Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi

Amakuru ashishikaje yo hirya no hino ku isi

Abapolisi babafashije gupakurura amatafari

Mu mugi wa Kutaisi wa kabiri mu bunini muri Jeworujiya, amakoraniro yamaze imyaka 13 abera mu ruganda rwa divayi rushaje cyane. Batwikirizaga amashashi aho abantu babaga bicaye kugira ngo imvura itabanyagira. Ariko ubu abavandimwe bafite Inzu y’Ubwami nshya bashobora no gukoresha mu gihe cy’amakoraniro. Mu gihe iyo nzu yubakwaga, abapolisi baje kureba ibyakorerwaga aho ngaho, maze basanga abakozi bagera kuri 50 bapakurura amatafari ya buloke sima. Abo bapolisi batangajwe n’ukuntu abo bakozi bakoranaga umwete kandi bishimye, maze barabashimira kandi babafasha gupakurura. Babwiye abavandimwe ngo bajye babahamagara igihe cyose hagize ubendereza, kandi babasezeranya ko bazaza mu ikoraniro rya mbere rizabera muri iyo Nzu y’Amakoraniro nshya.

Yagurishije igare rye

Malachi, ni umusaza w’itorero utuye mu Burundi, wari utunzwe n’ubuhinzi no kwikorera imizigo ku igare rye. Kugira ngo Malachi ashyigikire umushinga wo kubaka Inzu y’Ubwami yabo, yiyemeje kujya ajya gukora aho bubakaga buri munsi. Kugira ngo abigereho, yari akeneye amafaranga yo kwita ku muryango we mu gihe cy’amezi abiri uwo mushinga wari kumara. Bityo yagurishije igare rye, maze igice kimwe cy’amafaranga agiha umugore we kugira ngo umuryango ubone ibyo ukeneye, andi mafaranga asigaye ayashyira mu gasanduku k’impano kugira ngo ashyigikire uwo mushinga w’ubwubatsi. Kuba yaragiye gufasha muri uwo mushinga byatumye abona imyitozo yahawe n’abubatsi b’Amazu y’Ubwami. Iyo Nzu y’Ubwami imaze kuzura, abantu babonye ukuntu Malachi yari umwubatsi w’umuhanga, maze bamuha akazi ko kubaka. Hagati aho, Malachi yashoboye kwigurira irindi gare!

Bumvise na bo bagomba gufasha

Kubaka Amazu y’Ubwami mu turere twitaruye two muri Malawi ntibyoroshye. Mu mwaka w’umurimo ushize, hari Inzu y’Ubwami yubatswe mu karere gafite imihanda mibi cyane. Abavandimwe bo ku biro by’ishami bagezaga ibikoresho aho bubakaga bakoresheje imodoka zibasha imihanda mibi. Abavandimwe bo muri ako karere bavuze ko abantu baho bari bashishakajwe cyane n’uwo mushinga. Abantu benshi bo muri ako karere batari Abahamya bazaga kubaha umubyizi, kandi barakoraga bakageza mu gicuku bapakurura imicanga, amabuye, imifuka y’isima n’amabati. Hari n’igihe mu babaga baje gufasha muri iyo mirimo, abatari Abahamya babaga baruta Abahamya ubwinshi! Batangajwe n’imihati Abahamya ba Yehova bashyiragaho kugira ngo bubake ahantu hiyubashye ho gusengera Imana mu turere twitaruye nk’akabo, bituma bumva na bo bagomba gufasha.

Abana bagurishije bombo

Umugabo n’umugore we b’abapayiniya ba bwite muri Kote Divuwari bigana Bibiliya n’umugabo n’umugore bafite abana icumi, bakiga mu rurimi rwo muri ako karere rw’ikibete. Muri Gicurasi 2013, ikoraniro rya mbere mu kibete ryagombaga kubera mu mudugudu wa Daloa, kandi abagize umuryango bose bifuzaga kurijyamo. Icyakora buri muntu yari kwishyura amafaranga 800 akoreshwa muri icyo gihugu (Frw 1072), kandi se w’abana ntiyashoboraga kwishyurira uwo muryango we munini. Kubera ko yari yiyemeje guterana we n’umuryango we, yiyunguye igitekerezo. Yahaye umukobwa we mukuru amafaranga 300 (Frw 400) kugira ngo ajye acuruza bombo. Yarabikoze, abona amafaranga ahagije yo kwiyishyurira itike. Uwo mubyeyi yabigenje atyo no ku bandi bana, buri wese amuha amafaranga 300 kugira ngo batangire gucuruza bombo kugeza igihe buri wese aboneye amafaranga ahagije y’urugendo. Amaherezo, bajyanye n’abandi mu ikoraniro. Bashimishijwe cyane no gukurikirana ikoraniro mu rurimi rwabo kavukire.