Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

Ni Bande Baba mu Buturo bwo mu Buryo bw’Umwuka?

Ni Bande Baba mu Buturo bwo mu Buryo bw’Umwuka?

1. Ni gute amadini gakondo yagereranyijwe n’umutemeri nyamigongo?

IMYIZERERE y’amadini gakondo yo muri Afurika yagereranyijwe n’umutemeri nyamigongo. Ku mutwe wawo hari Imana isumba byose mu mbaraga zo mu buryo bw’umwuka. Mu mpande zawo hari imana ntoya, cyangwa imyuka, ari zo bagaragu b’Imana. Iruhande rw’izo mana hari abakurambere bakomeza kwibuka imiryango yabo iri ku isi kandi bakagira uruhare mu bituma bagira imibereho myiza. Ahagana hasi hari imbaraga z’imyuka ziciriritse, ari zo z’ubumaji n’iz’ubupfumu.

2. Ni gute imvugo imwe ikunze gukoreshwa muri Afurika igaragaza ko imyizerere gakondo igira ingaruka ku idini?

2 Iyo myizerere gakondo yagiye igira ingaruka zikomeye ku yandi madini muri Afurika. Hari imvugo ikunze gukoreshwa muri Afurika igira iti “kwizirika ku Myizerere (yaba iya Gikristo cyangwa iya Isilamu) ntibitubuza gusenga imana z’iwacu.”

3. Ni hehe dushobora kumenyera ukuri ku bihereranye n’ababa mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka?

3 Iyo myizerere gakondo yo muri Afurika yaba ari iy’ukuri mu rugero rungana iki? Bibiliya itubwira ukuri ku bihereranye n’ababa mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka.

Imana y’Ukuri Ni Yehova

4. Ni iki amadini akomeye yo muri Afurika yemeranyaho?

4 Amadini atatu akomeye yo muri Afurika yemera ko Imana ibaho kandi ko isumba byose. Bibiliya yerekeza ku Mana ivuga ko ari “Imana nyamana, ni Umwami w’abami, ni Imana ikomeye, y’imbaraga nyinshi, iteye ubwoba” (Gutegeka 10:17). Abisilamu na bo bizera Imana imwe isumba byose. Ku bihereranye n’idini gakondo ryo muri Afurika, umwarimu wo muri kaminuza witwa Geoffrey Parrinder agira ati “abenshi mu Banyafurika bamye bizera Imana isumba byose, se w’imana n’abantu, umuremyi w’ijuru n’isi.”

5. Ni ayahe mazina amwe n’amwe akoreshwa mu kuvuga Imana?

5 Nyamara kandi, nubwo kwizera Imana byogeye, abantu benshi ntibasobanukiwe neza icyo Imana iri cyo. Intambwe ya mbere yo kumenya umuntu runaka ni ukumenya izina rye. Mu madini usanga hari urujijo ku bihereranye n’izina ry’Imana. Muri Kristendomu, muri rusange Imana izwiho kuba yitwa Imana, izina ry’icyubahiro risobanurwa ngo “Ishoborabyose.” Ku Bisilamu, Imana yitwa Allah. Ku bayoboke b’idini gakondo, izina rikoreshwa mu kuvuga Isumbabyose rigiye ritandukana hakurikijwe uko indimi zigiye zitandukana. Mu gitabo cye Concepts of God in Africa (Icyo Abantu Batekereza ku Bihereranye n’Imana Muri Afurika), uwitwa John S. Mbiti yanditse urutonde rw’amazina y’Amanyafurika y’icyubahiro y’Imana atandukanye asaga 500. Urugero, mu rurimi rw’Ikiyoruba (Nijeriya), Imana yitwa Olodumare; mu Kikuyu (Kenya), yitwa Ngai; naho mu Kizulu (Afurika y’Epfo), yitwa Unkulunkulu.

6, 7. Izina ry’Imana ni irihe, kandi se, tubimenya dute?

6 Ni iki Imana ubwayo ivuga ku bihereranye n’izina ryayo? Igihe Imana yategekaga Mose gukura Abisirayeli mu Misiri, Mose yarayibajije ati “ningera ku Bisirayeli, nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho;’ bakambaza bati ‘yitwa nde?’ Nzasubiza iki?”—Kuva 3:13.

7 Imana yaramushubije iti “abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘UWITEKA [“Yehova,” NW], Imana ya ba sekuruza banyu . . . yabantumyeho: iryo ni ryo zina ryanjye iteka ryose, urwo ni rwo rwibutso rwanjye ruzahoraho ibihe byose’” (Kuva 3:15, Yeremiya 16:21). Izina ry’Imana rigaragara mu nyandiko ya Bibiliya incuro zisaga 7.000, nubwo abahinduzi ba Bibiliya bamwe na bamwe bagiye barisimbuza amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Imana” cyangwa “Umwami.”

8. Yehova ateye ate, kandi se ni iki tugomba gukora niba dushaka kwemerwa na we?

8 Yehova ateye ate mu by’ukuri? Ni umwuka, ashobora byose, afite ikuzo. Asumba byose, ntagereranywa kandi nta wuhwanye na we (Gutegeka 6:4; Yesaya 44:6). Yehova yabwiye Mose ati “Uwiteka [“Yehova,” NW] Imana yawe ndi Imana ifuha.” Mu yandi magambo, kugira ngo twemerwe na Yehova, ni we wenyine tugomba gusenga. Nta bwo ashaka ko twagira ikindi kintu cyangwa undi muntu dusenga.—Kuva 20:3-5.

Yesu Kristo, Umwami w’Ubwami bw’Imana

9. Kuki dushobora kuvuga ko Yesu atangana na Yehova?

9 Muri iki gihe, hari urujijo rukomeye ku bihereranye na Yesu. Abantu benshi muri Kristendomu bizera ko Yesu ari umwe mu bagize Ubutatu “Butagatifu.” Ariko kandi, nta bwo Bibiliya yigisha ko Imana igizwe n’abaperisona batatu muri umwe. Nta n’ubwo kandi yigisha ko Yesu angana na Yehova. Yesu ubwe yarivugiye ati ‘Data aranduta.’—Yohana 14:28.

10. Ni hehe Yesu yabaga mbere y’uko aza ku isi?

10 Bibiliya yigisha ko mbere y’uko Yesu aza kuba ku isi ari umuntu, yari mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka gifite ububasha bwinshi. Nk’uko Yehova yaremye Adamu na Eva ku isi, ni na ko yaremye ibiremwa by’umwuka mu ijuru. Yesu ni we kiremwa cya mbere cy’umwuka Yehova yaremye.—Yohana 17:5; Abakolosayi 1:15.

11. Ni gute Yesu yaje kuvuka ari umuntu?

11 Yehova yimuriye ubuzima bw’icyo kiremwa cy’umwuka mu nda y’umwari w’isugi witwaga Mariya, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000 ibyo bibaye. Marayika Gaburiyeli yaramubwiye ati “uzasama inda, uzabyara umuhungu, uzamwite Yesu. [Azimikwa abe umwami] . . . , ubwami bwe ntibuzashira.”—Luka 1:31, 33. *

12. Imwe mu mpamvu zatumye Yesu aza ku isi ni iyihe?

12 Bityo rero, Yesu yaje kuvuka, arakura ageza ubwo aba umugabo, maze yigisha abantu ibyo Yehova ashaka hamwe n’umugambi we. Yabwiye umutegetsi w’Umuroma ati “iki ni cyo navukiye; kandi ni cyo cyanzanye mu isi, ni ukugira ngo mpamye ukuri” (Yohana 18:37). Dushobora kumenya ukuri ku bihereranye n’ibyo Imana ishaka hamwe n’umugambi wayo binyuriye mu gusuzuma ibyo Yesu yigishije. Dushobora kumenya icyo twakora kugira ngo twemerwe n’Imana.

13. Impamvu ya kabiri yatumye Yesu aza ku isi ni iyihe?

13 Impamvu ya kabiri yatumye Yesu aza ku isi ni ukugira ngo atange ubuzima bwe ho incungu ku bw’abantu (Matayo 20:28). Ibyo yabikoreye kugira ngo atubature ku cyaha twarazwe n’umukurambere wacu Adamu. Ibyo byari gutuma dushobora kuzabaho iteka ryose. Intumwa Yohana yaranditse iti “Imana yakunze abari mu isi cyane, [bituma] itanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo ūmwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”—Yohana 3:16.

14. (a) Ni gute byagendekeye Yesu nyuma y’urupfu rwe ari umuntu? (b) Ni uwuhe mwanya Yesu afite mu ijuru muri iki gihe?

14 Nyuma y’urupfu rwa Yesu ari umuntu, yarazuwe ajyanwa mu ijuru, aho yongeye kugira ubuzima bw’ikiremwa cy’umwuka gifite ububasha bwinshi (Ibyakozwe 2:32, 33). Nyuma y’aho, Yehova yamuhaye “ubutware n’icyubahiro n’ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera” (Daniyeli 7:13, 14). Yesu yaje kugirwa Umwami ukomeye; ni Umwami w’ubutegetsi bwo mu ijuru bwa Yehova. Vuba aha, agiye kugaragariza abantu ububasha bwe ku isi hose.

Abamarayika Ni Abakozi b’Imana

15. Ni ryari, kandi ni he abamarayika baremewe?

15 Yehova na Yesu si bo bonyine baba mu buturo bwo mu buryo bw’umwuka. Yehova yaremye ibindi biremwa by’umwuka, ari byo abamarayika. Gaburiyeli, wa wundi wavuganye na Mariya, ni umwe muri bo. Abamarayika ntibatangiriye ubuzima bwabo ku isi ari abantu. Baremewe mu ijuru kera cyane mbere y’uko abantu baremwa ku isi (Yobu 38:4-7). Habaho abamarayika babarirwa muri za miriyoni.—Daniyeli 7:10.

Abamarayika bizerwa banga gusengwa

16. Kuki abantu batagomba gusenga abamarayika?

16 Abamarayika bizerwa ntibashaka ko tubasenga. Igihe intumwa Yohana yageragezaga incuro ebyiri zose kuramya abamarayika, barayicyashye bati “reka! . . . Imana abe ari yo usenga.”—Ibyahishuwe 19:10; 22:8, 9.

17. Ni iki kigaragaza ko abamarayika bashobora kurinda abagaragu b’Imana, kandi se, kuki ibyo biduhumuriza?

17 Abamarayika ntibakibonekera ubwoko bw’Imana ku isi nk’uko babigenje igihe babohoraga intumwa za Yesu mu nzu y’imbohe (Ibyakozwe 5:18, 19). Icyakora, nidusenga Yehova mu buryo buhuje n’Ijambo rye Bibiliya, dushobora gukomeza kwizera ko ingabo zikomeye zitagaragara z’abamarayika b’Imana zizaturinda. Bibiliya igira iti “marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha, akabakiza.” (Zaburi 34:8, umurongo wa 7 muri Biblia Yera; 91:11.) Kuki ibyo byagombye kuduhumuriza? Ni ukubera ko mu buturo bw’umwuka hari abanzi babi cyane bashaka kuturimbura!

Satani, Umwanzi w’Imana

18. (a) Kuki umwe mu bamarayika yigometse ku Mana? (b) Ni ayahe mazina yahawe uwo mumarayika w’icyigomeke?

18 Abamarayika bose si ko bakomeje kuba abizerwa ku Mana. Hari bamwe bayigometseho. Bigize abanzi b’Imana n’abantu ku isi. Byagenze bite? Ibiremwa by’abamarayika byose Yehova yaremye byarakiranukaga kandi byari byiza. Nyamara kandi, umwe muri abo bana b’umwuka batunganye yashatse gusengwa n’abantu, maze ashyira mu bikorwa icyo cyifuzo kibi. Icyo kiremwa cy’umwuka cyiswe Satani, risobanurwa ngo “Urwanya [Imana].” Nanone cyitwa Diyabule, bisobanurwa ngo “Ubeshyera,” kuko kivuga ibinyoma kuri Yehova.

19. Ni kuki, kandi se ni gute Satani yababaje Yobu?

19 Satani asunikira abantu kwifatanya na we mu kwigomeka ku Mana. Iyumvire nawe ibyo yakoreye Yobu, umugaragu wizerwa w’Imana. Yobu yari umukungu cyane. Yari atunze intama 7.000, ingamiya 3.000, amapfizi 1.000, hamwe n’indogobe z’ingore 500. Nanone yari afite abana icumi n’abagaragu benshi. Satani yabanje kwica amatungo ya Yobu yica n’abagaragu be. Nyuma y’aho, yateje “inkubi y’umuyaga” yaje guhitana inzu, yica abana ba Yobu bose. Hanyuma, Satani yateje Yobu “ibishyute bibi bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro.”—Yobu 1:3-19; 2:7.

20. (a) Ni gute Yobu yagororewe ku bwo kuba yarakomeje kuba uwizerwa? (b) Nubwo Yobu yari uwizerwa ku Mana, ni iki Satani yakoreye abandi bantu benshi?

20 Nubwo Yobu yageragejwe bikabije, yakomeje kuba uwizerwa ku Mana. Ku bw’ibyo, Yehova yaje kumukiza iyo ndwara kandi “amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri” (Yobu 42:10). Nubwo Satani atashoboye kubuza Yobu gukomeza gushikama, ariko yashoboye gutuma abandi bantu benshi batera Imana umugongo. Bibiliya igira iti “ab’isi bose bari mu [m]ubi.”—1 Yohana 5:19.

21. (a) Ni gute Satani yagaragaje icyifuzo cye cyo gusengwa? (b) Kuki Yesu yanze gusenga Satani?

21 Satani ashaka ko tumusenga. Ibyo byagaragaye igihe yageragezaga Yesu, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000. Bibiliya ibivuga muri aya magambo ngo ‘Umwanzi arongera ajyana [Yesu] mu mpinga y’umusozi muremure cyane, amwereka ubwami bwose bwo mu isi n’ubwiza bwabwo, aramubwira ati “biriya byose ndabiguha, nupfukama ukandamya.”’ Yesu yamuhakaniye agira ati “genda, Satani, kuko handitswe ngo ‘uramye Uwiteka Imana yawe, abe ari yo ukorera yonyine’” (Matayo 4:8-10). Uko bigaragara, Yesu yari azi neza amategeko ya Yehova, kandi ntiyakoze ibyo Satani yashakaga.

Abadayimoni Ni Imyuka Mibi

22. Ni ibiki abadayimoni bagiye bakorera abantu?

22 Hari abandi bamarayika bifatanyije na Satani mu kwigomeka ku Mana. Abo badayimoni b’abamarayika ni abanzi b’abantu ku isi. Ni abagome kabuhariwe. Mu bihe bya kera, bagiye batera abantu kuba ibiragi n’impumyi (Matayo 9:32, 33; 12:22). Abandi bagiye babateza indwara cyangwa ibisazi (Matayo 17:15, 18; Mariko 5:2-5). Ndetse bagiye banatera abana bakabababaza cyane.—Luka 9:42.

23. (a) Ni iki imyuka mibi ishaka ku bantu? (b) Ni iki Satani n’abadayimoni bakoresha abantu bifashishije uburiganya?

23 Kimwe na Satani, iyo myuka mibi na yo ishaka gusengwa. Aho kugira ngo bange gusengwa n’abantu—bityo bakemera ko Yehova wenyine ari we ukwiriye gusengwa—barabyifuza cyane, bakabishakisha ndetse bakabishyigikira. Binyuriye mu buriganya, ibinyoma n’iterabwoba, Satani n’abadayimoni bashoboye gutuma abantu babasenga. Birumvikana ko abenshi muri bo batazi ko basenga Satani n’abadayimoni be. Abantu benshi bashobora gutangazwa cyane no kumenya ko idini ryabo rihesha Satani icyubahiro. Nyamara kandi, Bibiliya itanga umuburo ivuga ko “ibyo abapagani baterekereza babiterekereza abadayimoni, batabitura Imana.”—1 Abakorinto 10:20.

24. Bumwe mu buryo Satani akoresha mu kuyobya abantu ni ubuhe?

24 Bumwe mu buryo Satani n’abadayimoni be bakoresha mu kuyobya abantu kugira ngo babasenge ni ugukwirakwiza ibitekerezo by’ibinyoma ku bihereranye n’abapfuye. Reka turebe icyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’ibyo.

^ par. 11 Korowani yerekeza ku ivuka rya Yesu mu buryo bw’igitangaza mu gice cyayo cya 19 (kivuga kuri Mariya). Igira iti “twoherereje [Mariya] umwuka Wacu mu ishusho y’umuntu ukuze. Nuko amubonye agira ati ‘Nyiribambe akundinde! Niba utinya Umwami, ndeka maze ukomeze inzira yawe.’ Na we aramusubiza ati ‘ndi intumwa y’Umwami wawe, kandi naje kuguha umwana wera.’ Aramusubiza ati ‘bishoboka bite ko nabyara umwana kandi ndi isugi, ntarabonana n’umugabo?’ Na we aramusubiza ati ‘uko ni ko Umwami wawe abishaka.’ ‘Icyo si ikintu kigoye kuri We. Umwami aravuga ati “azabera abantu ikimenyetso, kandi azababera umugisha uturutse kuri Twe. Iryo ni itegeko Ryacu.”’”