ISOMO RYA 23
Kubatizwa ni intego y’ingenzi ukwiriye kwihatira kugeraho
Yesu yigishije ko kugira ngo umuntu abe Umukristo agomba kubatizwa. (Soma muri Matayo 28:19, 20.) None se kubatizwa bisobanura iki? Ni ibihe bintu umuntu asabwa kuzuza kugira ngo abatizwe?
1. Kubatizwa bisobanura iki?
Ijambo “kubatiza” rikomoka ku ijambo ry’Ikigiriki risobanura “kwibiza” mu mazi. Igihe Yesu yabatizwaga, yibijwe mu ruzi rwa Yorodani, hanyuma ‘yuburuka mu mazi’ (Mariko 1:9, 10). Abakristo b’ukuri na bo, babatizwa bibizwa mu mazi menshi.
2. Kubatizwa bigaragaza iki?
Iyo umuntu abatijwe aba agaragaje ko yiyeguriye Yehova. Umuntu yiyegurira Yehova ate? Ibyo abikora mbere y’uko abatizwa, agasenga Yehova ari wenyine, akamubwira ko yifuza kuzamukorera iteka ryose. Asezeranya Yehova ko ari we wenyine azasenga, kandi ko ibyo Yehova ashaka ari byo azashyira mu mwanya wa mbere. Yiyemeza ‘kwiyanga, agakomeza gukurikiza’ inyigisho za Yesu n’urugero rwe (Matayo 16:24). Iyo umuntu yiyeguriye Yehova kandi akabatizwa bituma agirana ubucuti bukomeye na Yehova n’Abakristo bagenzi be.
3. Ni ibihe bintu umuntu asabwa kuzuza kugira ngo abatizwe?
Mbere yo kubatizwa umuntu agomba kubanza kwiga ibyerekeye Yehova kandi akarushaho kumwizera. (Soma mu Baheburayo 11:6.) Uko ubumenyi ufite ndetse n’ukwizera bizagenda birushaho kwiyongera, ni ko urukundo ukunda Yehova na rwo ruzagenda rurushaho kwiyongera. Nta gushidikanya ko ibyo bizatuma wifuza kubwira abandi ibyerekeye Yehova kandi ugakomeza kugendera ku mategeko ye (2 Timoteyo 4:2; 1 Yohana 5:3). Iyo umuntu atangiye kubaho ‘nk’uko bikwiriye imbere ya Yehova, kugira ngo amushimishe mu buryo bwuzuye,’ aba ashobora gufata umwanzuro wo kwegurira Yehova ubuzima bwe, maze akabatizwa.—Abakolosayi 1:9, 10. a
IBINDI WAMENYA
Reba icyo umubatizo wa Yesu utwigisha n’ibyo umuntu yakora kugira ngo atere iyo ntambwe y’ingenzi.
4. Icyo umubatizo wa Yesu utwigisha
Musome muri Matayo 3:13-17 kugira ngo mumenye byinshi ku birebana n’umubatizo wa Yesu, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
-
Ese Yesu yabatijwe ari uruhinja?
-
Yabatijwe ate? Ese bamusutseho utuzi?
Nyuma yo kubatizwa, ni bwo Yesu yatangiye umurimo wihariye Imana yamuhaye ku isi. Musome muri Luka 3:21-23 no muri Yohana 6:38, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
-
Yesu amaze kubatizwa ni uwuhe murimo yashyize imbere?
5. Ushobora kugera ku ntego yo kubatizwa
Kwiyegurira Yehova no kubatizwa bishobora kubanza kugutera ubwoba. Ariko ushobora kuzagera igihe ukumva witeguye gufata uwo mwanzuro w’ingenzi. Reba uko bamwe babigezeho. Murebe VIDEWO.
Musome muri Yohana 17:3 no muri Yakobo 1:5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
-
Ni iki cyafasha umuntu kuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe?
-
Twiyegurira Yehova tumubwira ko twifuza kumukorera iteka ryose
-
Iyo tubatijwe, tuba tweretse abandi ko twamaze kwiyegurira Imana
6. Kubatizwa bituma winjira mu muryango wa Yehova
Iyo umuntu abatijwe aba yinjiye mu muryango mpuzamahanga w’abavandimwe bunze ubumwe. Nubwo dukomoka ahantu hatandukanye no mu mico itandukanye, twese twizera bimwe kandi tukayoborwa n’amategeko yo muri Bibiliya amwe. Musome muri Zaburi 25:14 no muri 1 Petero 2:17, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
-
Ni mu buhe buryo umubatizo ufasha umuntu kuba incuti ya Yehova no kugira incuti zikunda Yehova?
UKO BAMWE BABYUMVA: “Ndumva igihe cyo kubatizwa kitaragera.”
-
Ese nawe ni uko ubyumva cyangwa uracyabona ukwiriye kwishyiriraho intego yo kubatizwa?
INCAMAKE
Yesu yigishije ko abantu bakwiriye kubatizwa kugira ngo babe Abakristo. Kugira ngo umuntu abigereho agomba kurushaho kwizera Yehova, agakurikiza amahame ye kandi akamwiyegurira.
Ibibazo by’isubiramo
-
Kubatizwa bisobanura iki, kandi se kuki ari iby’ingenzi?
-
Iyo umuntu abatijwe aba agaragaje iki?
-
Ni ibihe bintu umuntu asabwa mbere yo kwiyegurira Yehova no kubatizwa?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Menya icyo umubatizo ari cyo n’ibinyoma abantu bawuvugaho.
Suzuma ibintu umuntu asabwa gukora kugira ngo abatizwe.
“Gukunda Yehova bizatuma ubatizwa” (Umunara w’Umurinzi, Werurwe 2020)
Soma iyi ngingo urebe ukuntu umugabo uvugwamo yafashe umwanzuro wo kubatizwa adashingiye gusa ku marangamutima.
“Bashakaga ko nigenzurira nkamenya ukuri” (Umunara w’Umurinzi, 1 Gashyantare 2013)
Suzuma impamvu kubatizwa ari intego y’ingenzi cyane umuntu akwiriye guhatanira kugeraho, n’icyo wakora kugira ngo uyigereho.
“Ese nkwiriye kubatizwa?” (Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, igice cya 37, Umubumbe wa 2)
a Nubwo umuntu yaba yarabatirijwe mu rindi dini, aba akwiriye kongera kubatizwa. Kubera iki? Ni ukubera ko muri iryo idini baba bataramwigishije ukuri ko muri Bibiliya.—Reba mu Byakozwe 19:1-5, urebe n’Isomo rya 13.