Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

JW.ORG​—Ubuhamya ku mahanga yose

JW.ORG​—Ubuhamya ku mahanga yose

Yesu yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Mat 24:14). Urubuga rwa jw.org rumaze kugaragara ko ari igikoresho cyiza cyane mu kugera ku ‘mahanga yose’ muri iki gihe gito gisigaye mbere y’uko imperuka iza.

Umugabo n’umugore we b’abamisiyonari mu birwa bya Salomo bari bagiye kubwiriza mu mudugudu w’abarobyi, bahura n’abasaza bane. Babonye ko abo basaza bari bafite telefoni maze abo bamisiyonari bababaza niba bari bazi gukoresha interineti. Bari babizi. Hanyuma abo bamisiyonari baberetse uko bajya ku rubuga rwa jw.org, uko babona ururimi rwabo, uko bavana kuri interineti amagazeti na Bibiliya n’uko bakoresha ibice bigenewe imiryango n’abana. Iyo abo bamisiyonari bari mu murimo wo kubwiriza, bishimira kwereka abana videwo ifite umutwe uvuga ngo Jya usenga buri gihe. Hari igihe abana barebye iyo videwo bishimye cyane, bamaze kuyireba biruka bajya mu ishyamba baririmba bati “igihe cyose n’aho ndi hose, nshobora gusenga . . . ”

Ulaanbaatar muri Mongoliya

Dore amwe mu mabaruwa menshi yo gushimira yohererejwe ibiro byacu bikuru i New York:

“Jye n’umugabo wanjye twimukiye muri Megizike none ubu turimo turiga icyesipanyoli kugira ngo dushobore kubwiriza abantu bose. Igihe cyose ngiye kuri jw.org, nshimira Yehova bitewe n’uko urwo rubuga rwamfashije kumva no kwiga. Urwo rubuga rubonekaho ibintu byinshi: amagazeti, ibitabo, umuzika, na darame, kandi mu ndimi nyinshi. Ndabashimira kandi ndabakunda bitewe n’umurimo mukorana umwete.”​—D.H., Megizike.

“Simbona neza kandi nkunda urubuga rwanyu bitewe n’uko rubaho ibyafashwe amajwi byinshi nshobora kumva. Mbandikiye mbasaba ko rwose mwakomeza gushyiraho ibitabo byanyu byinshi, udutabo n’ibindi bintu bifatwa amajwi mu buryo bwa MP3 kubera ko nshobora kubitega amatwi umunsi wose.”—K.G., Amerika.

“Nkunda urubuga rwa jw.org! Kurukoresha biroroshye kandi rwanshishikarije kurushaho kugira ishyaka ryo kwiyigisha no gukora umurimo wo kubwiriza. Mfite imyaka 72, maze imyaka 47 mbatijwe, maze imyaka 30 ndi umupayiniya, mfite abana 9, abuzukuru 16 n’abuzukuruza 3. Mu muryango wacu dufite abapayiniya b’igihe cyose kugeza ku bisekuru bine. Nshimira Yehova ku bw’ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka duhabwa mu gihe gikwiriye.”—M.T., Amerika.

“Nanditse iyi baruwa saa kumi za mu gitondo. Incuro nyinshi nijoro mbura ibitotsi bitewe n’uburwayi n’indi mibabaro nk’uko bimeze ku bandi bavandimwe na bashiki bacu bo hirya no hino ku isi. Yehova akomeza kutwitaho mu buryo bw’umwuka, akaba ari na yo mpamvu nifuzaga kubashimira. Ubusanzwe nkunda amafoto, akaba ari yo mpamvu ku giti cyanjye nkunda uko urubuga rwacu ruteguwe. Nkunda cyane amashusho, videwo n’amafoto biri kuri urwo rubuga, byose biherekejwe n’amagambo asobanutse neza agusha ku ngingo.”—B.B., Nouvelle-Zélande.

“Mbandikiye mbashimira. Ndi umuganga, nkaba nkorera mu gace kitaruye ka Siri Lanka, aho ntashobora kubona amagazeti mu rurimi rwanjye. Ariko ku rubuga rwanyu, nshobora kuyavanaho nkayasoma mu rurimi rwanjye. Urubuga rwanyu ni imwe mu mpano nziza cyane Yehova yahaye abantu bameze nkanjye.”—N.F., Siri Lanka.

“Nanditse iyi baruwa ngira ngo mbashimire ku bw’imirimo yose mukorana umwete kugira ngo mufashe abantu kumenya Yehova. Ndabinginze mukomeze kujya mushyira za videwo kuri jw.org. Jye n’umuryango wanjye, izo videwo zadufashije guhangana n’ibibazo. Videwo yamfashije cyane ni ifite umutwe uvuga ngo Si ngombwa ko urwana n’abashaka kukunnyuzura. Nongeye kubashimira ku bw’umurimo mukorana umwete.”​—Y.S., ufite imyaka 9 wo muri Amerika.

“Nifuzaga kubashimira ngashimira na Yehova ku bw’amafunguro yo mu buryo bw’umwuka dufite. Urubuga rwa jw.org rwaramfashije cyane, cyane cyane igice cyarwo kivuga iby’urubyiruko. Nanone nkunda za videwo zifite umutwe uvuga ngo Ba incuti ya Yehova. Mfite barumuna banjye batatu bakiri bato, kandi nibonera ukuntu izo videwo zabagiriye akamaro. Nubwo turi kure cyane yanyu, turi umuryango w’abavandimwe bunze ubumwe bitewe n’urukundo twese dukunda Yehova. Murakoze.”—A.B., Peru.