IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE
Videwo zikora ku mitima y’abakiranutsi
Ubu abantu bo hirya no hino ku isi bazi umwana witwa Kalebu ugaragara muri videwo z’uruhererekane zifite umutwe uvuga ngo Ba incuti ya Yehova, ziboneka ku rubuga rwa jw.org. Videwo ya mbere uwo mwana w’igikundiro agaragaramo yahinduwe mu ndimi zisaga 130, kandi twabonye amabaruwa abarirwa mu magana agira icyo avuga kuri izo videwo.
Ibaruwa ikurikira yanditswe n’umwana w’imyaka 11 na murumuna we w’imyaka 8, banditse bagira bati “twifuzaga gutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose. Aya mafaranga twayakuye mu nka zacu ebyiri twagurishije. Zitwaga Big Red na Earl. Twifuzaga kubaha ayo mafaranga kubera ko twatekereje ko ashobora kuzabafasha gukora
izindi videwo zifite umutwe uvuga ngo Ba incuti ya Yehova. Twatekereje ko byarushaho kuba byiza ababyeyi ba Kalebu babyaye akandi kana k’agakobwa maze tukareba uko Kalebu yitwara amaze gukurikirwa, ababyeyi basigaye bita ku kabebe. Videwo za Kalebu turazikunda cyane!”Abana benshi bafashe mu mutwe iyo videwo yose, hakubiyemo n’indirimbo n’amagambo y’ubara inkuru. Hari mushiki wacu wanditse avuga ko mu itorero ryabo ry’ababwiriza 100, harimo abana 40 hafi ya bose bakaba batagejeje ku myaka icumi. Yari yicaye ku murongo wa gatatu igihe baririmbaga indirimbo ya 120 yasozaga amateraniro. Igihe yumvaga abana bose baririmba “indirimbo yabo” bashishikaye, yararize.
Hari umukecuru wavuze ko igihe umwuzukuru we yari amaze kureba iyo videwo incuro ebyiri, yamubwiye ati “ngomba gusukura icyumba cyanjye kugira ngo hatazagira umuntu unyerera ku bikinisho byanjye agakomereka.” Yari akomeye kuri icyo cyemezo ku buryo yatunganyije icyumba cye mbere y’uko aza ku meza.
Mu mudugudu wo mu giturage muri Afurika y’Epfo, hari abana benshi bajyaga mu rugo rw’Umuhamya buri munsi, bamwe bataha abandi binjira. Hari abatekerezaga ko byaterwaga n’uko uwo muryango wagurishaga bombo. Ariko abo bana babaga batumiwe na bagenzi babo kugira ngo bajye kureba videwo ifite umutwe uvuga ngo Tega amatwi, wumvire maze uzabone imigisha mu rurimi rwabo rw’ikizosa. Hari igihe abana 11 bari baje kuyireba, kandi bose bari barafashe mu mutwe amagambo y’indirimbo.
Muri Ekwateri, abana babiri batari Abahamya bavuga igikicuwa, umwe akaba yitwa Isaac ufite imyaka 8 na murumuna we witwa Saul w’imyaka 5, bajyaga bazigama ku
mafaranga iwabo babahaga buri munsi kugira ngo bazagure ibikinisho by’imbunda, inkota n’ibipupe by’abasirikare. Umunsi umwe nyina yabasabye gutunganya icyumba cyabo bagashyira ibikinisho byabo byose mu gikarito, bakabishyira munsi y’igitanda. Nyuma yaho, abo bahungu bahawe impano ya DVD ifite umutwe uvuga ngo Ba incuti ya Yehova, maze barayireba. Hashize icyumweru, igihe nyina yarimo akora isuku mu nzu, yasanze igikarito cyari munsi y’igitanda gisigayemo igikinisho kimwe gusa cy’imodoka. Yarababajije ati “bya bikinisho biri he?” Baramushubije bati “twarabijugunye kubera ko Yehova atabikunda.” None ubu iyo abandi bana bakinisha ibikinisho bishyigikira urugomo Isaac arababwira ati “ntimugakinishe bene ibyo bikinisho. Yehova ntabikunda!”