Kubwiriza no kwigisha ku isi hose
KU ISI HOSE
-
IBIHUGU 239
-
ABABWIRIZA 7.965.954
-
AMASAHA YOSE BAMAZE BABWIRIZA 1.841.180.235
-
ABIGISHIJWE BIBILIYA 9.254.963
IBIRIMO
Afurika
Abantu bo muri Afurika barimo baracyira ukuri kwa Bibiliya kandi kugira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo. Isomere inkuru y’umuntu wari warasabitswe n’inzoga wanywaga amasegereti 60 ku munsi.
amerika
Inkuru zikurikira zigaragaza ko gufasha abandi no kubagezaho ukuri kwa Bibiliya nubwo waba urwanywa, bishobora kugera ku byiza byinshi.
Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati
Gukomeza gushyiraho imihati mu murimo wo kubwiriza bihesha ingororano. Reba imihati yashyizweho bafasha umugabo utabona, utumva kandi utavuga kugira ngo asobanukirwe ko Imana imwitaho.
U Burayi
Urwikekwe rushobora guterwa no kubwirwa amakuru atari ukuri. Menya ukuntu ikiganiro cyo kuri radiyo cyakuyeho urwikekwe abantu bari bafitiye Abahamya ba Yehova.
Oseyaniya
Kwandika amabaruwa ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu gukwirakwiza ukuri kwa Bibiliya i Christchurch muri Nouvelle-Zélande. Kuki hari bamwe bita ayo mabaruwa “Amabaruwa aturuka ku Mana?”