Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 54

Inshingano y’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’

Inshingano y’‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’

Yesu ni umutware w’itorero rya gikristo (Abefeso 5:23). Muri iki gihe, ayobora abigishwa be bari hano ku isi akoresheje ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.’ (Soma muri Matayo 24:45.) Yesu Kristo ni we washyizeho uwo “mugaragu” kandi yamuhaye inshingano yo gufata imyanzuro imwe n’imwe. Ariko uwo mugaragu agomba gukomeza kumvira Kristo no gukorera abavandimwe ba Kristo. Uwo mugaragu ni nde? Atwitaho ate?

1. Ni nde ‘mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?’

Kuva kera Yehova yagiye akoresha umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu kugira ngo ayobore ubwoko bwe (Malaki 2:7; Abaheburayo 1:1). Yesu amaze gupfa intumwa n’abasaza b’i Yerusalemu ni bo bayoboraga abagize ubwoko bw’Imana (Ibyakozwe 15:2). Muri iki gihe na bwo atuyobora akoresheje itsinda rito ry’abasaza, ari ryo ryitwa Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Iryo tsinda ni ryo ritanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka kandi rikayobora umurimo wo kubwiriza. Iryo tsinda ni ryo “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” Yesu yashyizeho (Matayo 24:45a). Abagize Inteko Nyobozi bose ni Abakristo basutsweho umwuka bategereje kuzajya gutegekana na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru, igihe bazaba bavuye hano ku isi bamaze gupfa.

2. Ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka uwo mugaragu atanga ni ibihe?

Yesu yavuze ko uwo mugaragu yari kuzajya ‘aha [Abakristo bagenzi be] ibyokurya mu gihe gikwiriye’ (Matayo 24:45b). Nk’uko ibyokurya bisanzwe bituma tugira imbaraga n’ubuzima bwiza, ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka na byo, ari zo nyigisho ziva ku Mana, bituma tubona imbaraga tuba dukeneye kugira ngo dukomeze kubera Yehova indahemuka kandi dukore neza umurimo Yesu yadushinze (1 Timoteyo 4:6). Ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka tuyabonera mu materaniro no mu makoraniro. Nanone tuyabonera mu bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya hamwe na za videwo. Ibyo bidufasha gusobanukirwa ibyo Imana ishaka kandi bigatuma ubucuti dufitanye na yo burushaho gukomera.

IBINDI WAMENYA

Menya impamvu dukeneye ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,’ ni ukuvuga Inteko Nyobozi.

Inteko Nyobozi iha Abahamya ba Yehova bo ku isi hose ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, amabwiriza n’ibindi bakeneye

3. Abagaragu ba Yehova bakorera kuri gahunda

Yesu ayobora umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova akoresheje Inteko Nyobozi. Uko ni na ko yayoboraga Abakristo bo mu kinyejana cya mbere. Murebe VIDEWO.

Musome mu 1 Abakorinto 14:33, 40, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ibivugwa muri iyo mirongo bigaragaza bite ko Yehova ashaka ko Abahamya be bakorera kuri gahunda?

4. Umugaragu wizerwa ni we uyobora umurimo wo kubwiriza

Kubwiriza ni wo murimo w’ingenzi cyane Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakoraga. Musome mu Byakozwe 8:14, 25, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni nde wayoboraga umurimo wo kubwiriza mu Bakristo bo mu kinyejana cya mbere?

  • Petero na Yohana bakiriye bate amabwiriza bahawe n’izindi ntumwa?

Inshingano y’ingenzi kurusha izindi y’Inteko Nyobozi, ni ukuyobora umurimo wo kubwiriza. Murebe VIDEWO.

Yesu yagaragaje ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi cyane. Musome muri Mariko 13:10, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Kuki Inteko Nyobozi ibona ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi cyane?

  • Kuki dukeneye ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ kugira ngo ayobore umurimo ukorwa ku isi hose?

5. Umugaragu wizerwa atanga amabwiriza

Inteko Nyobozi ni yo iha amabwiriza Abakristo bo ku isi hose. None se bafata bate umwanzuro w’amabwiriza bagomba gutanga? Reba uko Inteko Nyobozi yo mu kinyejana cya mbere yabigenzaga. Musome mu Byakozwe 15:1, 2, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni ikihe kibazo cyavutse kigatuma Abakristo bo mu kinyejana cya mbere batavuga rumwe?

  • Ni ba nde Pawulo na Barinaba n’abandi Bakristo bagiye kureba kugira ngo babafashe gukemura icyo kibazo?

Musome mu Byakozwe 15:12-18, 23-29, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Mbere yo gufata umwanzuro, ni iki abari bagize inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere babanje gukora, kugira ngo bamenye uko Imana ibona ibintu? (Reba umurongo wa 12, 15 n’uwa 28.)

Musome mu Byakozwe 15:30, 31 no mu gice cya 16:4, 5, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakiriye bate amabwiriza bahawe n’inteko nyobozi?

  • Ni iyihe migisha Yehova yabahaye bitewe n’uko bumviye?

Musome muri 2 Timoteyo 3:16 no muri Yakobo 1:5, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Iyo Inteko Nyobozi yo muri iki gihe igiye gufata umwanzuro, ni hehe ishakira inama?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Kumvira Inteko Nyobozi ni ugukurikira abantu.”

  • Ni iki kikwemeza ko Yesu ari we uyobora Inteko Nyobozi?

INCAMAKE

Inteko Nyobozi, ni yo “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge” washyizweho na Kristo. Iha Abakristo bo ku isi hose amabwiriza n’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni nde washyizeho ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’?

  • Inteko Nyobozi itwitaho ite?

  • Ese wemera ko Inteko Nyobozi ari yo “mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge?”

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba uko Inteko Nyobozi ikora.

“Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ni iki?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Menya icyo Inteko Nyobozi ikora kugira ngo inyigisho duhabwa zibe zihuje n’ukuri.

Dusohora ibitabo bihuje n’ukuri (17:18)

Abagize Inteko Nyobozi babona bate umurimo Yesu yabashinze?

Inshingano ihebuje (7:04)

Amateraniro n’amakoraniro yacu agaragaza ate ko Yehova ari we uyobora Inteko Nyobozi?

Yehova yigisha abagaragu be (9:39)