Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 13

Ubumaji n’ubupfumu ni ibikorwa bibi

Ubumaji n’ubupfumu ni ibikorwa bibi

Satani ashaka ko wakora ibikorwa by’ubumaji. Abantu benshi batambira abasekuruza cyangwa imyuka ibitambo kugira ngo birinde kugerwaho n’ibintu bibi. Ibyo babiterwa no gutinya imbaraga z’imyuka y’abapfuye. Bambara impeta cyangwa ibikomo by’impigi. Banywa cyangwa bakisiga “imiti” ivugwaho kuba ifite ubushobozi budasanzwe. Hari bamwe bafata ibintu runaka bemera ko bifite ubushobozi bwo kubarinda, bakabihisha mu mazu yabo cyangwa bakabitaba mu mbuga zabo. Abandi na bo bakoresha “igiti” runaka kubera ko bemera ko kizatuma batunganirwa mu by’ubucuruzi, mu gihe cy’ibizamini ku ishuri cyangwa mu kurambagiza.

Uburyo bwiza kuruta ubundi bwose bwo kwirinda Satani, ni ukugira Yehova incuti yawe. Yehova Imana n’abamarayika be bafite imbaraga zisumba kure cyane iza Satani n’abadayimoni be (Yakobo 2:19; Ibyahishuwe 12:9). Yehova ashishikazwa cyane no kugaragaza imbaraga ze arengera incuti ze—ni ukuvuga abamubaho indahemuka mu buryo bwuzuye.​—2 Ngoma 16:9.

Ijambo ry’Imana rivuga riti “ntimugakore ibikorwa by’ubumaji.” Yehova aciraho iteka ubumaji n’ubupfumu, bitewe n’uko ibyo bishobora gushyira umuntu mu maboko ya Satani Diyabule.​—Abalewi 19:26, NW.