Ibisobanuro
1. Babuloni ikomeye
Ni iki kitwemeza ko “Babuloni Ikomeye” igereranya amadini yose y’ikinyoma (Ibyahishuwe 17:5)? Suzuma ibintu bikurikira:
-
Babuloni ikomeye ikorera ku isi hose. Bibiliya ivuga ko Babuloni Ikomeye yicaye ku ‘mbaga y’abantu n’amahanga.’ Nanone ‘ifite ubwami butegeka abami b’isi.’—Ibyahishuwe 17:15, 18.
-
Si umuryango wo mu rwego rwa poritike cyangwa urw’ubucuruzi. “Abami bo mu isi” n’“abacuruzi” bazarokoka irimbuka rya Babuloni Ikomeye.—Ibyahishuwe 18:9, 15.
-
Isebya Imana. Yitwa indaya kuko ikorana bya hafi n’ubutegetsi kugira ngo ibone amafaranga cyangwa ibindi bintu byiza (Ibyahishuwe 17:1, 2). Nanone iyobya abantu bo mu bihugu byose kandi yifatanya mu bikorwa byo kwica abantu batagira ingano.—Ibyahishuwe 18:23, 24.
Subira ku Isomo rya 13, ingingo ya 6
2. Mesiya yari kuzagaragara ryari?
Bibiliya yahanuye ko Mesiya yari kuzagaragara nyuma y’ibyumweru 69.—Soma muri Daniyeli 9:25.
-
Ibyumweru 69 byatangiye ryari? Byatangiye mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu. Muri uwo mwaka ni bwo Guverineri Nehemiya yagiye i Yerusalemu kugira ngo yongere ‘gusana no kubaka uwo mugi’.—Daniyeli 9:25; Nehemiya 2:1, 5-8.
-
Ibyumweru 69 bireshya bite? Mu buhanuzi bumwe na bumwe bwo muri Bibiliya umunsi ungana n’umwaka (Kubara 14:34; Ezekiyeli 4:6). Ubwo rero, icyumweru kigereranya imyaka irindwi. Muri ubu buhanuzi, ibyumweru 69 bingana n’imyaka 483 (ni ukuvuga ibyumweru 69 gukuba 7).
-
Ibyumweru 69 byarangiye ryari? Iyo ubaze imyaka 483 uhereye mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu, ugera mu mwaka wa 29. a Muri uwo mwaka ni bwo Yesu yabatijwe, aba Mesiya.—Luka 3:1, 2, 21, 22.
Subira ku Isomo rya 15, ingingo ya 5
3. Uburyo bwo kuvurwa hakoreshejwe amaraso
Hari uburyo bwo kuvura umurwayi hakoreshejwe amaraso ye bwite. Bumwe muri bwo ntibwemewe ku Bakristo. Urugero, gutanga amaraso cyangwa kubika amaraso yacu akazakoreshwa igihe tuzaba tubagwa, ntibyemewe.—Gutegeka kwa Kabiri 15:23.
Icyakora hari ubundi buryo bushobora kwemerwa. Muri bwo harimo gukoresha ibizamini by’amaraso no kunyuza amaraso mu mashini iyasukura mbere y’uko asubizwa mu mubiri. Hari nanone uburyo bwo kuyobya amaraso bakayakura mu mubiri, asigaye bakayafungura bakoresheje ibintu byongera amaraso, barangiza kubaga umurwayi bakayamusubizamo. Hari nanone uburyo bwo gufata amaraso ava mu gihe babaga umuntu, bakayayungurura, bakaza kuyasubiza mu murwayi. Hari n’uburyo amaraso ayoborwa mu mashini ikora nk’umutima. Buri Mukristo yifatira umwanzuro w’uko amaraso ye azakoreshwa, haba mu gihe abagwa, atanga ibizamini kwa muganga cyangwa mu gihe avurwa. Ubwo buryo bwose, abaganga bashobora kutabukoresha kimwe. Ubwo rero, mbere y’uko Umukristo abagwa, mbere y’uko atanga ibizamini cyangwa mbere y’uko avurwa, agomba kubanza gusobanukirwa uko amaraso ye azakoreshwa. Suzuma ibibazo bikurikira:
-
Bizagenda bite se niba amwe mu maraso yanjye abaganga bazayayobya, akanyuzwa hanze y’umubiri kandi akaba azamara igihe runaka adatembera? Ese umutimanama uzanyemerera kumva ko akiri ayanjye, bityo ntibibe ngombwa ko ‘avushirizwa hasi’?—Gutegeka kwa Kabiri 12:23, 24.
-
Bizagenda bite se abaganga nibafata amaraso yanjye bakayashyiramo imiti maze bakabona kuyantera? Ese umutimanama wanjye watojwe na Bibiliya uzambuza amahwemo, cyangwa nzemera ubwo buryo?
Subira ku Isomo rya 39, ingingo ya 3
4. Kwahukana
Ubusanzwe Ijambo ry’Imana ntiryemera ko umugabo cyangwa umugore yahukana, kandi risobanura neza ko uwahukanye cyangwa uwasigaye nta burenganzira afite bwo kongera gushaka (1 Abakorinto 7:10, 11). Ariko hari ibibazo byagiye bituma bamwe mu Bakristo bahukana.
- Kudatunga umuryango ku bushake: Umugabo yanga guha abagize umuryango ibyo bakenera, ku buryo bageza ubwo babura iby’ibanze mu buzima.—
-
Ibikorwa by’urugomo: Umwe mu bashakanye ashobora kuba akorera mugenzi we ibikorwa by’urugomo, ku buryo yumva ubuzima bwe buri mu kaga.—Abagalatiya 5:19-21.
-
Kubangamira umuntu ukamubuza gukorera Yehova burundu: Ibyo bisobanura ko umwe mu bashakanye atuma mugenzi we adashobora gukorera Yehova.—Ibyakozwe 5:29.
5. Iminsi mikuru
Abakristo ntibizihiza iminsi mikuru idashimisha Yehova. Ariko buri Mukristo yagombye gukoresha umutimanama we watojwe na Bibiliya agafata umwanzuro w’uko azitwara, mu gihe abantu bazaba bizihiza iyo minsi mikuru. Reka turebe ingero.
-
Mu gihe umuntu akwifurije umunsi mukuru mwiza. Ushobora kumubwira uti “urakoze.” Icyakora niba ubona uwo muntu yifuza kumenya byinshi kurushaho, ushobora kumusobanurira impamvu utizihiza uwo munsi mukuru.
-
Uwo mwashakanye utari Umuhamya, agusabye ko mujyana gusangira n’abantu bo mu muryango ku munsi mukuru. Niba umutimanama wawe ukwemerera kujyayo, jya usobanurira uwo mwashakanye mbere y’igihe ko nihagira imihango ya gipagani ihabera utazayifatanyamo.
-
Umukoresha wawe aguhaye amafaranga y’inyongera atangwa mu gihe cy’iminsi mikuru. Ese iyo mpano uzayanga? Si ngombwa ko uyanga byanze bikunze. Ese uwo mukoresha abona ko ayo mafaranga afite aho ahuriye n’uwo munsi mukuru, cyangwa ni uburyo bwo kugushimira kubera ko ukora akazi neza?
-
Umuntu aguhaye impano mu gihe cy’iminsi mikuru. Uyiguhaye ashobora kukubwira ati “nzi ko utizihiza uyu munsi mukuru, ariko ndifuza kuguha iyi mpano.” Ashobora kuba yifuza gusa kuguha iyo mpano. Ariko nanone hari igihe yaba agamije kukugerageza cyangwa gutuma wizihiza uwo munsi mukuru. Nyuma yo gutekereza kuri ibyo byose, buri wese yifatira umwanzuro wo kwemera iyo mpano cyangwa kutayemera. Mu myanzuro yose dufata, tuba twifuza kugira umutimanama utaducira urubanza, no kubera Yehova indahemuka.—Ibyakozwe 23:1.
Subira ku Isomo rya 44, ingingo ya 1
6. Indwara zandura
Kubera ko dukunda bagenzi bacu, tuba maso cyane kugira ngo tutabanduza indwara. Ibyo tubikora mu gihe turwaye indwara yandura, cyangwa mu gihe dukeka ko hari iyo twaba dufite. Impamvu tubikora ni uko twumvira itegeko ryo muri Bibiliya rigira riti “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”—Abaroma 13:8-10.
Umuntu urwaye indwara yandura yakurikiza ate iryo tegeko? Ntiyagombye kugaragariza abandi urugwiro abahobera cyangwa abasoma. Nanone ntiyagombye kubabara mu gihe bamwe batamutumiye mu ngo zabo, mu rwego rwo kurinda imiryango yabo. Mbere yo kubatizwa, umuntu urwaye indwara yandura yagombye kubimenyesha umuhuzabikorwa w’inteko y’abasaza kugira ngo hashakishwe uburyo bw’uko yazabatizwa atanduje abandi. Ikindi kandi umuntu wigeze kuba mu buzima bwatuma arwara indwara yandura, yagombye kwisuzumisha ku bushake mbere yo kurambagiza. Iyo ukoze ibyo byose uba ugaragaje ko ‘utita ku nyungu zawe bwite, ahubwo ko wita ku nyungu z’abandi.’—Abafilipi 2:4.
Subira ku Isomo rya 56, ingingo ya 2
7. Ibibazo bifitanye isano n’ubucuruzi n’ibirebana n’amategeko
Kugirana n’umuntu amasezerano yanditse mu bintu bifitanye isano n’amafaranga ndetse n’ubucuruzi, biturinda ibibazo byinshi. Ibyo twagombye kubikora ndetse no mu gihe uwo muntu yaba ari Umukristo mugenzi wacu (Yeremiya 32:9-12). Ariko hari igihe Abakristo bashobora kugirana ibibazo bidakomeye, bifitanye isano n’amafaranga cyangwa ibindi bintu. Mu gihe abantu bagiranye ibibazo nk’ibyo bagombye kubikemura vuba, bakabikemura mu mahoro kandi bari bonyine.
Ariko se twagombye gukemura dute ibibazo bikomeye urugero nk’uburiganya cyangwa gusebanya? (Soma muri Matayo 18:15-17.) Yesu yatubwiye ibintu bitatu twakora:
-
Tujye tugerageza gukemura icyo kibazo turi twenyine.—Reba umurongo wa 15.
-
Niba tudashoboye kugikemura, dushobora gusaba Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka umwe cyangwa babiri, bakadufasha.—Reba umurongo wa 16.
-
Mu gihe ikibazo gikomeje kunanirana, ni bwo gusa dushobora gusaba abasaza ngo badufashe kugikemura.—Reba umurongo wa 17.
Kujyana abavandimwe bacu mu nkiko akenshi ntibiba bikwiriye kuko bisebya Yehova, bigasebya n’itorero (1 Abakorinto 6:1-8). Ariko hari ibibazo bishobora gutuma tujya mu nkiko. Urugero, gusaba ubutane, kugena uzasigarana abana, kugena amafaranga uwasigaranye abana azajya ahabwa, kwishyurwa amafaranga y’ubwishingizi, gushyirwa ku rutonde rw’abagomba kwishyurwa mu gihe sosiyete yahombye cyangwa kwandikisha umurage. Iyo Umukristo yitabaje inkiko kugira ngo akemure ibyo bibazo mu mahoro uko bishoboka kose, ntaba arenze ku nama yatanzwe na Bibiliya.
Nanone hari igihe Umukristo ashobora gukora icyaha gikomeye, urugero nko gufata umuntu ku ngufu, konona umwana, ubujura bukabije cyangwa ubwicanyi. Icyo gihe, Umukristo mugenzi we aramutse amureze mu butegetsi, ntiyaba arenze ku nama yatanzwe na Bibiliya.
a Kuva mu mwaka wa 455 Mbere ya Yesu kugeza mu mwaka wa 1 Mbere ya Yesu, hari imyaka 454. Kuva mu mwaka wa 1 Mbere ya Yesu kugeza mu mwaka wa 1 Nyuma ya Yesu, ni umwaka umwe (kuko nta mwaka wa zeru wabayeho). Hanyuma kuva mu mwaka wa 1 kugeza mu wa 29 Nyuma ya Yesu, hari imyaka 28. Iyo myaka yose uyiteranyije, iba imyaka 483.