ISOMO RYA 7
Umuburo duhabwa n’ibyabaye mu gihe cyahise
Yehova ntazemera ko abantu babi bonona Paradizo. Incuti ze ni zo zonyine zizayibamo. Bizagendekera bite abantu babi? Kugira ngo tubone igisubizo, nimucyo dusuzume inkuru nyakuri ya Nowa. Nowa yabayeho mu myaka ibarirwa mu bihumbi yahise. Yari umuntu mwiza wahoraga yihatira gukora ibyo Yehova ashaka. Ariko abandi bantu bari bari ku isi bo bakoraga ibintu bibi. Bityo rero, Yehova yabwiye Nowa ko Yari agiye guteza umwuzure wari kurimbura ababi bose. Yabwiye Nowa ngo yubake inkuge, kugira ngo we n’umuryango we baticwa n’Umwuzure mu gihe wari kuba uje.—Itangiriro 6:9-18.
Nowa n’umuryango we bubatse iyo nkuge. Nowa yaburiye abantu ko hari hagiye kuza Umwuzure, ariko ntibamwumva. Bakomeje gukora ibibi. Mu gihe inkuge yari imaze kubakwa, Nowa yinjije inyamaswa muri iyo nkuge, maze na we yinjirana n’umuryango we. Hanyuma, Yehova agusha imvura ya rukokoma. Iyo mvura yaguye iminsi 40 n’amajoro 40.
Amazi yasendereye ku isi hose.—Itangiriro 7:7-12.Abantu babi barahatikiriye, ariko Nowa n’umuryango we bo bararokotse. Yehova yabarokoye Umwuzure ari bataraga, abashyira ku isi yakuweho ububi (Itangiriro 7:22, 23). Bibiliya ivuga ko hari igihe kizaza ubwo Yehova azongera kurimbura abantu banga gukora ibyiza. Abantu beza bo ntibazarimburwa. Bazabaho iteka ku isi izahinduka Paradizo.—2 Petero 2:5, 6, 9.
Abantu benshi muri iki gihe bakora ibintu bibi. Isi yuzuyemo akaga. Yehova akomeza kohereza Abahamya be kenshi kugira ngo baburire abantu, ariko abenshi ntibashaka kumva amagambo ya Yehova. Ntibashaka guhindura imigirire yabo. Ntibashaka kwemera ibyo Imana ivuga ku bihereranye n’icyiza n’ikibi. Bizagendekera bite abo bantu? Mbese, hari igihe kizagera bagahinduka? Hari benshi batazigera na rimwe bahinduka. Igihe kiregereje ubwo abantu babi bazarimburwa, maze ntibazongere kubaho ukundi.—Zaburi 92:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera.
Iyi si ntizarimburwa; izahindurwa paradizo. Abahinduka incuti z’Imana bazabaho iteka muri Paradizo ku isi.—Zaburi 37:29.