Umutwe wa 9
Uyu mutwe utwigisha ibyerekeye abakiri bato, abahanuzi n’abami bizeraga Yehova. Agakobwa k’Akisirayelikazi kari muri Siriya, kizeraga ko umuhanuzi wa Yehova yashoboraga gukiza Namani. Umuhanuzi Elisa yizeraga ko Yehova yari kumurinda ingabo z’abanzi. Umutambyi Mukuru Yehoyada yarinze Yehowashi wari ukiri muto kugira ngo nyirakuru Ataliya atamwica, nubwo byashoboraga gutuma yicwa. Umwami Hezekiya ntiyakuwe umutima n’iterabwoba ry’Abashuri kuko yiringiraga ko Yehova yari gukiza Yerusalemu. Umwami Yosiya yaciye ibikorwa byo gusenga ibigirwamana mu gihugu, asana urusengero kandi afasha abantu kongera gusenga Yehova.
IBIRIMO
Umugaba w’ingabo n’agakobwa gato
Agakobwa k’Akisirayelikazi kabwira nyirabuja ukuntu Yehova akomeye, bigatuma haba igitangaza.
Ingabo za Yehova z’umuriro
Uko umugaragu wa Elisa yamenye ko ‘abari kumwe na bo ari bo bari benshi kuruta abari kumwe na bo.’
Ubutwari bwa Yehoyada
Umutambyi w’indahemuka yarwanyije umwamikazi mubi.
Yehova yihanganiye Yona
Ni iki cyatumye umuhanuzi w’Imana amirwa n’urufi runini? Yarusohotsemo ate? Ni irihe somo Yehova yamwigishije?
Umumarayika wa Yehova yarinze Hezekiya
Abanzi b’u Buyuda bavugaga ko Yehova atazarinda ubwoko bwe, ariko baribeshyaga!
Yosiya yakundaga Amategeko y’Imana
Yosiya yabaye umwami w’u Buyuda afite imyaka umunani, kandi yafashije abantu gusenga Yehova.