IGICE CYA 40
Icyo twakora kugira ngo dushimishe Imana
TWAKORA iki kugira ngo dushimishe Imana? Mbese, hari ikintu twayiha?— Yehova yagize ati ‘inyamaswa zose zo mu ishyamba ni izanjye.’ Nanone yagize ati “ifeza ni izanjye, n’izahabu na zo ni izanjye” (Zaburi 24:1; 50:10; Hagayi 2:8). Nyamara ariko, hari ikintu dushobora guha Imana. Icyo kintu ni ikihe?—
Yehova aduha uburenganzira bwo kwihitiramo kumukorera cyangwa kutamukorera. Nta bwo aduhatira gukora ibyo ashaka. Reka tugerageze kureba impamvu Imana yaduhaye uburenganzira bwo kwihitiramo kuyikorera cyangwa kutayikorera.
Ushobora kuba uzi ko habaho imashini zimwe na zimwe zakorewe gukora imirimo isanzwe ikorwa n’abantu. Izo mashini ziba zikozwe ku buryo zikora ibyo uwazikoze ashaka gusa. Ku bw’ibyo, izo mashini ntizishobora kwihitiramo gukora ibyo zishaka. Iyo Yehova abishaka, yari kuturema nk’izo mashini, bityo tukajya dukora gusa ibyo ashaka ko dukora. Icyakora, si uko Imana yaturemye. Waba uzi impamvu?—
Hari udukinisho tuba tumeze nk’izo mashini. Iyo ukanze buto, ako gakinisho gakora icyo uwagakoze yagategetse kujya gakora. Waba warigeze kubona agakinisho nk’ako?— Akenshi usanga abantu barambirwa udukinisho nk’utwo kuko dukora gusa icyo twakorewe. Imana
ntishaka ko tuyumvira nk’izo mashini zikora ibyo zategetswe gukora. Yehova ashaka ko tumukorera tubitewe n’uko tumukunda kandi tukaba dushaka kumwumvira.Utekereza ko Data wo mu ijuru yumva ameze ate iyo tumwumviye tubitewe n’uko tubishaka?— Ngaho mbwira, iyo ababyeyi bawe barebye imyifatire yawe, bumva bameze bate?— Bibiliya ivuga ko umwana w’umunyabwenge “anezeza se,” naho umwana w’ikigoryi ‘akababaza nyina’ (Imigani 10:1). Mbese, waba warabonye ko iyo ukoze icyo mama cyangwa papa yagusabye, bituma yishima?— Ariko se, bumva bameze bate iyo ubasuzuguye?—
Reka noneho dutekereze kuri Data wo mu ijuru, ari we Yehova. Atubwira icyo twakora kugira ngo tumushimishe. Ngaho fata Bibiliya yawe, urambure mu Migani 27:11. Aho ngaho, Imana ibwira buri wese muri twe iti ‘mwana wanjye gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.’ Waba uzi gutukana icyo ari cyo?— Burya n’iyo umuntu agusetse avuga ko udashobora gukora ibyo wiyemeje, aba agututse. Waba uzi uko Satani atuka Yehova?— Reka tubirebe.
Ibuka ko nk’uko twabibonye mu Gice cya 8 cy’iki gitabo, Satani ashaka kuba Uwa Mbere, kandi ko yifuza ko abantu bose bajya bamwumvira. Satani yemeza ko abantu basenga Yehova kubera ko gusa Yehova abasezeranya ko azabaha ubuzima bw’iteka nibamusenga. Satani amaze gutuma Adamu na Eva basuzugura Yehova, yabwiye Yehova ati ‘abantu bagukorera kubera ko gusa babifitemo inyungu. Ngaho mpa uburenganzira, nkwereke ko nshobora gutuma abantu bose bakwanga’!
Yego, ayo si yo magambo nyayo dusanga muri Bibiliya, ariko iyo dusomye inkuru ivuga ibya Yobu tubona ko ari nk’aho Satani yabwiye Imana ibintu nk’ibyo. Koko rero, kumenya niba Yobu akunda Imana koko cyangwa niba atayikunda, ni byo byari gukiranura Satani na Yehova. Reka dufate Bibiliya zacu, turambure muri Yobu, igice cya 1 n’icya 2, duse n’abareba uko byagenze.
Igice cya 1 kigaragaza Satani yinjiye mu ijuru, azanye n’abandi bamarayika baje imbere ya Yehova. Ubu noneho Yehova abajije Satani ati “uturutse he?” Satani ashubije ko avuye gutembera ku isi. Yehova ni ko kumubaza ati ‘mbese, witegereje ukuntu Yobu ankorera kandi akaba nta kintu kibi akora?’—Yobu 1:6-8.
Ako kanya, Satani ahise ashaka impamvu zaba zituma Yobu akorera Imana. Ni ko kubwira Yehova ati ‘nta kindi gituma Yobu agusenga; ni ukubera ko nta kibazo na kimwe afite. Ngaho reka Yobu 1:9-12.
kumurinda, ureke no kumuha umugisha, maze urebe ko atakwihakana, akakuvuma’! Yehova amushubije agira ati ‘nta cyo, ngaho genda umukorere icyo ushaka cyose, ariko we ubwe ntugire icyo umutwara.’—Satani abigenje ate?— Abanje gutuma abantu biba inka n’indogobe za Yobu; bishe n’abashumba bazo. Nyuma y’ibyo, inkuba irakubise, yica intama za Yobu n’abashumba bazo. Noneho haje abajura biba ingamiya ze, bica n’abantu bazirindaga. Hanyuma Satani atumye haza umuyaga mwinshi cyane, ugusha inzu abana icumi ba Yobu barimo, none bose barapfuye! Nubwo ibyo byose bimubayeho, Yobu aracyakorera Yehova.—Yobu 1:13-22.
Ubu noneho, Yehova yongeye kubonana na Satani. Yehova amwibukije ko Yobu akiri indahemuka. Satani yongeye gushaka impamvu ibitera, agira ati ‘noneho nundeka nkagirira nabi n’umubiri we, arakwihakana, akuvume’! Yehova ahaye Satani uburenganzira bwo kugirira nabi umubiri wa Yobu, ariko aramwihanangirije ngo ye kumwica.
Ubu noneho Satani ateje Yobu indwara ikomeye, ku buryo umubiri we wose wuzuyeho ibibyimba binini. Ibyo bibyimba Yobu 2:1-13; 7:5; 19:13-20.
biranuka nabi cyane ku buryo nta muntu n’umwe ushaka kumwegera. Yewe, ndetse n’umugore we ubwe ageze aho amubwira ati “ihakane Imana wipfire”! Ubu noneho haje abantu bavuga ko ari incuti za Yobu, bakaba baje kumusura. Icyakora, batumye arushaho kubabara kuko bemeza ko ngo agomba kuba hari ibintu bibi yakoze, akaba ari byo byamukururiye ingorane zingana zityo. Icyakora nubwo Satani amuteje ingorane n’imibabaro myinshi, Yobu akomeje gukorera Yehova ari indahemuka.—Uratekereza ko Yehova yumvaga ameze ate iyo yabonaga Yobu akomeza kuba indahemuka?— Yarishimaga, kuko yashoboraga kubwira Satani ati ‘ngaho itegereze Yobu! Ankorera kuko abishaka.’ Mbese, nawe uzaba nka Yobu, ku buryo nawe Yehova azajya agutangaho urugero, avuga ko uri umuntu ugaragaza ko Satani ari umubeshyi?— Koko rero, ni ibintu bishimishije rwose kuba dushobora gufasha Yehova gusubiza ikirego cya Satani, we wihandagaje avuga ko ashobora kubuza abantu bose gukorera Yehova. Nta gushidikanya ko Yesu yashimishwaga no gufasha Se gusubiza Satani.
Umwigisha Ukomeye ntiyigeze na rimwe yemerera Satani kumukoresha ikintu kibi. Ngaho tekereza noneho ukuntu Se agomba kuba yarishimye! Yehova yashoboraga guhamagara Satani akamwereka Yesu, maze akamubwira ati ‘witegereje Umwana wanjye! Yakomeje kuba indahemuka mu buryo bwuzuye, abitewe n’uko ankunda!’ Tekereza n’ukuntu Yesu na we yashimishijwe n’uko yashimishije umutima wa Se. Ibyo byishimo ni byo byatumye anemera gupfira ku giti cy’umubabaro.—Abaheburayo 12:2.
Waba wifuza kuba nk’Umwigisha wacu Ukomeye, bityo nawe ugashimisha Yehova?— Ngaho komeza gukora uko ushoboye kose kugira ngo umenye ibyo Yehova ashaka, kandi umushimishe ubishyira mu bikorwa!
Soma imirongo ikurikira igaragaza icyo Yesu yakoze kugira ngo ashimishe Imana, n’icyo natwe dusabwa gukora: Imigani 23:22-25; Yohana 5:30; 6:38; 8:28 na 2 Yohana 4.