IGICE CYA 9
Ushobora Kugirirwa Umumaro n’Idini ry’Ukuri Iteka Ryose!
1. Bizatugendekera bite ‘nitwegera Imana?’
YEHOVA akunda abamukorera. Nusenga Yehova, azaguha imigisha muri iki gihe no mu gihe kizaza. Bibiliya igira iti “mwegere Imana, na yo izabegera.”—Yakobo 4:8.
2. Ni gute dushobora kwegera Imana, kandi ni gute ibyo bizagira ingaruka ku masengesho yacu?
2 Niba ushaka kwegera Imana, ugomba kwiga Ijambo ryayo kandi ukarishyira mu bikorwa. Nusenga mu buryo buhuje n’ibyo Yehova ashaka, azumva amasengesho yawe kandi aguhe ibyo umusabye. Yohana, intumwa y’Umukristo, yaranditse ati “iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye [Imana], ni uko atwumva, iyo dusabye ikintu nk’uko ashaka: kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko duhawe ibyo tumusabye.”—1 Yohana 5:14, 15.
3-7. Ni gute dushobora kwironkera ubwenge buva ku Mana, kandi ni gute bushobora kudufasha?
3 Byongeye kandi, uko uzagenda wegera Imana, ni na ko izagenda iguha ubwenge bwo gukemura ibibazo byo mu mibereho yawe ya buri munsi. Bibiliya igira iti “niba hariho umuntu muri mwe ubuze ubwenge, abusabe Imana.”—Yakobo 1:5.
4 Ni gute ubwenge buva ku Mana bushobora kugufasha? Mbere na mbere, bushobora kugufasha kumenya ibintu bidashimisha Yehova. Nanone ushobora kumenya impamvu ibyo bintu ari bibi n’icyo wakora kugira ngo wirinde kubikora. Ubwo bumenyi bushobora kukurinda ibibazo byinshi bigera ku bantu muri rusange. Urugero, kumvira inama itangwa n’Imana yo kuba indakemwa mu birebana n’umuco bifasha abagize ubwoko bw’Imana kwirinda gutwara inda z’indaro, indwara zandurira mu myanya ndangagitsina n’ishyingiranwa ritarimo ibyishimo cyangwa ingo zisenyuka.
5 Ni iki kindi ubwenge buva ku Mana bushobora kukumarira? Bushobora gutuma wishimira ubuzima kurushaho. Bushobora kugufasha gufata imyanzuro irangwa n’ubwenge mu bintu bifatika, urugero nko gukoresha neza amafaranga yawe. Uzagira intego z’ingirakamaro kandi ureke gukurikirana intego zitagira umumaro urambye.
6 Nanone ubwenge buva ku Mana bushobora kugufasha mu mishyikirano ugirana n’abandi. Ushobora kugira imibereho y’umuryango irangwa n’ibyishimo kurushaho. Ushobora kugirana n’abandi ubucuti burambye, bw’ukuri, kandi bishobora gutuma wubahwa n’abantu, ndetse n’abadakorera Imana.
7 Byongeye kandi, kuba ufite ubwenge buva ku Mana bizatuma ubona ubuzima mu buryo burangwa n’icyizere kurushaho. Bizagufasha guhangana n’ingorane hamwe n’ibidushobera duhura na byo mu buzima. Nanone kandi, uzabona igihe kizaza mu buryo bushyize mu gaciro kandi burangwa n’icyizere. Kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere na byo bizagira uruhare mu gutuma ukomeza kugira ubuzima bwiza mu bwenge no mu mubiri.—Imigani 14:30; Yesaya 48:17.
8. Ni iki utazatinya nukorera Imana?
8 Nukorera Imana y’ukuri, uzabatuka ku bwoba bubuza amahwemo abatayikorera. Kuba uzi ko abapfuye nta buzima bafite mu mva aho bari, bizatuma udatinya abapfuye. Nanone kuba wizera isezerano ry’Imana ry’uko izazura abapfuye, bizatuma udatinya gupfa. Kandi kuba uzi ko Imana ishobora byose, bizatuma udatinya abarozi cyangwa abapfumu.—Yohana 8:32.
Abakiranutsi Bazaragwa Isi
9-11. Ni bande bazatura muri Paradizo, kandi se, ni bande batazayituramo?
9 Niwegera Imana, ntuzatinya igihe kizaza. Nk’uko twabibonye, Bibiliya yahanuye byinshi mu bibazo tubona ku isi muri iki gihe. Yehova atubwira ko ibyo bintu ari iby’igihe gito; vuba aha, Ubwami bw’Imana buzahindura iyi si paradizo.—Luka 21:10, 11, 31; 23:43.
10 Abegera Yehova kandi bakamukorera ni bo bonyine bazatura muri Paradizo. Bibiliya igira iti “hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho; ni koko, uzitegereza ahe, umubure. Ariko, abagwaneza bazaragwa igihugu [“isi,” NW], bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.
11 Abanga kumvira amahame akiranuka y’Imana nta kuva ku izima, bazabura ubuzima iteka ryose (2 Abatesalonike 1:8, 9). Ntibazongera kubaho ukundi. Bazarimbukana na Satani hamwe n’abadayimoni be mu rupfu rw’iteka (Ibyahishuwe 20:10, 14). Ariko abironkera ubumenyi ku byerekeye Yehova kandi bakamukorera, bazabonera ibyishimo byinshi muri Paradizo ku isi.
Igihe Kizaza Gihebuje!
12. Ni iki Bibiliya ivuga ku bihereranye n’igihe kizaza?
12 Yehova afite ibintu bihebuje ahishiye abamukunda! Irebere nawe icyo Ijambo rye rivuga ku bihereranye n’imibereho yo ku isi izaba yahindutse Paradizo:
-
Ibyokurya byinshi: “hazabaho amasaka menshi [cyangwa se, ibyokurya byinshi] mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.
-
Amacumbi akwiriye: “bazubaka amazu bayabemo.”—Yesaya 65:21.
-
Akazi gashimishije: “abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo. Ntibazaruhira ubusa.”—Yesaya 65:22, 23.
-
Nta ndwara: “nta muturage waho uzataka indwara.”—Yesaya 33:24.
-
Nta bumuga: “icyo gihe impumyi zizahumurwa, n’ibipfamatwi bizaziburwa. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimi rw’ikiragi ruzaririmba.”—Yesaya 35:5, 6.
-
Nta muborogo, gutaka cyangwa urupfu: “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi: kuko ibya mbere bishize.”—Ibyahishuwe 21:4.
-
Nta ntambara: “[Imana i]kuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.”—Zaburi 46:10, umurongo wa 9 muri Biblia Yera.
-
Ubuzima bw’iteka: “abakiranutsi bazaragwa igihugu [“isi,” NW], bakibemo iteka.”—Zaburi 37:29.
13. Ni nde wenyine ushobora guhindura iyi si paradizo, kandi kuki?
13 Abantu ntibashobora na rimwe kuzigera bakora ibintu nk’ibyo, ariko Yehova we afite ububasha bwo gukora icyo avuze cyose. Nta gishobora kumubuza gukora icyo ashaka. Bibiliya ivuga ko “nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”—Luka 1:37.
14. Ni gute ushobora kugendera mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka?
14 Yehova yifashishije Abahamya be, aha abantu aho bari hose uburyo bwo ‘kunyura mu irembo rifunganye’ no kugendera mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka. Twifuza ko waba umwe mu bantu bishimye bemera iryo tumira. Nanone twifuza ko wayoboka idini ry’ukuri maze ukishimira imigisha Yehova atanga iteka ryose!—Matayo 7:13, 14.