gutsindagiramo, ku buryo ushobora kugera kuri buri gace k’urudodo bitakugoye.
^ par. 18 Buri ngirabuzimafatizo iba igizwe na kopi ebyiri za jenome, ni ukuvuga koromozome 46.