Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 9

“Muhunge ubusambanyi”

“Muhunge ubusambanyi”

“Ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana.”​—ABAKOLOSAYI 3:5.

1, 2. Ni uwuhe mugambi Balamu yacuze kugira ngo agirire nabi ubwoko bwa Yehova?

UMUROBYI aramanutse ajya ahantu akunda kurobera. Hari ubwoko bw’amafi ashaka kuroba. Ahisemo icyambo, maze ajugunya ururobo mu mazi. Hashize umwanya muto, urudodo rurireze n’uruti rw’indobani rurigonda, maze uwo murobyi atangira gukurura ifi yafashe. Aramwenyuye kubera ko abonye ko yahisemo icyambo cyiza.

2 Mu mwaka wa 1473 Mbere ya Yesu, umugabo witwaga Balamu yatekereje yitonze ku cyambo yari gukoresha. Umuhigo yashakaga gufata, ni ubwoko bw’Imana bwari bukambitse mu bibaya by’i Mowabu, ku mupaka w’Igihugu cy’Isezerano. Balamu yavugaga ko ari umuhanuzi wa Yehova, ariko mu by’ukuri yari umugabo w’umunyamururumba bari baguririye ngo avume Abisirayeli. Icyakora, Yehova yatumye Balamu adashobora kuvuma Abisirayeli, ahubwo abaha umugisha. Kubera ko Balamu atashakaga ko ibihembo bari bamwemereye bimucika, yaribwiye ati “uwashuka Abisirayeli bagakora icyaha gikomeye, Imana yabo yabivumira.” Kugira ngo Balamu agere ku ntego ye, yakoresheje abagore bakiri bato b’i Mowabu bari beza cyane, twagereranya n’icyambo, kugira ngo bareshye abagabo b’Abisirayeli.​—Kubara 22:1-7; 31:15, 16; Ibyahishuwe 2:14.

3. Ni mu rugero rungana iki umugambi mubisha wa Balamu wageze ku ntego?

3 Ese uwo mugambi we waba waragize icyo ugeraho? Wagize icyo ugeraho mu rugero runaka. Abagabo babarirwa mu bihumbi byinshi bo muri Isirayeli baguye muri uwo mutego, ‘basambana n’abakobwa b’Abamowabu.’ Batangiye no gusenga imana z’Abamowabu, harimo na Bayali y’i Pewori, imana y’uburumbuke cyangwa y’ibitsina, basengaga bakora ibikorwa biteye ishozi. Ibyo byatumye Abisirayeli 24.000 bagwa ku mbibi z’Igihugu cy’Isezerano. Mbega ishyano iryo shyanga ryagushije!​—Kubara 25:1-9.

4. Ni iki cyatumye Abisirayeli babarirwa mu bihumbi bagwa mu mutego w’ubusambanyi?

4 Ako kaga kose katewe n’iki? Katewe n’uko abenshi mu Bisirayeli bari bafite umutima wononekaye, kuko bari barateye umugongo Yehova, Imana yari yarabakuye muri Egiputa, ikabagaburira mu butayu, ikabageza amahoro mu gihugu cy’isezerano (Abaheburayo 3:12). Intumwa Pawulo yagarutse kuri iyo nkuru, maze arandika ati “ntitugasambane nk’uko bamwe muri bo basambanye, bigatuma hagwa abantu ibihumbi makumyabiri na bitatu mu munsi umwe.” *​—1 Abakorinto 10:8.

5, 6. Kuki inkuru ivuga iby’icyaha Abisirayeli bakoreye mu bibaya by’i Mowabu idufitiye akamaro muri iki gihe?

5 Inkuru yo mu gitabo cyo Kubara irimo amasomo menshi ashobora gufasha ubwoko bw’Imana, muri iki gihe buri hafi kugera mu gihugu cy’isezerano kirusha icya kera ubwiza (1 Abakorinto 10:11). Urugero, abantu bo muri iki gihe batwawe n’ibitsina nk’uko byari bimeze ku bantu b’i Mowabu ba kera, uretse ko muri iki gihe bwo usanga bikabije. Ikindi kandi, buri mwaka Abakristo babarirwa mu bihumbi bagwa mu mutego w’ubusambanyi nk’uwo Abisirayeli baguyemo (2 Abakorinto 2:11). Kandi kimwe na Zimuri watinyutse kwinjirana ku mugaragaro Umumidiyanikazi mu nkambi y’Abisirayeli akamujyana mu ihema rye, hari abantu bifatanya n’ubwoko bw’Imana bagiye batuma bamwe mu bagize itorero badukwaho n’ingeso z’ubwiyandarike.​—Kubara 25:6, 14; Yuda 4.

6 Ese ujya utekereza ko nawe uri mu mimerere nk’iyo Abisirayeli barimo igihe bari mu bibaya by’i Mowabu? Ese ubona ko ingororano uzahabwa, ni ukuvuga isi nshya umaze igihe kirekire utegereje, ubu tuyikozaho imitwe y’intoki? Niba ari uko ubibona, kora ibishoboka byose kugira ngo ugume mu rukundo rw’Imana wumvira itegeko rigira riti “muhunge ubusambanyi.”​—1 Abakorinto 6:18.

Hakurya y’ibibaya by’i Mowabu

UBUSAMBANYI NI IKI?

7, 8. “Ubusambanyi” ni iki, kandi se ni mu buhe buryo ababwishoramo basarura ibyo babiba?

7 Muri Bibiliya, ijambo “ubusambanyi” (por·neiʹa mu kigiriki) risobanura imibonano mpuzabitsina ikorwa n’abantu batashyingiranywe mu buryo bwemewe n’Ibyanditswe. Ubusambanyi bukubiyemo ubuhehesi, uburaya, imibonano mpuzabitsina ikorwa n’abantu batashyingiranywe, kwendana mu kanwa no mu kibuno, hamwe no gukorakora imyanya ndangagitsina y’umuntu mutashyingiranywe. Nanone bukubiyemo ibyo bikorwa byose iyo bikozwe n’abantu bahuje ibitsina, kandi bukubiyemo no kuryamana n’inyamaswa. *

8 Ibyanditswe birasobanutse neza: abasambanyi ntibashobora kuguma mu itorero rya gikristo kandi ntibazabona ubuzima bw’iteka (1 Abakorinto 6:9; Ibyahishuwe 22:15). No muri iki gihe abasambanyi bikururira ibibazo kubera ko abandi babatakariza icyizere, bakitesha agaciro, bakagirana ibibazo n’abo bashakanye, bakagira umutimanama ubacira urubanza, bagatwara inda z’indaro, bakandura indwara cyangwa bagapfa. (Soma mu Bagalatiya 6:7, 8.) Byaba ari ubupfapfa gukora ibintu bizakuzanira akaga. Ikibabaje ni uko abantu benshi batabitekerezaho mbere yo gutera intambwe ya mbere iganisha ku busambanyi, akenshi iyo ntambwe ikaba ari ukureba porunogarafiya.

PORUNOGARAFIYA NI YO NTAMBWE YA MBERE IGANISHA KU BUSAMBANYI

9. Ese koko porunogarafiya nta cyo itwaye nk’uko bamwe bajya babivuga? Sobanura.

9 Mu bihugu byinshi usanga bacuruza ibinyamakuru byerekana porunogarafiya, ukayisanga mu muzika, bakayerekana kuri televiziyo kandi usanga yiganje kuri interineti. * Ese kureba porunogarafiya nta cyo bitwaye nk’uko bamwe babivuga? Ibyo ni ukwibeshya rwose. Abareba porunogarafiya bashobora kugira akamenyero ko kwikinisha, bakagira n’ “irari ry’ibitsina riteye isoni.” * Iryo rari rishobora gutuma babatwa n’ibitsina, bikabatera kugira ibyifuzo by’ubwiyandarike bw’akahebwe, bigatuma batumvikana n’abo bashakanye ndetse bakaba banatana (Abaroma 1:24-27; Abefeso 4:19). Hari umushakashatsi wavuze ko kubatwa n’ibitsina bimeze nka kanseri. Yaravuze ati “bigenda birushaho kwiyongera. Ntibipfa kugabanuka. Kubivura ntibyoroha kandi ntibikira.”

Ni byiza gukoreshereza interineti ahantu abandi bagize umuryango bakunze kuba bari

10. Twakurikiza dute ihame riri muri Yakobo 1:14, 15? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  Icyamfashije kuba indakemwa mu by’umuco.”)

10 Zirikana amagambo ari muri Yakobo 1:14, 15 agira ati “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha, icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu.” Ku bw’ibyo, niba utangiye kugira ibyifuzo bibi, hita ubyikuramo. Dufate urugero: niba ugize utya utabishakaga ukagwa ku mashusho y’abantu bambaye ubusa cyangwa basambana, hita ureba hirya cyangwa uzimye orudinateri cyangwa se uzimye televiziyo. Kora ibikenewe byose kugira ngo wirinde kugira ibyifuzo by’ubusambanyi mbere y’uko bikubana byinshi bikakuganza.​—Soma muri Matayo 5:29, 30.

11. Mu gihe turwana n’ibyifuzo bibi, twagaragaza dute ko twiringira Yehova?

11 Imana, yo ituzi neza kurusha uko twiyizi, ifite impamvu yo kudutera inkunga igira iti “ku bw’ibyo rero, mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana” (Abakolosayi 3:5). Ni iby’ukuri ko kubikora bishobora kutugora. Ariko wibuke ko dufite Data uri mu ijuru udukunda kandi wihangana dushobora kwitabaza (Zaburi 68:19). Bityo rero, mu gihe wumvise ibyifuzo bibi bitangiye kukuzamo, ujye uhita umwiyambaza. Musabe kuguha “imbaraga zirenze izisanzwe,” kandi wihatire gutekereza ku bindi bintu.​—2 Abakorinto 4:7; 1 Abakorinto 9:27; reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Nakora iki kugira ngo ncike ku ngeso mbi?

12. “Umutima” wacu ni iki, kandi se kuki tugomba kuwurinda?

12 Umunyabwenge Salomo yaranditse ati “rinda umutima wawe kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa, kuko ari wo amasoko y’ubuzima aturukamo” (Imigani 4:23). “Umutima” wacu usobanura abo turi bo imbere, mbese abo Imana ibona ko turi bo. Ikindi kandi, kugira ngo tubone ubuzima bw’iteka cyangwa tububure bizaterwa n’uko Imana ibona “umutima” wacu, ntibizashingira ku buryo abandi batubona. Ni ibyo nta bindi, kandi si ibyo gufatanwa uburemere buke. Umugabo w’indahemuka Yobu yari yaragiranye isezerano n’amaso ye kugira ngo atazifuza undi mugore (Yobu 31:1). Mbega ukuntu yadusigiye urugero rwiza! Umwanditsi wa zaburi na we yasenze agira ati “utume amaso yanjye yikomereza atarebye ibitagira umumaro.”​—Zaburi 119:37.

DINA YAHISEMO NABI

13. Dina yari nde, kandi se kuki incuti yahisemo zari mbi?

13 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 3, incuti zacu zishobora gutuma dukora ibintu byiza cyangwa bibi. (Imigani 13:20; soma mu 1 Abakorinto 15:33.) Reka dusuzume urugero rw’ibyabaye kuri Dina, umukobwa w’umukurambere Yakobo. Nubwo Dina yari yararezwe neza, yabaye umupfu agirana ubucuti n’abakobwa b’Abanyakanani. Kimwe n’Abamowabu, Abanyakanani bari abasambanyi byabuze urugero (Abalewi 18:6-25). Abagabo b’Abanyakanani, harimo na Shekemu “wari umunyacyubahiro kurusha abo mu nzu ya se bose,” babonaga ko bashoboraga kugirana imibonano mpuzabitsina na Dina nta kibazo.​—Intangiriro 34:18, 19.

14. Ni mu buhe buryo incuti Dina yahisemo zatumye habaho amahano?

14 Birashoboka ko iyo Dina yabonaga Shekemu atatekerezaga kuryamana na we. Ariko Shekemu we yakoze ibyo abenshi mu Banyakanani bakoraga iyo babaga bifuje imibonano mpuzabitsina. Kuba Dina yarashatse kwanga ku munota wa nyuma nta cyo byamaze, kuko bitabujije Shekemu ‘kumufata ku ngufu.’ Uko bigaragara, nyuma yaho Shekemu ‘yakunze’ Dina, ariko ibyo ntibyashoboraga gusibanganya ibyo yari yaramukoreye. (Soma mu Ntangiriro 34:1-4.) Ikindi kandi, Dina si we wenyine ibyo byagizeho ingaruka mbi. Incuti yahisemo zatumye haba ibintu byakojeje isoni umuryango we wose kandi birawugayisha.​—Intangiriro 34:7, 25-31; Abagalatiya 6:7, 8.

15, 16. Twakora iki ngo tubone ubwenge nyakuri? (Reba n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Imirongo ukwiriye gutekerezaho.”)

15 Niba hari n’icyo Dina yigiye ku byamubayeho, yacyize abanje gukubitika. Si ngombwa ko abakunda Yehova kandi bakamwubaha biga babanje gukubitika. Kubera ko bumvira Imana, bahitamo ‘kugendana n’abanyabwenge’ (Imigani 13:20a). Bityo, bamenya “imigenzereze myiza yose,” bakirinda ibibazo n’imibabaro bitari ngombwa.​—Imigani 2:6-9; Zaburi 1:1-3.

16 Abantu bose bifuza kugira ubwenge buturuka ku Mana kandi bagakora ibihuje n’icyifuzo cyabo barabubona. Ibyo babigeraho binyuze mu gusenga ubudasiba, bakiga Ijambo ry’Imana buri munsi n’ibindi bitabo bitangwa n’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge (Matayo 24:45; Yakobo 1:5). Ikindi kintu cya ngombwa ni ukwicisha bugufi, bigaragazwa no kuba umuntu yiteguye kwemera inama zo mu Byanditswe (2 Abami 22:18, 19). Urugero, Umukristo ashobora kuba yemera mu magambo ko umutima we ushobora kumushuka kandi ko ari mubi cyane (Yeremiya 17:9). Ariko se mu gihe atandukiriye, yaba yicisha bugufi bihagije akemera inama yuje urukundo irebana n’icyo kibazo, kandi akemera gufashwa?

17. Tanga urugero rw’ibintu bishobora kubaho mu muryango, kandi ugaragaze uko umugabo ashobora gufasha umukobwa we gutekereza.

17 Tekereza kuri iyi mimerere: umugabo abujije umukobwa we kugendana n’umusore w’Umukristo badafite undi muntu ubaherekeje. Uwo mukobwa ahise abwira se ati “ariko Papa, ntunyizeye koko? Nta kibi turi bukore!” Ashobora kuba akunda Yehova kandi afite intego nziza; ariko se ubwo yaba ‘agendera mu nzira y’ubwenge’ buturuka ku Mana? Yaba se ‘ahunze ubusambanyi’? Cyangwa yaba abaye umupfapfa ‘akiringira umutima we’ (Imigani 28:26)? Ushobora no kuba uzi andi mahame ashobora gufasha uwo mubyeyi n’umukobwa we gutekereza kuri icyo kibazo.​—Reba mu Migani 22:3; Matayo 6:13; 26:41.

YOZEFU YAHUNZE UBUSAMBANYI

18, 19. Ni ikihe kigeragezo Yozefu yahuye na cyo, kandi se yitwaye ate?

18 Urugero rwiza rw’umusore wakunze Imana kandi agahunga ubusambanyi ni urwa Yozefu, mwene se wa Dina (Intangiriro 30:20-24). Yozefu akiri umwana yiboneye ingaruka mbi zatewe n’ubupfapfa bwa mushiki we. Nta gushidikanya ko kuba Yozefu yaribukaga ibyabaye icyo gihe no kuba yarifuzaga kuguma mu rukundo rw’Imana ari byo byamurinze nyuma yaho ubwo yari muri Egiputa, maze umugore wa shebuja akajya agerageza kumureshya “uko bwije n’uko bukeye.” Birumvikana ariko ko Yozefu atashoboraga gusezera ngo yigendere, kubera ko yari umugaragu. Yagombaga kugira ubwenge n’ubutwari agahangana n’icyo kibazo. Ibyo yabikoze ahakanira kenshi muka Potifari, ku ncuro ya nyuma bwo ariruka aramuhunga.​—Soma mu Ntangiriro 39:7-12.

19 Tekereza nawe: ese iyo Yozefu aza kuba yari asanzwe yifuza kuryamana n’uwo mugore cyangwa ahora atekereza ku mibonano mpuzabitsina, yari gushobora gukomeza kuba indahemuka? Mu by’ukuri, ntibyari kumworohera. Aho kugira ngo Yozefu yirirwe atekereza ibibi, yahaga agaciro imishyikirano yari afitanye na Yehova, ibyo bikaba byaragaragariraga mu magambo yabwiraga muka Potifari. Yaramubwiraga ati ‘databuja nta kintu na kimwe atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana?’⁠—​Intangiriro 39:8, 9.

20. Ni iki Yehova yakoreye Yozefu?

20 Tekereza ibyishimo Yehova agomba kuba yaragiraga iyo yabonaga ukuntu Yozefu wari ukiri umusore yakomezaga kuba indahemuka kandi ari kure y’umuryango we (Imigani 27:11). Nyuma yaho Yehova yatumye Yozefu ava mu nzu y’imbohe, aba minisitiri w’intebe wa Egiputa kandi aba n’uhagarariye itangwa ry’ibiribwa (Intangiriro 41:39-49). Mbega ukuntu ibyo bigaragaza ukuri kw’amagambo yo muri Zaburi ya 97:10 agira ati “mwa bakunda Yehova mwe, mwange ibibi; arinda ubugingo bw’indahemuka ze; arazikiza akazikura mu maboko y’ababi.”

21. Umuvandimwe ukiri muto wo mu gihugu cyo muri Afurika yagaragaje ate ubutwari?

21 Muri iki gihe nabwo, abagaragu b’Imana benshi bagaragaza ko ‘banga ibibi bagakunda ibyiza’ (Amosi 5:15). Hari umuvandimwe ukiri muto wo mu gihugu cyo muri Afurika wibuka ukuntu umukobwa biganaga yamusabye kumukopeza mu kizamini cy’imibare, maze atinyuka kumubwira ko azamuhemba kuryamana na we. Yaravuze ati “nahise mwamaganira kure. Kuba narabaye indahemuka byaranyubahishije kandi nanjye ubwanjye nkomeza kumva niyubashye, ibyo bikaba biruta kure izahabu n’ifeza.” Ni iby’ukuri ko icyaha gishobora gutuma umuntu ‘amara igihe gito yishimye,’ ariko bene uwo munezero w’amafuti ukurikirwa n’umubabaro mwinshi (Abaheburayo 11:25). Kandi iyo uwugereranyije n’ibyishimo bidashira bizanwa no kumvira Yehova, usanga nta cyo uvuze rwose.​—Imigani 10:22.

EMERA UBUFASHA UHABWA N’IMANA IGIRA IMBABAZI

22, 23. (a) Kuki iyo Umukristo akoze icyaha gikomeye biba bitavuga ko bimurangiriyeho? (b) Ni ubuhe bufasha uwakosheje ashobora guhabwa?

22 Kubera ko tudatunganye, twese turahatana kugira ngo turwanye ibyifuzo by’umubiri, maze dukore ibikwiriye mu maso y’Imana (Abaroma 7:21-25). Ibyo Yehova arabizi, ‘yibuka ko turi umukungugu’ (Zaburi 103:14). Icyakora, hari ubwo Umukristo ashobora gukora icyaha gikomeye. Ese icyo gihe ibintu biba bitagifite igaruriro? Oya rwose! Birumvikana ko uwakosheje ashobora kugerwaho n’ingaruka mbi nk’uko byagendekeye Umwami Dawidi. Ariko rero, Imana iba ‘yiteguye kubabarira’ abantu bihannye maze ‘bakatura’ ibyaha byabo.​—Zaburi 86:5; Yakobo 5:16; soma mu Migani 28:13.

23 Ikindi kandi, Yehova yahaye itorero rya gikristo “impano zigizwe n’abantu,” ari bo bungeri bakuze mu buryo bw’umwuka bashoboye kandi bifuza cyane kudufasha (Abefeso 4:8, 12; Yakobo 5:14, 15). Intego yabo ni ugufasha uwakoze ikosa kugira ngo yongere kugirana n’Imana imishyikirano myiza, kandi nk’uko umunyabwenge yabivuze, bamufasha ‘kuronka umutima w’ubwenge,’ kugira ngo atongera kugwa mu cyaha.​—Imigani 15:32.

‘RONKA UMUTIMA W’UBWENGE’

24, 25. (a) Umusore uvugwa mu Migani 7:6-23 yagaragaje ate ko ‘atagiraga umutima’? (b) Twakora iki ngo ‘turonke umutima w’ubwenge’?

24 Muri Bibiliya havugwamo umuntu “utagira umutima,” hakavugwamo n’ “uronka umutima w’ubwenge” (Imigani 7:7). Kubera ko umuntu “utagira umutima” aba adakuze mu buryo bw’umwuka kandi atari inararibonye mu murimo w’Imana, ashobora kutagira ubushishozi kandi ntamenye guhitamo ibyiza. Kimwe n’umusore uvugwa mu Migani 7:6-23, ashobora kugwa mu cyaha gikomeye mu buryo bworoshye cyane. Ariko umuntu “uronka umutima w’ubwenge” we yita cyane ku muntu w’imbere, akiyigisha Ijambo ry’Imana kandi agasenga buri gihe. Nanone ibitekerezo bye, ibyifuzo bye, ibyiyumvo n’intego ze, agerageza kubihuza n’ibyo Imana ishaka uko byashobokera umuntu udatunganye kose. Bityo aba “akunda ubugingo bwe,” cyangwa yihesheje umugisha kandi “azabona ibyiza.”​—Imigani 19:8.

25 Ibaze uti “ese nemera n’umutima wanjye wose ko amahame y’Imana ari yo meza? Ese nemera ntashidikanya ko kuyakurikiza ari byo bitanga ibyishimo byinshi” (Zaburi 19:7-10; Yesaya 48:17, 18)? Niba wumva ushidikanya, naho byaba mu rugero ruto cyane, gira icyo ukora. Tekereza ku ngaruka ziterwa no kwirengagiza amategeko y’Imana. Ikindi kandi, ‘sogongera wibonere ukuntu Yehova ari mwiza,’ ubaho mu buryo buhuje n’ukuri kandi wuzuza mu bwenge bwawe ibitekerezo bizima, ni ukuvuga ibintu by’ukuri, bikiranuka, biboneye, bikwiriye gukundwa n’ingeso nziza (Zaburi 34:8; Abafilipi 4:8, 9). Ushobora kwiringira rwose ko uko uzarushaho kubigenza utyo ari na ko uzarushaho gukunda Imana, ugakunda ibyo ikunda kandi ukanga ibyo yanga. Yozefu yari umuntu nk’abandi. Ariko yashoboye ‘guhunga ubusambanyi’ kubera ko yemeye ko Yehova amubumba mu gihe cy’imyaka myinshi, bigatuma agira icyifuzo cyo gushimisha Imana. Turifuza ko nawe byakugendekera bityo.​—Yesaya 64:8.

26. Ni iyihe ngingo y’ingenzi izasuzumwa mu gice gikurikira?

26 Umuremyi wacu ntiyaremeye imyanya ndangabitsina kuba ibikinisho byo kwinezeza, ahubwo yarayiremye kugira ngo itume twororoka kandi ikomeze urukundo hagati y’abashakanye (Imigani 5:18). Mu bice bibiri bikurikira tuzasuzuma uko Yehova abona ishyingiranwa.

^ par. 4 Uko bigaragara umubare wavuzwe mu gitabo cyo Kubara wari ukubiyemo “abakuru b’Abisirayeli” bashobora kuba bagera ku 1.000 bishwe n’abacamanza, hamwe n’abo Yehova ubwe yiyiciye.​—Kubara 25:4, 5.

^ par. 7 Niba ushaka ibisobanuro ku birebana n’amagambo ‘ibikorwa by’umwanda n’ubwiyandarike,’ reba “Ibibazo by’abasomyi” mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku ya 15 Nyakanga 2006, yanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 9 Ijambo “porunogarafiya” ryakoreshejwe aha ryerekeza ku mashusho, ku nyandiko cyangwa ku majwi bigamije kubyutsa irari ry’ibitsina. Porunogarafiya ishobora kubamo ibintu byinshi, uhereye ku ifoto y’umuntu wifotoje mu buryo bubyutsa irari, ukageza ku mashusho y’ubusambanyi bw’akahebwe bukorwa n’abantu babiri cyangwa benshi.

^ par. 9 Ibirebana no kwikinisha bivugwa mu Mugereka, ingingo ifite umutwe uvuga ngo Kunesha ingeso yo kwikinisha.”