Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 77

Abwiriza umugore ku iriba

Abwiriza umugore ku iriba

Pasika irangiye, Yesu n’abigishwa be basubiye i Galilaya banyura i Samariya. Bageze hafi y’umugi witwaga Sukara, Yesu yahagaze ku iriba rya Yakobo, kugira ngo aruhuke. Abigishwa be bagiye mu mugi kugura ibyokurya.

Hanyuma umugore yaje kuvoma. Yesu yaramubwiye ati “mpa amazi yo kunywa.” Uwo mugore yaramushubije ati “kuki umvugisha kandi ndi Umusamariyakazi? Abayahudi ntibavugisha Abasamariya!” Yesu yaramubwiye ati “iyaba wari uzi uwo ndi we, uba unsabye amazi yo kunywa, kandi nari kuguha amazi y’ubuzima bw’iteka.” Uwo mugore yahise amubaza ati “ushatse kuvuga iki, ko nta n’indobo ufite?” Yesu yaramubwiye ati “umuntu wese unywa amazi muha, ntazongera kugira inyota.” Uwo mugore yaramubwiye ati “nyagasani, mpa kuri ayo mazi.”

Yesu yaramubwiye ati “genda uzane umugabo wawe hano.” Uwo mugore yaramushubije ati “nta mugabo ngira.” Yesu aramubwira ati “ibyo uvuze ni ukuri. Wagize abagabo batanu kandi n’uwo ufite ubu si umugabo wawe.” Uwo mugore yahise amubwira ati “menye ko uri umuhanuzi. Ubwoko bwacu buvuga ko tugomba gusengera Imana kuri uyu musozi, ariko mwebwe Abayahudi mukavuga ko tugomba kuyisengera i Yerusalemu. Nzi ko Mesiya naza, azatwigisha neza uko tugomba gusenga.” Hanyuma Yesu yamubwiye ikintu atari yarigeze abwira undi muntu, ati “ni jye Mesiya.”

Uwo mugore yasubiye mu mugi yiruka abwira Abasamariya ati “nabonye Mesiya. Yambwiye ibintu byose nakoze. Nimuze mwirebere!” Nuko baramukurikira bajya ku iriba kumva ibyo Yesu yigishaga.

Abasamariya basabye Yesu kuguma mu mugi wabo. Yamazeyo iminsi ibiri abigisha kandi abantu benshi baramwizeye. Babwiye uwo Musamariyakazi bati “tumaze kumva ibyo uyu muntu yigisha, none tumenye neza ko ari we mukiza w’isi.”

“‘Ngwino!’ Ufite inyota wese naze; ushaka wese nafate amazi y’ubuzima ku buntu.”​—Ibyahishuwe 22:17