Paradizo ku Isi
Yehova azasibanganya ibibi byose Satani yakoze. Yehova yagize Yesu Umwami w’isi yose. Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, isi izahindurwa paradizo.—Daniyeli 7:13, 14; Luka 23:43.
Dore ibyo Yehova asezeranya:
-
IBYO KURYA BYINSHI: ‘Ubutaka buzera umwero wabwo: Imana, ni yo Mana yacu, izaduha umugisha.’ “Hazabaho imbuto z’impeke nyinshi ku isi; ku mpinga z’imisozi hazarumbuka.”—Zaburi 67:6; 72:16, NW.
-
INTAMBARA NTIZIZONGERA KUBAHO UKUNDI: “Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka [Yehova, NW], kurimbura yazanye mu isi. Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.”—Zaburi 46:8, 9.
-
ABANTU BABI NTIBAZABA BAKIRIHO: “Kuko abakora ibyaha bazarimburwa . . . Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho; ni koko, uzitegereza ahe, umubure.”—Zaburi 37:9, 10.
-
INDWARA, AGAHINDA CYANGWA URUPFU NTIBIZONGERA KUBAHO UKUNDI: “Icyo gihe impumyi zizahumuka, n’ibipfamatwi Yesaya 35:5, 6.
bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba: kuko amazi azadudubiriza mu butayu, imigezi igatembera mu kidaturwa.”—“Kandi Imana ubwayo izabana na bo, ibe Imana yabo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Yehova si nka Satani n’abadayimoni, we ntajya abeshya na rimwe. Ibyo asezeranyije byose bigomba kubaho (Luka 1:36, 37). Yehova aragukunda kandi yishimira ko waba muri Paradizo azazana. Ngaho rero shaka Abahamya ba Yehova kugira ngo umenye byinshi birenzeho bihereranye n’ukuri kw’igitangaza kuboneka mu Ijambo ry’Imana. Nukurikiza ukuri mu mibereho yawe, uzabohorwa mu bubata bw’ibinyoma, imiziririzo n’ubujiji. Igihe nikigera uzanabohorwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu. Nk’uko Yesu yabivuze: “Muzamenya ukuri, kandi ukuri ni ko kuzababātūra.”—Yohana 8:32.