Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 94

Abigishwa bahabwa umwuka wera

Abigishwa bahabwa umwuka wera

Hashize iminsi icumi Yesu asubiye mu ijuru, abigishwa be bahawe umwuka wera. Hari kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, kandi abantu bari baje i Yerusalemu baturutse mu turere dutandukanye. Abigishwa ba Yesu bagera ku 120 bari bateraniye mu cyumba cyo hejuru. Ariko mu buryo butunguranye, habaye ikintu gitangaje. Ikintu kimeze nk’ururimi rw’umuriro cyabonetse ku mutwe wa buri mwigishwa, kandi bose batangiye kuvuga izindi ndimi. Inzu barimo yuzuye urusaku rumeze nk’urw’umuyaga ukaze.

Abashyitsi bari baje i Yerusalemu, bumvise urwo rusaku maze baza kureba ibyabaye. Batangajwe no kumva abigishwa bavuga indimi zitandukanye. Baravuze bati “harya aba bantu bose si Abanyagalilaya? None se bishoboka bite ko bavuga mu ndimi zacu?”

Petero n’izindi ntumwa bahagaze imbere y’abo bantu. Petero yabasobanuriye uko Yesu yishwe kandi ko Yehova yamuzuye. Yarababwiye ati “ubu Yesu ari mu ijuru iburyo bw’Imana, none yadusutseho umwuka wera yari yaradusezeranyije. Ni yo mpamvu mwibonera ibi bitangaza.”

Amagambo ya Petero yakoze abo bantu ku mutima, maze barabaza bati “dukore iki?” Petero yarabashubije ati “mwihane ibyaha byanyu kandi mubatizwe mu izina rya Yesu. Namwe muzahabwa umwuka wera.” Icyo gihe, abantu bagera ku 3.000 barabatijwe. Guhera uwo munsi, abigishwa batangiye kwiyongera cyane muri Yerusalemu. Umwuka wera wafashije intumwa maze zishinga amatorero menshi kugira ngo zigishe abandi bigishwa ibintu byose Yesu yazitegetse.

“Niba utangariza mu ruhame iryo ‘jambo riri mu kanwa kawe,’ ko Yesu ari Umwami, kandi ukizera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye, uzakizwa.”​—Abaroma 10:9