Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 76

Yesu yeza urusengero

Yesu yeza urusengero

Mu mwaka wa 30, Yesu yagiye i Yerusalemu. Abantu benshi bari baje kwizihiza Pasika. Bayizihizaga batamba ibitambo by’amatungo mu rusengero. Hari abizaniraga ayo matungo, abandi bakayagurira i Yerusalemu.

Yesu ageze mu rusengero, yabonye abantu bagurishaga amatungo. Bacururizaga mu nzu yagenewe gusengeramo Yehova! Yesu yakoze iki? Yafashe imigozi ayibohamo ikiboko, maze yirukana intama n’inka mu rusengero. Yubitse ameza y’abavunjaga amafaranga, anyanyagiza ibiceri byabo hasi. Yesu yabwiye abagurishaga inuma ati “mukure ibi bintu hano! Mureke guhindura inzu ya Data inzu y’ubucuruzi!”

Abantu bari mu rusengero batangajwe n’ibyo Yesu yakoze. Abigishwa bahise bibuka ubuhanuzi bwavuze ibya Mesiya, bugira buti “ishyaka ndwanira inzu ya Yehova rirandya.”

Mu mwaka wa 33, Yesu yongeye kweza urusengero. Nta muntu n’umwe yashoboraga kwemerera gusuzugura inzu ya Se.

“Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.”​—Luka 16:13