ISOMO RYA 102
Ibyahishuriwe Yohana
Igihe intumwa Yohana yari afungiye ku kirwa cya Patimosi, Yesu yaramubonekeye, amwereka ibintu 16 byari kuzabaho. Ibyo yeretswe byagaragazaga ukuntu izina ry’Imana rizezwa, uko Ubwami bwayo buzaza, n’ibyo ishaka bigakorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.
Mu iyerekwa rimwe, Yohana yabonye Yehova yicaye ku ntebe y’Ubwami yo mu ijuru, akikijwe n’abakuru 24 bambaye imyambaro yera n’amakamba ya zahabu ku mutwe. Kuri iyo ntebe, haturutse imirabyo n’amajwi y’inkuba. Nuko ba bakuru 24 bapfukama imbere ya Yehova baramuramya. Mu rindi yerekwa, Yohana yabonye imbaga y’abantu benshi baturutse mu mahanga yose, mu miryango yose no mu ndimi zose, baramya Yehova. Umwana w’intama ari we Yesu, ni we wabaragiraga akabayobora ku masoko y’amazi y’ubuzima. Nyuma yaho mu rindi yerekwa, Yesu yari Umwami mu ijuru, ategeka ari kumwe na ba bakuru 24. Mu iyerekwa ryakurikiyeho, Yohana yabonye Yesu arwana n’ikiyoka kinini, ari cyo Satani kiri kumwe n’abadayimoni bacyo. Yesu yabirukanye mu ijuru, abajugunya ku isi.
Hanyuma Yohana yabonye Umwana w’intama ahagaze ku musozi wa Siyoni ari kumwe n’abantu 144.000. Nanone yabonye umumarayika aguruka abwira abari mu isi ko bagomba gutinya Imana kandi bakayubaha.
Mu iyerekwa ryakurikiyeho, yabonye intambara ya Harimagedoni. Muri iyo ntambara, Yesu n’ingabo ze batsinze Satani n’isi ye mbi. Mu iyerekwa rya nyuma, Yohana yabonye ijuru rishya n’isi nshya. Satani n’urubyaro rwe bari barimbutse burundu. Abari mu ijuru bose hamwe n’abari ku isi bezaga izina rya Yehova kandi bakamusenga nta kindi bamubangikanyije na cyo.
“Nzashyira urwango hagati yawe n’umugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”—Intangiriro 3:15