ISOMO RYA 49
Wakora iki ngo umuryango wawe ugire ibyishimo?—Igice cya 1
Umugabo n’umugore bagishakana baba batekereza ko ibyishimo baba bafite ku munsi w’ubukwe bwabo bazabihorana. Kandi koko birashoboka. Abakristo bamaze igihe bashatse kandi bakora uko bashoboye bagakurikiza amahame ya Bibiliya, bazi neza ko ibyo bishoboka.
1. Ni iyihe nama Bibiliya igira abagabo?
Yehova yahaye umugabo inshingano yo kuba umutware w’umuryango. (Soma mu Befeso 5:23.) Yehova aba amwitezeho gufata imyanzuro izagirira umuryango akamaro. Bibiliya igira abagabo inama igira iti “Mukomeze gukunda abagore banyu” (Abefeso 5:25). Ibyo bisobanura iki? Umugabo ukunda umugore we amufata neza, baba bari bonyine cyangwa bari kumwe n’abandi. Akora uko ashoboye akamurinda ibyamuteza akaga, akamuha ibyo akeneye kandi agatuma ahora yishimye (1 Timoteyo 5:8). Icy’ingenzi kurushaho ni uko amufasha kugirana ubucuti na Yehova (Matayo 4:4). Urugero, asenga ari kumwe n’umugore we kandi bagasomera hamwe Bibiliya. Iyo umugabo akunda umugore we kandi akamwitaho, bituma uwo mugabo akomeza kuba incuti ya Yehova.—Soma muri 1 Petero 3:7.
2. Ni iyihe nama Bibiliya igira abagore?
Ijambo ry’Imana rivuga ko umugore agomba “kubaha cyane umugabo we” (Abefeso 5:33). Ibyo yabikora ate? Ashobora gutekereza ku mico myiza y’umugabo we ndetse no ku mbaraga ashyiraho kugira ngo amwiteho, yite no ku bana babo. Nanone ashobora kugaragaza ko amwubaha ashyigikira imyanzuro afata. Ashobora no kubigaragaza amuvugisha neza kandi akamuvuga neza ndetse n’iyo yaba atari Umuhamya.
3. Abashakanye bakora iki ngo urugo rwabo rukomere?
Bibiliya ivuga ko iyo umugabo n’umugore bashyingiranywe, ‘bombi baba umubiri umwe’ (Matayo 19:5). Ibyo bisobanura ko bagomba kwirinda ikintu cyose cyabatandukanya. Kugira ngo babigereho, bakwiriye gushaka buri gihe umwanya wo kuba bari kumwe, bakaganira, buri wese akabwira undi ibimuri ku mutima n’ibitekerezo bye nta cyo amukinze. Ntibemera ko hagira ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese ubarutira uwo bashakanye, uretse Yehova wenyine. Nanone birinda kugirana agakungu n’abandi bantu.
IBINDI WAMENYA
Reba amahame ya Bibiliya yatuma urushaho kugira urugo rwiza.
4. Bagabo, mukunde abagore banyu kandi mubiteho
Bibiliya ivuga ko abagabo “bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite” (Abefeso 5:28, 29). Ibyo bisobanura iki? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.
-
Ni ibihe bintu bimwe na bimwe umugabo yakora kugira ngo agaragaze ko akunda umugore we kandi ko amwitaho?
Musome mu Bakolosayi 3:12, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
-
Umugabo yagaragaza ate imico ivugwa muri uwo murongo mu muryango?
5. Bagore, mukunde abagabo banyu kandi mububahe
Bibiliya isaba umugore kubaha umugabo we, yaba akorera Yehova cyangwa atamukorera. Musome muri 1 Petero 3:1, 2, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
-
Niba ufite umugabo utari Umuhamya, nta gushidikanya ko wifuza ko yasenga Yehova. Utekereza ko ari iki cyagufasha kubigeraho? Ese ni ukumubwiriza buri gihe cyangwa ni ukugaragaza imyifatire myiza no kumwubaha? Sobanura.
Umugabo n’umugore bashobora gufatira hamwe imyanzuro myiza. Ariko hari ibyo umugore ashobora kutemeranyaho n’umugabo we. Icyo gihe ashobora kubwira umugabo we icyo atekereza, 1 Petero 3:3-5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:
atuje kandi amwubashye. Ariko yagombye kuzirikana ko umugabo ari we Yehova yahaye inshingano yo guhitiramo umuryango icyawubera cyiza. Ubwo rero, akwiriye gukora ibishoboka byose agashyigikira umwanzuro w’umugabo we. Iyo abigenje atyo, atuma umuryango we ugira ibyishimo. Musome muri-
Yehova yumva ameze ate iyo umugore yubaha umugabo we?
6. Mushobora gukemura ibibazo byo mu muryango
Abashakanye bashobora kugirana ibibazo kubera ko badatunganye. Ni yo mpamvu bagomba gukemura ibibazo bafite bafatanyije. Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.
-
Ni ibihe bimenyetso bigaragaza ko umugabo n’umugore bavugwa muri iyi videwo batari bagikundana?
-
Ni iki bakoze kugira ngo bongere gukundana?
Musome mu 1 Abakorinto 10:24 no mu Bakolosayi 3:13. Nyuma yo gusoma buri murongo, muganire ku kibazo gikurikira:
-
Gukurikiza inama ziri muri uyu murongo byafasha bite abashakanye kugira urugo rwiza?
Bibiliya ivuga ko tugomba kubahana. Kubaha umuntu bikubiyemo kumugaragariza ubugwaneza no kumuha agaciro. Musome mu Baroma 12:10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:
-
Ese umugabo cyangwa umugore yagombye gutegereza ko uwo bashakanye ari we ubanza kumwubaha? Sobanura.
UKO BAMWE BABYUMVA: “Njye n’uwo twashakanye ntitugikundana nka mbere.”
-
Wabafasha ute ukoresheje Bibiliya?
INCAMAKE
Iyo umugabo n’umugore bakundana, bakubahana kandi bagakurikiza amahame ya Bibiliya, bagira ibyishimo.
Ibibazo by’isubiramo
-
Umugabo yakora iki kugira ngo we n’umugore we bagire ibyishimo?
-
Umugore yakora iki kugira ngo we n’umugabo we bagire ibyishimo?
-
Niba warashatse, ni irihe hame ryo muri Bibiliya ryagufasha kugira urugo rwiza?
AHANDI WABONA IBISOBANURO
Reba inama zagufasha kugira umuryango wishimye.
Reba videwo y’umuzika igaragaza imigisha abashakanye babona, iyo bakurikiza inama Yehova abagira.
Menya icyo kugandukira ubutware bw’umugabo bisobanura.
“Kuki abagore bagomba kugandukira ubutware?” (Umunara w’Umurinzi, 15 Gicurasi 2010)
Ni gute umugabo nʼumugore bakemuye ibibazo bikomeye bari bafitanye, harimo nʼibyari gutuma batana?