Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Kwegurira Yehova ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova

Kwegurira Yehova ibiro by’amashami by’Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 20 Ukwakira 2012, Abahamya ba Yehova bo muri Koreya barishimye igihe amazu y’ibiro by’ishami yavuguruwe n’andi mashya yubatswe, yegurirwaga Yehova. Uwo muhango wari wihariye cyane kubera ko abavandimwe bashoboraga gusubiza amaso inyuma bakareba imyaka 100 bamaze bakora umurimo mu budahemuka. Byongeye kandi, mu mwaka wa 2012, ku ncuro ya mbere umubare w’ababwiriza warenze 100.000. Abakozi bitangiye imirimo bagera ku 1.200 n’abakozi mpuzamahanga 239 n’abandi bitangiye imirimo baturutse mu bihugu icyenda bubatse inzu nshya y’amacumbi, icapiro, ibyumba bitunganyirizwamo amashusho n’amajwi, bubaka n’igaraji. Nanone amazu yari asanzwe hafi ya yose yaravuguruwe.

Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi, yatanze disikuru iteye inkunga yo kwegurira Yehova ayo mazu imbere y’abavandimwe na bashiki bacu 3.037. Ku munsi wakurikiyeho, habaye iteraniro ryihariye ryabereye mu nzu nini iberamo amamurika, kandi amatorero asaga 1.300 yo muri Koreya yakurikiranye iyo porogaramu hakoreshejwe interineti. Imbaga y’abantu 115.782 yari igizwe n’Abahamya ba Yehova n’abandi bantu bashimishijwe bakurikiranye iyo porogaramu ishimishije yo mu buryo bw’umwuka.

Itariki ya 9 Werurwe 2013, ntizibagirana mu mateka y’abasenga Yehova muri Liberiya. Abashyitsi baturutse mu bihugu 11 bateraniye hamwe mu muhango wo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ishami yaguwe akanavugururwa. Bose bashimishijwe no gutega amatwi disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu, yatanzwe na Guy Pierce wo mu Nteko Nyobozi. Nyuma y’intambara yamaze imyaka irenga icumi igatuma imirimo yo kwitegura ibyo kubaka ikererwa, ibiro by’ishami byaraguwe kandi byongerwaho ikibanza byari byegeranye aho inyeshyamba zajyaga zihisha kikaza no kuba inkambi y’impunzi. Abagize umuryango wa Beteli 51 bishimira ko bafite inzu y’amacumbi y’ibyumba 35, inzu y’ibiro yavuguruwe, inzu nshya ibikwamo ibitabo, inzu nshya ikorerwamo imirimo yo kwita ku mazu n’ibikoresho, igikoni gishya n’icyumba cyo kuriramo.

Abaturage bo muri Jeworujiya barangwa n’urugwiro kandi bashishikazwa n’ibintu by’umwuka. Nyuma yo gusenyuka kwa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, habayeho ukwiyongera kwa gitewokarasi kudasanzwe kwakurikiwe n’ibitotezo bikaze. Muri rusange, ubu ibitotezo byaragabanutse cyane, kandi kuwa gatandatu tariki ya 6 Mata 2013 habaye ikintu kitazibagirana mu mateka y’Abahamya ba Yehova bo muri Jeworujiya, igihe David Splane wo mu Nteko Nyobozi yatangaga disikuru yo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ishami yavuguruwe kandi akagurwa, Inzu y’amakoraniro n’amazu mashya y’ishuri Bibiliya azajya akoreshwa n’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami n’Ishuri ry’Abagenzuzi Basura Amatorero n’Abagore Babo. Abashyitsi 338 baturutse mu bihugu 24 bifatanyije n’Abahamya basaga 800 bo muri Jeworujiya muri iyo porogaramu yo kwegurira Yehova ayo mazu.

Jeworujiya

Ku munsi wakurikiyeho, abantu 15.200 bari mu matorero yabo hirya no hino muri Jeworujiya, bakurikiye kuri videwo disikuru yihariye yatanzwe n’umuvandimwe Splane. Uwo muhango mpuzamahanga wateye benshi inkunga. Umuvandimwe ukiri muto yaravuze ati “ubu noneho nshobora kwiyumvisha uko isi nshya izaba imeze.”

Ku itariki ya 29 Kamena 2013, inzu nshya y’ibiro y’amagorofa atatu iri mu kibaza cya Beteli y’i Yangon muri Miyanimari, yeguriwe Yehova. Guy Pierce wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze disikuru yo kwegurira Yehova ayo mazu imbere y’abantu 1.013, barimo n’abashyitsi baturutse mu bihugu 11. Hari umugabo ukomoka mu gihugu umurimo w’Abahamya ba Yehova ubuzanyijwemo wegereye itsinda ry’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Miyanimari bari bahawe inshingano yo kujya kwakira abashyitsi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga i Yangon. Yabonye ibyapa bari bafite byanditsweho ngo “Abahamya ba Yehova bahawe ikaze,” maze arababaza ati “ese mwaje kwakira abatangabuhamya mu rubanza?” Baramushubije bati “oya, twaje kwakira incuti zacu.” Uwo mugabo yarababajije ati “none se uwo Yehova ni nde?” Abo bavandimwe na bashiki bacu bahise bamubwiriza. Ku munsi wakurikiye uwa porogaramu yo kwegurira Yehova ayo mazu, habaye iteraniro ryihariye ryabereye mu nzu mberabyombi y’i Miyanimari, maze umuvandimwe Pierce atanga disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Korera Yehova ufite umutima ujijutse.” Abantu bari ahandi hantu hatandatu hirya no hino muri Miyanimari bakurikiranye iyo porogaramu hakoreshejwe telefoni, bituma abantu bagera ku 2.963 bashobora kumva izo nyigisho ziziye igihe. Umwe mu bashoferi ba bisi batwaye abavandimwe babajyana mu iteraniro ryihariye i Yangon yaravuze ati “ndabona rwose mutandukanye n’andi madini. Mwitwara neza, mwambara neza kandi muri abagwaneza. Maze imyaka myinshi ntwara abantu muri bisi, ariko nari ntarigera mbona abantu bafite ikinyabupfura nkamwe!”

Miyanimari: Ababwiriza bakira abashyitsi bari baje muri porogaramu yo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ishami

Kuwa gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2013, abagaragu ba Yehova b’indahemuka bo muri Moludaviya bari bafite impamvu zo kwishima, igihe umuvandimwe Stephen Lett wo mu Nteko Nyobozi yatangaga disikuru yo kwegurira Yehova amazu y’ibiro by’ishami yaguwe. Umushinga wo kwagura wari ukubiyemo inzu y’amagorofa atatu irimo aho kubika ibitabo, n’ibyumba icumi by’amacumbi, hamwe n’Inzu y’Ubwami y’amagorofa abiri ikoreshwa n’amatorero arindwi. Abakozi 33 bagize umuryango wa Beteli yo muri Moludaviya bishimiye kwakira abashyitsi baturutse mu Budage, muri Irilande, mu Buholandi, muri Rumaniya, mu Burusiya, muri Ukraine no muri Amerika. Nanone mu bari bateranye harimo abavandimwe na bashiki bacu bakoreye Yehova mu budahemuka igihe umurimo wacu wari warabuzanyijwe, bamwe muri bo bakaba barakoraga kopi z’inyandiko z’umuteguro bakaziha abandi muri icyo gihe. Mu bari bateranye harimo benshi bari baraciriwe muri Siberiya bari kumwe n’ababyeyi babo mu gihe Abahamya ba Yehova bibasirwaga mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Ku cyumweru, umuvandimwe Lett yatanze disikuru ishishikaje cyane imbere y’abantu 14.705, ihindurwa mu kinyarumaniya no mu kirusiya, iryo rikaba ari ryo koraniro ry’Abahamya ba Yehova ryahuje abantu benshi kuruta andi yose yabaye muri Moludaviya.

Mukomeze gusenga ntimucogore

Yesu yatsindagirije ko tugomba ‘gusenga buri gihe kandi ntiducogore’ (Luka 18:1). Iyo ubwira Imana mu isengesho ibikuri ku mutima, uba ushimangira ibyiringiro byawe. Ni yo mpamvu tugomba ‘gusenga ubudacogora,’ yee, ‘tugasenga dushikamye.’ (1 Tes 5:17; Rom 12:12, Bibiliya Yera.) Mu gihe mukomeza gusenga ubudacogora, tubifuriza ko ‘Imana y’amahoro yabaha ibyo mukeneye byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, kandi binyuze kuri Yesu Kristo, igakorera muri mwe ibiyishimisha.’—Heb 13:20, 21.