Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Kwitwikira umutwe​—Ryari kandi kuki?

Kwitwikira umutwe​—Ryari kandi kuki?

Mu bikorwa bifitanye isano no gusenga, ni ryari Umukristokazi yagombye gutega igitambaro, kandi kuki? Reka dusuzume ibyo intumwa Pawulo yavuze kuri iyo ngingo ahumekewe. Yatanze amabwiriza twagenderaho kugira ngo dufate imyanzuro myiza, ihesha Imana icyubahiro (1 Abakorinto 11:3-16). Pawulo yagaragaje ibintu bitatu dukwiriye gutekerezaho: (1) ibikorwa bisaba ko Umukristokazi yitwikira umutwe, (2) imimerere yagombye kubikoramo, (3) impamvu imutera gushyira iryo hame mu bikorwa.

Ibikorwa bisaba ko Umukristokazi yitwikira umutwe. Pawulo yavuze ibikorwa bibiri: gusenga no guhanura (Umurongo wa 4 n’uwa 5) Gusenga ni ukuganira na Yehova. Muri iki gihe, guhanura bishobora kwerekezwa ku murimo wose wo kwigisha Bibiliya umubwiriza akora. Ariko se Pawulo yaba yarashakaga kuvuga ko umugore yagombye gutwikira umutwe igihe cyose asenga cyangwa yigisha ukuri ko muri Bibiliya? Oya. Imimerere uwo mugore arimo igihe asenga cyangwa yigisha ni yo ibigena.

Imimerere. Amagambo ya Pawulo yumvikanisha imimerere y’uburyo bubiri: mu muryango no mu itorero. Yaravuze ati ‘umutware w’umugore ni umugabo. Umugore wese usenga cyangwa uhanura adatwikiriye umutwe, aba akojeje isoni umutware we’ (Umurongo wa 3, n’uwa 5) Mu muryango, umugabo ni we Yehova yahaye inshingano yo kuba umutware. Umugore aramutse atemeye ko umugabo ari we mutware, maze agasohoza inshingano Yehova yahaye umugabo we, yaba amukojeje isoni. Urugero, niba bibaye ngombwa ko ayobora icyigisho cya Bibiliya ari kumwe n’umugabo we, yagombye gutega igitambaro kugira ngo agaragaze ko yemera ko umugabo we ari umutware. Umugabo yaba yarabatijwe cyangwa atarabatijwe, umugore agomba kwitwikira umutwe kubera ko umugabo ari we mutware w’umuryango. * Niba agiye gusenga cyangwa kwigisha hari umwana we w’umuhungu wabatijwe, nabwo agomba kwitwikira umutwe. Ntabikorera ko uwo mwana ari umutware w’umuryango, ahubwo abiterwa n’uko mu itorero rya gikristo ubutware buhabwa abantu b’igitsina gabo babatijwe.

Pawulo yavuze uko bigenda mu itorero agira ati “icyakora nihagira umuntu usa n’aho ashaka kujya impaka ku byerekeye undi mugenzo, nta wundi dufite, kandi n’amatorero y’Imana nta wo afite” (Umurongo wa 16) Mu itorero rya gikristo, inshingano y’ubutware ihabwa abagabo babatijwe (1 Timoteyo 2:11-14; Abaheburayo 13:17). Abantu b’igitsina gabo ni bo bonyine bashyirirwaho kuba abasaza n’abakozi b’itorero Imana yahaye inshingano yo kwita ku mukumbi wayo (Ibyakozwe 20:28). Rimwe na rimwe ariko, hashobora kubaho imimerere yatuma Umukristokazi asabwa gusohoza inshingano ubusanzwe igenewe abagabo babatijwe kandi bujuje ibisabwa. Urugero, bishobora kuba ngombwa ko Umukristokazi ayobora iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza bitewe n’uko nta muvandimwe wabatijwe wujuje ibisabwa uhari. Ashobora nanone kwigisha Bibiliya umuntu asanzwe yigisha, akabikora ari kumwe n’umuvandimwe wabatijwe. * Kubera ko ibikorwa nk’ibyo ari bimwe mu bikorwa by’itorero, azatega igitambaro kugira ngo agaragaze ko azi neza ko arimo asohoza inshingano ubusanzwe igenewe abagabo.

Ku rundi ruhande, hari ibikorwa bifitanye isano no gusenga bidasaba ko mushiki wacu atega igitambaro. Urugero, si ngombwa ko atega igitambaro mu gihe atanga ibitekerezo mu materaniro ya gikristo, igihe abwiriza ku nzu n’inzu ari kumwe n’umugabo we cyangwa undi muvandimwe, igihe yigisha abana be batarabatizwa cyangwa igihe asengana na bo. Birumvikana ko hari ibindi bibazo umuntu ashobora kwibaza, ariko niba mushiki wacu atazi neza icyo yakora, ashobora gukora ubushakashatsi burenzeho. * Niba adasobanukiwe neza icyo yakora kandi umutimanama we ukaba umushishikariza gutega igitambaro, ntiyaba akoze nabi agiteze.

Impamvu. Mu murongo wa 10, tuhasanga impamvu ebyiri zagombye gutuma Umukristokazi yitwikira umutwe: “bitewe n’abamarayika, umugore agomba kugira ikimenyetso cy’ubutware ku mutwe we.” Mbere na mbere, zirikana aya magambo ngo “ikimenyetso cy’ubutware.” Iyo umugore yitwikiriye umutwe, aba agaragaje ko yemera ubutware Yehova yahaye abagabo babatijwe bari mu itorero. Bityo rero, kwitwikira umutwe bigaragaza ko akunda Yehova Imana kandi ko amubera indahemuka. Indi mpamvu ya kabiri iboneka mu magambo agira ati “bitewe n’abamarayika.” Kuba umugore ateze igitambaro bimarira iki ibyo biremwa by’umwuka bifite imbaraga?

Abamarayika bashishikazwa no kubona abagize umuryango wa Yehova wose, haba mu ijuru no mu isi, bagandukira ubutware bwe. Nanone bungukirwa n’urugero abantu badatunganye batanga mu birebana no kuganduka. Koko rero, na bo baba bagomba kugandukira gahunda Yehova yashyizeho, kandi icyo ni ikintu cyananiye abamarayika batari bake mu gihe cya kera (Yuda 6). Abamarayika bajya bafatira urugero nko ku Mukristokazi w’inararibonye, uzi ibintu byinshi kandi akaba arusha ubwenge umuvandimwe runaka wabatijwe bari kumwe mu itorero, ariko akemera kumugandukira. Hari igihe uwo mugore aba ari Umukristokazi wasutsweho umwuka wera uzaraganwa na Kristo Ubwami. Uwo mugore aba azahabwa umwanya wo hejuru uruta ndetse n’uwo abamarayika bafite, agategekana na Kristo mu ijuru. Mbega urugero rwiza abamarayika bashobora kubigiraho! Mu by’ukuri, bashiki bacu bafite uburyo bwiza byo kugaragaza ko bumvira bicishije bugufi, bakabigaragaza baba indahemuka kandi baganduka. Ibyo abamarayika b’indahemuka babarirwa muri za miriyoni nyinshi baba babibona.

^ par. 3 Ubusanzwe Umukristokazi ntiyagombye gusenga mu ijwi riranguruye umugabo we amuri iruhande, keretse wenda mu mimerere idasanzwe, urugero nk’igihe umugabo yarwaye indwara ikamutera uburagi.

^ par. 1 Si ngombwa ko mushiki wacu atwikira umutwe mu gihe arimo kwigisha Bibiliya umuntu asanzwe yigisha ari kumwe n’umubwiriza utarabatizwa utari umugabo we.

^ par. 2 Ushaka ibindi bisobanuro, wareba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Gashyantare 2015, ku ipaji ya 30, uwo ku itariki ya 15 Nyakanga 2002, ku ipaji ya 26-27n’uwo ku itariki ya 1 Kamena 1977, ku ipaji ya 349-352 (mu gifaransa).