ISOMO RYA 15
Incuti z’Imana zikora ibyiza
Iyo ufite incuti ushima kandi wubaha, ugerageza kumera nka yo. Bibiliya igira iti “Yehova ni mwiza, arakiranuka” (Zaburi 25:8, NW). Kugira ngo tube incuti z’Imana tugomba kuba abantu beza kandi bakiranuka. Bibiliya iravuga iti “mwigane Imana, nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo” (Abefeso 5:1, 2). Dore uburyo bumwe na bumwe ibyo bishobora gukorwamo:
Jya ufasha abandi. “Tugirire bose neza.”—Abagalatiya 6:10.
Jya ukorana umwete. “Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo, akoreshe amaboko ibyiza.”—Abefeso 4:28.
Komeza kuba umuntu utanduye mu buryo bw’umubiri no mu bihereranye n’umuco. “Twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.”—2 Abakorinto 7:1.
Garagariza abandi urukundo. “Dukundane; kuko urukundo ruva ku Mana.”—1 Yohana 4:7.
Wubahirize amategeko akurikizwa mu gihugu. “Umuntu wese agandukire [ubutegetsi] . . . Mwishyure bose ibibakwiriye: abasoresha mubasorere.”—Abaroma 13:1, 7.