Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 2

Uko twagira umutimanama utaducira urubanza

Uko twagira umutimanama utaducira urubanza

“Mugire umutimanama utabacira urubanza.”​—1 PETERO 3:16.

1, 2. Kuki iyo uri ahantu utamenyereye uba ukeneye umuntu ukuyobora? Ni uwuhe muyobozi Yehova yaduhaye?

TEKEREZA urimo ugenda mu butayu bunini. Ahantu hose ureba haragenda hahinduka bitewe n’imiyaga ikaze ihuha umucanga iwujyana hirya no hino. Ushobora kuyoba mu buryo bworoshye. Ni iki cyagufasha kumenya aho ujya? Ukeneye umuntu ukuyobora cyangwa ikindi kintu cyakuyobora. Gishobora kuba ari busore, izuba, inyenyeri, ikarita, umuntu uzi neza ubwo butayu, cyangwa ukifashisha ikoranabuhanga rifasha umuntu kumenya aho aherereye (GPS). Ibyo ni iby’ingenzi, kubera ko kumenya aho ujya bishobora kurokora ubuzima bwawe.

2 Twese duhura n’ingorane nyinshi mu buzima, kandi hari igihe tuba twumva tutazi icyo twakora. Ariko Yehova yaduhaye umutimanama kugira ngo uge utuyobora (Yakobo 1:17). Nimucyo dusuzume icyo umutimanama ari cyo n’uko ukora. Hanyuma turi busuzume uko twawutoza, impamvu tugomba kwita ku mitimanama y’abandi n’ukuntu kugira umutimanama ukeye bituma tumererwa neza.

UMUTIMANAMA NI IKI KANDI SE UKORA UTE?

3. Umutimanama ni iki?

3 Umutimanama ni impano ihebuje Yehova yaduhaye. Ni ubushobozi buturimo bwo kumenya ikiza n’ikibi. Ijambo ry’Ikigiriki ryakoreshejwe muri Bibiliya ryahinduwemo “umutimanama,” risobanura “kwimenya.” Iyo umutimanama wacu ukora neza, udufasha kwigenzura tukimenya by’ukuri. Ushobora kudufasha kwigenzura tutibereye tukamenya ibitekerezo byacu n’ibyiyumvo byacu. Ushobora kudutoza gukora ibyiza no kwirinda ibibi. Nanone ushobora gutuma twumva twishimye mu gihe twafashe imyanzuro myiza cyangwa ukaducira urubanza mu gihe twafashe imyanzuro mibi.—Reba Ibisobanuro bya 5.

4, 5. (a) Byagenze bite igihe Adamu na Eva bangaga kumvira umutimanama wabo? (b) Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza uko umutimanama ukora?

4 Buri muntu ni we uhitamo kumvira umutimanama we cyangwa kutawumvira. Adamu na Eva bahisemo kutumvira umutimanama wabo, bituma bakora icyaha. Nyuma yaho umutimanama wabaciriye urubanza, ariko amazi yari yarenze inkombe. Bari bamaze gusuzugura Imana (Intangiriro 3:7, 8). Nubwo bose bari bafite umutimanama utunganye, kandi bazi ko gusuzugura Imana ari bibi, bahisemo kutumvira umutimanama wabo.

5 Icyakora, hari abantu benshi badatunganye bumviye umutimanama wabo. Yobu ni umwe muri bo. Kubera ko yafashe umwanzuro mwiza, yashoboraga kuvuga ati: “Umutima wanjye nta cyo uzandega mu minsi yose yo kubaho kwanjye” (Yobu 27:6). Igihe Yobu yavugaga ngo: “Umutima wanjye,” yerekezaga ku mutimanama we, utuma amenya ikiza n’ikibi. Hari igihe Dawidi atumviye umutimanama we, asuzugura Yehova. Nyuma yaho, yiciriye urubanza ku buryo yumvaga ari nk’aho umutima we warimo ‘umukubita’ (1 Samweli 24:5). Uwo wari umutimanama wa Dawidi wamubwiraga ko ibyo yari yakoze byari bibi. Kumvira umutimanama we byari kumurinda kongera gukora ayo makosa.

6. Kuki umutimanama ari impano twahawe n’Imana?

6 Abantu batazi Yehova na bo bamenya gutandukanya ibintu byiza n’ibibi. Bibiliya igira iti: ‘Mu bitekerezo byabo ubwabo bararegwa cyangwa bakagirwa abere’ (Abaroma 2:14, 15). Urugero, abantu benshi bazi ko kwica cyangwa kwiba ari bibi. Iyo babyirinze, baba bumviye umutimanama wabo, ni ukuvuga ubushobozi Yehova yabashyizemo bwo kumenya ikiza n’ikibi. Nanone baba bumviye amahame Yehova yashyizeho, adufasha gufata imyanzuro myiza.

7. Kuki hari igihe umutimanama wacu ushobora kudushuka?

7 Ariko hari igihe umutimanama ushobora kudushuka. Urugero, ushobora kwangizwa n’ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu bidatunganye, maze ukadushora mu bikorwa bibi. Kugira umutimanama ukora neza ntibipfa kwizana (Intangiriro 39:1, 2, 7-12). Umuntu agomba kuwutoza. Yehova yaduhaye umwuka wera n’amahame yo muri Bibiliya, kugira ngo adufashe kuwutoza (Abaroma 9:1). Nimucyo dusuzume uko twatoza umutimanama wacu.

UKO TWATOZA UMUTIMANAMA WACU

8. (a) Ni mu buhe buryo ibyiyumvo byacu bishobora kuyobya umutimanama wacu? (b) Ni iki twagombye kwibaza mbere yo kugira icyo dukora?

8 Hari abatekereza ko kumvira umutimanama wabo bivuga ko bagomba gukurikira ibyiyumvo byabo gusa. Batekereza ko bashobora gukora ibyo bashaka byose, igihe cyose bumva ko ari byiza. Icyakora ibyiyumvo byacu ntibitunganye kandi bishobora kudushuka. Bishobora kurusha imbaraga umutimanama wacu. Bibiliya igira iti: “Umutima urusha ibindi byose gushukana, kandi ni mubi cyane. Ni nde wawumenya” (Yeremiya 17:9)? Ubwo rero, dushobora gutekereza ko ikintu gikwiriye nyamara kidakwiriye. Urugero, Pawulo ataraba Umukristo, yatotezaga cyane abari bagize ubwoko bw’Imana, kandi yibwiraga ko ibyo yakoraga byari bikwiriye. Yumvaga afite umutimanama utamucira urubanza. Ariko nyuma yaho yaravuze ati: “Ungenzura ni Yehova” (1 Abakorinto 4:4; Ibyakozwe 23:1; 2 Timoteyo 1:3). Igihe Pawulo yamenyaga uko Yehova yabonaga ibikorwa bye, yabonye ko agomba guhinduka. Ku bw’ibyo rero, mbere yo kugira icyo dukora, twagombye kwibaza tuti: “Yehova ashaka ko nkora iki?”

9. Gutinya Imana bisobanura iki?

9 Iyo dukunda umuntu, ntituba twifuza kumubabaza. Natwe rero kubera ko dukunda Yehova, ntitwifuza gukora ikintu cyamubabaza. Twagombye gutinya cyane kubabaza Yehova. Nehemiya yatubereye urugero. Igihe yari guverineri, yanze gukoresha umwanya yari afite yigwizaho ubutunzi. Yavuze ko yabitewe n’uko ‘yatinyaga Imana’ (Nehemiya 5:15). Nehemiya ntiyifuzaga gukora ikintu cyose cyababaza Yehova. Natwe twigana Nehemiya, tugatinya gukora ikintu kibi cyababaza Yehova. Iyo dusomye Bibiliya, tumenya ibimushimisha.—Reba Ibisobanuro bya 6.

10, 11. Ni ayahe mahame ya Bibiliya yadufasha gufata imyanzuro myiza ku birebana n’inzoga?

10 Urugero, Umukristo ashobora guhitamo kunywa inzoga cyangwa kutayinywa. Ni ayahe mahame yamufasha gufata umwanzuro mwiza? Dore amwe muri yo: Bibiliya nticiraho iteka kunywa inzoga. Ahubwo itubwira ko divayi ari impano ituruka ku Mana (Zaburi 104:14, 15). Icyakora, Yesu yabwiye abigishwa be kwirinda “kunywa birenze urugero” (Luka 21:34). Nanone Pawulo yabwiye Abakristo kwirinda ‘kurara inkera no kunywera gusinda’ (Abaroma 13:13). Yavuze ko abasinzi ‘batazaragwa ubwami bw’Imana.’—1 Abakorinto 6:9, 10.

11 Umukristo ashobora kwibaza ati: “Mbona nte ibyo kunywa inzoga? Ese nyinywa nshaka kwiyibagiza ibibazo? Ese nywa inzoga kugira ngo intere akanyabugabo? Ese nshobora kwifata nkamenya igihe nywera inzoga n’uko inzoga nywa ingana? * Ese nshobora kwishimana n’abandi nubwo twaba tutari kunywa inzoga?” Tugomba nanone gusaba Yehova kudufasha gufata imyanzuro myiza. (Soma muri Zaburi ya 139:23, 24.) Iyo dutekereza ku mahame ya Bibiliya kandi tukisuzuma tutibereye, tuba dutoza umutimanama wacu kwitondera amahame ya Bibiliya. Icyakora nk’uko turi bubibone, gutoza umutimanama bikubiyemo ibirenze ibyo.

IMPAMVU TWITA KU MITIMANAMA Y’ABANDI

12, 13. Kuki imitimanama y’abantu ikora mu buryo butandukanye? Tuzitwara dute niba tubona ibintu mu buryo butandukanye?

12 Abantu bose si ko bafite imitimanama ikora kimwe. Umutimanama wawe ushobora kukwemerera gukora ikintu runaka, ariko uw’undi we ntubimwemerere. Urugero, ushobora kunywa inzoga, mu gihe undi we yumva atazinywa. Kuki imitimanama y’abantu babiri ishobora gukora mu buryo butandukanye?

Umutimanama watojwe ushobora kugufasha guhitamo kunywa inzoga cyangwa kutayinywa

13 Uko umuntu yumva ibintu, inshuro nyinshi biterwa n’aho yakuriye, uko umuryango we ubibona, ibyamubayeho mu buzima n’ibindi. Ku birebana no kunywa inzoga, umuntu wajyaga ananirwa kwifata ashobora guhitamo kuzireka burundu (1 Abami 8:38, 39). Ese uramutse uhaye umuntu inzoga akanga kuyinywa, wabyitwaramo ute? Ese byakubabaza? Ese wamuhatira kuyinywa? Ese wamubaza impamvu ayanze? Oya, ahubwo uzubaha umutimanama we.

14, 15. Ni ikihe kibazo cyavutse mu gihe cya Pawulo? Ni iyihe nama nziza Pawulo yatanze?

14 Mu gihe cya Pawulo, havutse ikibazo cyagaragaje ukuntu imitimanama y’abantu ishobora gukora mu buryo butandukanye. Inyama zimwe zagurishwaga mu isoko zabaga zatambiwe ibigirwamana (1 Abakorinto 10:25). Pawulo ntiyatekerezaga ko kugura izo nyama ukazirya byari bibi. Yabonaga ko ibyokurya byose bitangwa na Yehova. Ariko abavandimwe bari barahoze basenga ibigirwamana si uko babibonaga. Bumvaga ko kurya izo nyama ari bibi. Ese Pawulo yaba yaratekereje ati: “Ntibibangamiye umutimanama wange, kandi mfite uburenganzira bwo kurya icyo nshaka”?

15 Pawulo ntiyatekerezaga atyo. Yitaga cyane ku byiyumvo by’abavandimwe be ku buryo yemeye guhara uburenganzira bwe. Pawulo yavuze ko tutagomba ‘kwinezeza.’ Yongeyeho ati: “Kuko na Kristo atinejeje ubwe” (Abaroma 15:1, 3). Pawulo yiganaga Yesu, akazirikana abandi aho kwizirikana.​—Soma mu 1 Abakorinto 8:13; 10:23, 24, 31-33.

16. Kuki tutagombye gucira urubanza abavandimwe bacu mu gihe bakoze ibyo umutimanama wabo ubemerera?

16 Ariko se byagenda bite niba umutimanama w’umuntu umwemerera gukora ikintu twe tubona ko ari kibi? Tugomba kwitonda ntitumucire urubanza kandi ntitwumve ko ari twe dufite ukuri, ko we yibeshya. (Soma mu Baroma 14:10.) Yehova yaduhaye umutimanama kugira ngo uducire urubanza, si ukugira ngo tuge ducira imanza abandi (Matayo 7:1). Ntidushaka ko ibyo twifuza byatuma itorero ricikamo ibice. Ahubwo dushakisha icyatuma turushaho gukundana no kunga ubumwe.​—Abaroma 14:19.

UMUTIMANAMA UTADUCIRA URUBANZA UTUGIRIRA AKAMARO

17. Byagendekeye bite imitimanama ya bamwe?

17 Intumwa Petero yaranditse ati: “Mugire umutimanama utabacira urubanza” (1 Petero 3:16). Ikibabaje ni uko iyo abantu bakomeje kwirengagiza amahame ya Yehova, amaherezo umutimanama wabo utongera kubaburira. Pawulo yavuze ko umutimanama wabo uba ‘ufite inkovu nk’iz’ubushye bw’icyuma gishyiraho ikimenyetso’ (1 Timoteyo 4:2). Ese wigeze gushya cyane? Niba byarakubayeho, umubiri wawe wajeho inkovu ikomeye ku buryo iyo uyikozeho utagira ikintu wumva. Iyo umuntu akomeje gukora ibibi, umutimanama we umera nk’“inkovu” amaherezo ntiwongere gukora.

Umutimanama ukeye ushobora kutuyobora kandi ugatuma tugira ibyishimo n’amahoro yo mu mutima

18, 19. (a) Kumva twicira urubanza cyangwa dufite ikimwaro, bidufasha bite? (b) Twakora iki niba dukomeza kwicira urubanza kandi twaramaze kwicuza ibyaha twakoze?

18 Iyo twumva twicira urubanza, ni umutimanama wacu uba utubwira ko hari ikintu kibi twakoze. Ibyo bishobora kudufasha kumenya ikibi twakoze ntituzongere kugikora. Tuba dushaka gukura amasomo ku makosa tuba twakoze, kugira ngo tutazongera kuyakora. Urugero, Umwami Dawidi yakoze icyaha, ariko umutimanama we watumye yicuza. Yababajwe n’ibyo yari yakoze maze yiyemeza ko azajya yumvira Yehova. Dawidi ashingiye ku byamubayeho yaravuze ati: “Yehova uri mwiza kandi witeguye kubabarira.”—Zaburi 51:1-19; 86:5; reba Ibisobanuro bya 7.

19 Icyakora umuntu ashobora kuba yarihannye icyaha yakoze, ariko agakomeza kwicira urubanza. Kugira umutimanama ugucira urubanza birababaza kandi bishobora gutuma umuntu yumva ko nta cyo amaze. Niba ibyo bijya bikubaho, jya wibuka ko udashobora guhindura ibyabaye. Waba icyo gihe wari uzi neza ikiza n’ikibi cyangwa utari ubizi, Yehova yarakubabariye rwose, ahanagura ibyaha byawe. Yehova abona ko uri umwere kandi ubu uzi neza ko ukora ibikwiriye. Umutima wawe ushobora kugucira urubanza, ariko Bibiliya ivuga ko “Imana iruta imitima yacu.” (Soma muri 1 Yohana 3:19, 20.) Ibyo bisobanura ko urukundo rwayo n’imbabazi zayo ari byo bikomeye kuruta ibyiyumvo ibyo ari byo byose waba ufite cyangwa ikimwaro waba ufite. Ushobora kwizera udashidikanya ko Yehova yakubabariye. Iyo umuntu yemeye ko Yehova yamubabariye, umutimanama we umuha amahoro kandi akishimira kumukorera.—1 Abakorinto 6:11; Abaheburayo 10:22.

20, 21. (a) Iki gitabo cyagenewe kugufasha gukora iki? (b) Ni uwuhe mudendezo Yehova yaduhaye? Twawukoresha dute?

20 Iki gitabo cyagenewe kugufasha gutoza umutimanama wawe kugira ngo uge ukuburira kandi ukurinde muri iyi minsi ya nyuma igoye. Nanone gishobora kugufasha gukurikiza amahame ya Bibiliya. Birumvikana ko iki gitabo kitazaguha urutonde rw’amategeko akubwira icyo wakora mu bibazo byose bishobora kuvuka. Tuyoborwa n’“amategeko ya Kristo,” ashingiye ku mahame y’Imana (Abagalatiya 6:2). Ntitwitwaza ko tudafite itegeko ritubuza gukora ikintu iki n’iki, ngo tubonereho gukora ibibi (2 Abakorinto 4:1, 2; Abaheburayo 4:13; 1 Petero 2:16). Ahubwo dukoresha umudendezo dufite tukagaragaza ko dukunda Yehova.

21 Iyo dutekereza ku mahame yo muri Bibiliya kandi tukayakurikiza, twitoza gukoresha “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,” no kugira imitekerereze nk’iya Yehova (Abaheburayo 5:14). Ibyo bituma tugira umutimanama watojwe neza, uzatuyobora kandi ukadufasha kuguma mu rukundo rw’Imana.

^ par. 11 Abaganga benshi bavuga ko abantu babaswe n’inzoga, kugenzura uko inzoga banywa zingana bibagora cyane. Babagira inama yo kuzireka burundu.