ISOMO RYA 58
Yerusalemu irimbuka
Incuro nyinshi abantu b’i Buyuda barekaga gusenga Yehova, bagasenga ibigirwamana. Ariko Yehova yakomezaga kubafasha. Yaboherereje abahanuzi benshi bo kubaburira, ariko banga kumva, ahubwo bagaseka abo bahanuzi. Yehova yari gukemura icyo kibazo ate?
Muri icyo gihe, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yigaruriraga ibihugu byinshi. Yigaruriye Yerusalemu afata Umwami Yehoyakini, ibikomangoma byose, abagabo b’intwari n’abanyabukorikori abajyana i Babuloni. Nanone yajyanye ubutunzi bwose bwo mu rusengero rwa Yehova, maze yimika Sedekiya ngo abe umwami w’u Buyuda.
Sedekiya yabanje kujya yumvira Nebukadinezari. Icyakora amahanga yari aturanye na we hamwe n’abahanuzi b’ibinyoma bamugiriye inama yo kwigomeka kuri Babuloni. Ariko Yeremiya yaramuburiye ati “niwigomeka, mu Buyuda hazaba ubwicanyi, inzara n’indwara.”
Sedekiya amaze imyaka umunani ku ngoma, yiyemeje kwigomeka kuri Babuloni. Yasabye ingabo z’Abanyegiputa kumufasha. Hanyuma Nebukadinezari yohereje ingabo ze ngo zitere Yerusalemu, maze zirayigota. Yeremiya yabwiye Sedekiya ati “Yehova yavuze ko niwishyira mu maboko y’Abanyababuloni, wowe n’uyu mugi muzarokoka. Ariko niwanga, Abanyababuloni bazatwika Yerusalemu nawe
bagufunge.” Sedekiya yaravuze ati “sinzishyira mu maboko yabo!”Nyuma y’umwaka n’igice, Abanyababuloni basenye inkuta za Yerusalemu, barayitwika. Nanone batwitse urusengero, bica abantu benshi, abandi babajyana ari imbohe.
Sedekiya yagerageje guhunga, ariko Abanyababuloni baramukurikira, bamufatira hafi y’i Yeriko bamushyira Nebukadinezari. Umwami w’i Babuloni yiciye abahungu ba Sedekiya imbere ye, arangije amumena amaso aramufunga, agwa mu buroko. Ariko Yehova yari yarasezeranyije abantu b’i Buyuda ati “nyuma y’imyaka 70, nzabagarura i Yerusalemu.”
Byari kugendekera bite abasore bari barajyanywe i Babuloni? Ese bari gukomeza kubera Yehova indahemuka?
“Yehova Mana Ishoborabyose, imanza uca ni iz’ukuri kandi zirakiranuka.”—Ibyahishuwe 16:7