ISOMO RYA 18
Ba incuti y’Imana iteka ryose!
Kubona incuti bisaba imihati; gukomeza kugira incuti na byo bisaba imihati. Imihati uzashyiraho kugira ngo ube kandi ukomeze kuba incuti y’Imana izaguhesha imigisha myinshi. Yesu yabwiye abamwizeye ati “ukuri ni ko kuzababātūra” (Yohana 8:32). Ibyo bisobanura iki?
Ushobora kugira umudendezo uhereye ubu. Ushobora kwigobotora ku nyigisho z’ikinyoma no ku binyoma byakwirakwijwe na Satani. Ushobora kwigobotora mu mimerere yo kwiheba iranga imibereho y’abantu babarirwa muri za miriyoni batazi Yehova (Abaroma 8:22). Incuti z’Imana zigobotora no mu bwoba bwo “gutinya urupfu.”—Abaheburayo 2:14, 15.
Ushobora kuzagira umudendezo mu isi nshya y’Imana. Mbega umudendezo uhebuje ushobora kuzagira mu gihe kizaza! Ku isi izaba yarahindutse Paradizo, hazabaho umudendezo wo kuvanirwaho intambara, indwara n’ubugizi bwa nabi. Umudendezo wo kuvanirwaho ubukene n’inzara. Umudendezo wo kuvanirwaho gusaza n’urupfu. Umudendezo wo gukizwa ubwoba, gukandamizwa n’akarengane. Bibiliya yerekeza ku Mana igira iti “upfumbatura igipfunsi cyawe, ugahaza kwifuza kw’ibibaho byose.”—Zaburi 145:16.
Abaroma 6:23). Tekereza nawe icyo ubuzima buzira iherezo buzaba ari cyo kuri wowe!
Incuti z’Imana zizabaho iteka. Ubuzima bw’iteka ni impano y’igiciro cyinshi Imana izaha abantu bose bashaka kugirana ubucuti na yo (Uzabona igihe cyo gukora ibintu byinshi. Ushobora kuba wifuza kuzamenya gucuranga igikoresho runaka cy’umuzika. Cyangwa ukaba ushaka kuzamenya gushushanya cyangwa se kuzaba umwubatsi. Ushobora kuba wifuza kuzamenya ibihereranye n’inyamaswa cyangwa ibimera runaka. Cyangwa birashoboka ko wifuza kuzatembera ukareba ibindi bihugu n’abantu banyuranye. Ibyo byose bizashoboka bitewe n’uko uzaba ufite ubuzima bw’iteka!
Uzabona igihe cyo gushaka incuti nyinshi. Kubaho iteka bizatuma ushobora kumenya abandi bantu benshi bazaba barabaye incuti z’Imana. Uzamenya ubuhanga bwabo n’imico yabo myiza, kandi bazaba incuti zawe nawe. Uzabakunda na bo bagukunde (1 Abakorinto 13:8). Kubera ko uzaba ufite ubuzima buzira iherezo, bizatuma ubona igihe cyo kugirana ubucuti na buri muntu wese uzaba uri ku isi! Ikirenze ibyo byose ariko, ubucuti bwawe na Yehova buzagenda burushaho gukomera uko ibinyejana bizagenda bihita. Turakwifuriza ko waba incuti y’Imana iteka ryose!