Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 41

Bibiliya ivuga iki ku mibonano mpuzabitsina?

Bibiliya ivuga iki ku mibonano mpuzabitsina?

Abantu benshi kuvuga iby’ibitsina bibatera isoni. Icyakora iyo Bibiliya ivuga iby’ibitsina ibivuga yeruye, ariko mu buryo bwiyubashye. Ibyo ivuga ku birebana n’ibitsina bidufitiye akamaro. Ibyo birumvikana kuko Yehova wayanditse ari we waturemye kandi azi icyatubera cyiza. Atubwira icyo twakora kugira ngo tumushimishe kandi twishimire ubuzima iteka ryose.

1. Yehova abona ate imibonano mpuzabitsina?

Imibonano mpuzabitsina ni impano ituruka kuri Yehova. Ariko yifuza ko abashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ari bo bagirana imibonano mpuzabitsina kandi ikabashimisha. Imibonano mpuzabitsina ituma abashakanye babyara kandi ikabafasha kugaragarizanya urukundo n’ubwuzu mu buryo bushimishije. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo “ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe” (Imigani 5:18, 19). Yehova yiteze ko Abakristo babera indahemuka abo bashakanye, ntihagire uca undi inyuma.—Soma mu Baheburayo 13:4.

2. Ubusambanyi ni iki?

Bibiliya itubwira ko ‘abasambanyi batazaragwa ubwami bw’Imana’ (1 Abakorinto 6:9, 10). Muri Bibiliya, ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo ubusambanyi, ni por·neiʹa. Iryo jambo ryerekeza ku (1) mibonano mpuzabitsina hagati y’abantu batashyingiranywe, a (2) ubutinganyi no (3) kuryamana n’amatungo. Iyo ‘twirinze ubusambanyi’ dushimisha Yehova kandi natwe bitugirira akamaro.—1 Abatesalonike 4:3.

IBINDI WAMENYA

Reba uko wakwirinda ubusambanyi n’uko gukomeza kugira imyifatire itanduye bizakugirira akamaro.

3. Hunga ubusambanyi

Umugabo w’indahemuka witwaga Yozefu yanze gusambana n’umugore wamuhatiraga kuryamana na we. Musome mu Ntangiriro 39:1-12, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni iki cyatumye Yozefu ahunga?​—Murebe umurongo wa 9.

  • Ese utekereza ko umwanzuro Yozefu yafashe wari ukwiriye? Kubera iki?

Ni mu buhe buryo abakiri bato bakwigana Yozefu muri iki gihe, bagahunga ubusambanyi? Murebe VIDEWO.

Yehova yifuza ko abantu bose bahunga ubusambanyi. Musome mu 1 Abakorinto 6:18, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni ibihe bintu bishobora gutuma umuntu agwa mu cyaha cy’ubusambanyi?

  • Wakora iki ngo uhunge ubusambanyi?

4. Ushobora gutsinda ibishuko

Ni iki gituma gutsinda igishuko cy’ubusambanyi bigorana? Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira.

  • Umuvandimwe uvugwa muri iyi videwo yakoze iki, igihe yamenyaga ko ibikorwa bye n’ibitekerezo bye byashoboraga gutuma ahemukira umugore we?

Abakristo b’indahemuka na bo hari igihe bibasaba guhatana kugira ngo bakomeze kugira ibitekerezo bitanduye. Wakora iki ngo udakomeza gutekereza ku bintu byanduye? Musome mu Bafilipi 4:8, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni ibihe bintu twagombye gutekerezaho?

  • Gusoma Bibiliya no guhugira mu murimo wa Yehova, byadufasha bite gutsinda ibishuko bishobora kutugusha mu cyaha?

5. Amahame ya Yehova adufitiye akamaro

Yehova azi ibyatubera byiza. Atubwira icyo twakora kugira ngo dukomeze kuba abantu batanduye mu myifatire yacu n’akamaro bidufitiye. Musome mu Migani 7:7-27 cyangwa murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Ni mu buhe buryo umusore uvugwa muri iyo mirongo yageze ahantu hari gutuma agwa mu bishuko?​—Murebe Imigani 7:8, 9.

  • Mu Migani 7:23, 26, hagaragaza ko ubusambanyi bushobora kugira ingaruka mbi cyane. Gukomeza kugira imyifatire itanduye bishobora kuturinda ibihe bibazo?

  • Kuba abantu batanduye mu by’umuco bidufasha bite kwishimira ubuzima iteka ryose?

Hari abatekereza ko ibyo Bibiliya ivuga ku butinganyi ari ubugome. Ariko Yehova yifuza ko twishimira ubuzima iteka ryose. Kugira ngo tubigereho tugomba gukurikiza amategeko ye. Musome mu 1 Abakorinto 6:9-11, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ese kurarikira uwo muhuje igitsina, ni byo byonyine Imana ibona ko ari bibi?

Twese hari ibyo tuba tugomba guhindura kugira ngo dushimishe Imana. Ese imihati dushyiraho izatugirira akamaro? Musome muri Zaburi 19:8, 11, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ese utekereza ko amahame ya Yehova agenga imyifatire, ashyize mu gaciro? Sobanura.

Yehova yafashije abantu benshi gukurikiza amahame ye agenga imyifatire. Nawe yagufasha

UKO BAMWE BABYUMVA: “Kuryamana n’umuntu uwo ari we wese nta cyo bitwaye; mupfa kuba mukundana.”

  • Wababwira iki?

INCAMAKE

Imibonano mpuzabitsina ni impano Yehova yahaye umugabo n’umugore bashyingiranywe kugira ngo ibashimishe.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ubusambanyi ni iki?

  • Ni iki cyadufasha kwirinda ubusambanyi?

  • Iyo dukurikije amahame ya Yehova agenga imyifatire bitugirira akahe kamaro?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Menya impamvu Imana yifuza ko umugabo n’umugore babana barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

“Ni iki Bibiliya ivuga ku birebana n’ababana batarashyingiranywe?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Ese kuba Bibiliya itubuza ubutinganyi, bisobanura ko idushishikariza kwanga abatinganyi?

“Ese ubutinganyi ni bubi?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Menya uko amategeko y’Imana atubuza ubusambanyi bw’uburyo bwose aturinda.

“Ese kwendana mu kanwa ni ugusambana?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Soma ingingo ivuga ngo “Baranyubashye,” urebe icyatumye umuntu wari umutinganyi ahinduka kugira ngo ashimishe Imana.

“Bibiliya ihindura imibereho y’abantu” (Umunara w’Umurinzi, 1 Mata 2011)

a Muri iyo mibonano mpuzabitsina itemewe hakubiyemo kwendana mu kanwa, mu kibuno, no gukorakora imyanya ndangagitsina y’undi muntu mu buryo bubyutsa irari.