Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Muvandimwe wacu ukunda Yehova,

Yesu yaravuze ati “muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababatura” (Yohana 8:32). Mbega amagambo ateye inkunga! Koko rero, kumenya ukuri birashoboka ndetse no muri ibi bihe bigoye by’‘iminsi y’imperuka,’ aho usanga ikinyoma cyarahawe intebe (2 Timoteyo 3:⁠1). Ese uribuka igihe wamenyaga ku ncuro ya mbere ukuri nk’uko gusobanurwa mu Ijambo ry’Imana? Mbega ukuntu byagushimishije cyane!

Ariko kandi, nubwo kumenya ukuri no kukugeza ku bandi buri gihe ari iby’ingenzi, nanone imyifatire yacu igomba kuba ihuje n’uko kuri. Kugira ngo ibyo tubigereho, tugomba kuguma mu rukundo rw’Imana. Ibyo bikubiyemo iki? Amagambo Yesu yavuze mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe, atanga igisubizo cy’icyo kibazo. Yabwiye intumwa ze zamubereye indahemuka ati “nimwubahiriza amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nubahirije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.”​—Yohana 15:10.

Zirikana ko Yesu yagumye mu rukundo rw’Imana kubera ko yubahirije amategeko ya Se. Ibyo ni byo natwe dusabwa muri iki gihe. Mu buzima bwacu bwa buri munsi tugomba kubaho mu buryo buhuje n’ukuri twamenye, kugira ngo tugume mu rukundo rw’Imana. Muri uwo mugoroba wabanjirije urupfu rwa Yesu, yaravuze ati “niba ibyo mubizi, murahirwa niba mubikora.”​—Yohana 13:17.

Turifuza tubivanye ku mutima ko iki gitabo cyazagufasha gukomeza kugendera mu kuri ubuzima bwawe bwose, bityo ukaguma ‘mu rukundo rw’Imana, wiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka.’​—Yuda 21.

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova