Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 35

Yehova azatuzura mu bapfuye!

Yehova azatuzura mu bapfuye!

MBESE, nidupfa Imana izaba ifite ubushake bwo kutuzura cyangwa se kongera kudusubiza ubuzima?— Umuntu mwiza witwaga Yobu, we yizeraga ko Imana izagira ubushake bwo kumuzura. Ku bw’ibyo, igihe Yobu yumvaga ari hafi gupfa yabwiye Imana ati ‘numpamagara, nzakwitaba.’ Yobu yashakaga kuvuga ko Yehova Imana yari kwifuza cyane kumuzura.—Yobu 14:14, 15.

Yesu ameze nka Se, Yehova Imana. Yesu na we aba ashaka kudufasha. Igihe umuntu wari urwaye ibibembe yabwiraga Yesu ati ‘uramutse ubishatse wabasha kunkiza,’ Yesu yaramushubije ati ‘ndabishaka, kira.’ Kandi koko ako kanya yahise amukiza ibibembe bye!—Mariko 1:40-42.

Yehova yagaragaje ate ko akunda abana bato?

Se wa Yesu ni we wigishije Yesu gukunda abana. Incuro ebyiri zose, Yehova yazuye abana bato akoresheje abagaragu be. Eliya yinginze Yehova amusaba kuzura umwana w’umugore wari waramugiriye neza. Kandi koko Yehova yaramuzuye. Nanone Yehova yazuye agahungu gato akoresheje umugaragu we Elisa.—1 Abami 17:17-24; 2 Abami 4:32-37.

Mbese, ntibishimishije kumenya ko Yehova adukunda cyane bigeze aho?— Burya rero, nta bwo ajya adutekerezaho ari uko gusa tukiriho. Turamutse dupfuye, na bwo yakomeza kutwibuka. Dukurikije uko Yesu yabivuze, Yehova abona ko abantu yakundaga bapfuye baba bakiriho (Luka 20:38). Bibiliya igira iti ‘naho rwaba urupfu cyangwa ubuzima, cyangwa ibintu biriho cyangwa ibizaba, nta kizabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana.’—Abaroma 8:38, 39.

Yesu akiri hano ku isi, yagaragaje ko Yehova yita ku bana bato. Ibuka ko Yesu yagiraga igihe cyo kubwira abana bato ibyerekeye Imana. Ariko se, wari uzi ko burya Yesu afite ububasha bwo kuzura abakiri bato?— Reka duse n’abareba uko byagenze igihe Yesu yazuraga agakobwa k’umugabo witwa Yayiro, kari gafite imyaka 12.

Yayiro n’umugore we, hamwe n’agakobwa kabo k’ikinege batuye hafi y’Inyanja ya Galilaya. Ako gakobwa kamaze iminsi karwaye, kandi Yayiro arareba agasanga akana ke kari hafi gupfa. Ubu noneho, atangiye gutekereza ku mugabo udasanzwe witwa Yesu amaze iminsi yumva bavuga ko afite ubushobozi bwo gukiza abantu indwara. Ku bw’ibyo, Yayiro ahise ajya gushaka Yesu. Asanze Yesu ku nkengero y’Inyanja ya Galilaya yigisha abantu benshi.

Yayiro agerageje gucengera mu bantu. Akigera aho Yesu ari, amwikubise imbere. Abwiye Yesu ati ‘agakobwa kanjye kagiye gupfa. Ndakwinginze, tujyane ujye kugafasha.’ Yesu ahise ajyana na Yayiro. Ba bantu bari baje kureba Umwigisha Ukomeye na bo barabakurikiye. Icyakora, nyuma y’akanya gato bahuye n’abantu bavuye mu rugo kwa Yayiro. Bongoreye Yayiro bati “wa mwana ko yapfuye uracyaruhiriza iki umwigisha?”

Yesu yumvise ibyo abo bagabo bavuze. Azi agahinda Yayiro atewe no kubura akana ke k’ikinege. Ku bw’ibyo, Yesu abwiye Yayiro ati ‘ntutinye. Niwizera Imana gusa, umukobwa wawe arakira.’ Bakomeje urugendo. Ubu noneho bageze mu rugo kwa Yayiro. Bahasanze bamwe mu ncuti z’umuryango barira. Bababajwe n’uko ako kana kapfuye. Ariko Yesu we arababwiye ati ‘murekere aho kurira. Nta bwo uyu mwana yapfuye, ahubwo arasinziriye.’

Yesu akimara kuvuga atyo, abantu batangiye kumuseka kuko bazi neza ko ako gakobwa kapfuye. None se, kuki Yesu avuga ko gasinziriye?— Utekereza ko ari iki Yesu ashaka kwigisha abo bantu?— Arashaka ko bamenya ko burya gupfa ari nko gusinzira cyane. Arashaka no kubamenyesha ko Imana yamuhaye ububasha bwo kuzura abantu mu buryo bworoshye, neza neza nk’uko tujya dukangura umuntu tukamukura mu bitotsi.

Kuba Yesu yarazuye agakobwa ka Yayiro bigaragaza iki?

Ubu noneho Yesu asabye abantu bose gusohoka mu nzu, uretse intumwa ze Petero, Yakobo na Yohana hamwe n’ababyeyi b’ako gakobwa. Hanyuma, Yesu agiye mu cyumba uwo mwana aryamyemo. Amufashe akaboko. Aramubwiye ati “mukobwa, byuka!” Ka gakobwa gahise gatangira kugenda! Ababyeyi bako barishimye cyane.—Mariko 5:21-24, 35-43; Luka 8:40-42, 49-56.

Ngaho tekereza nawe. Ko Yesu yashoboye kuzura ako gakobwa, mbese ashobora kuzura n’abandi?— Utekereza se ko azabazura koko?— Yego rwose, azabazura. Yesu ubwe yarivugiye ati ‘igihe kizaza, ubwo abari mu mva [Imana yibuka] bose bazumva ijwi ryanjye bakavamo.’—Yohana 5:28, 29.

Mbese, utekereza ko Yesu ashaka kuzura abantu koko?— Reka turebe indi nkuru yo muri Bibiliya idufasha gusubiza icyo kibazo. Ibintu byabereye hafi y’umujyi wa Nayini, bigaragaza ukuntu Yesu yumva ameze iyo abantu bababajwe n’uko bapfushije. Reka duse n’abareba uko byagenze.

Umugore umwe avuye i Nayini aherekejwe n’abantu benshi bagiye guhamba umuhungu we. Hashize igihe uwo mugore apfushije umugabo we, none dore apfushije n’umwana we w’ikinege. Mbega agahinda afite! Abenshi mu baturage b’i Nayini baramuherekeje, bakaba bagiye gushyingura umurambo w’umwana we inyuma y’umujyi. Uwo mugore ararira cyane. Kandi nta kintu abantu bashobora gukora ngo bamuhoze.

Kuri uwo munsi Yesu n’abigishwa be bari muri iyo nzira, bajya i Nayini. Bakigera hafi y’irembo ry’umujyi, bahuye na ba bantu bagiye gushyingura umurambo w’umwana wa wa mugore. Yesu akibona uwo mugore amarira yarenze, yumvise amugiriye impuhwe. Agahinda kenshi uwo mugore afite, gakoze Yesu ku mutima. Yesu arashaka kumufasha.

Ku bw’ibyo, kugira ngo uwo mugore amutege amatwi, Yesu amubwiranye ubugwaneza ariko bigaragara ko akomeje, ati “wirira.” Ukuntu Yesu abimubwiye, bitumye abantu bose bamwitegereza bafite amatsiko. Ubu noneho Yesu yerekeje aho umurambo uri. Nta gushidikanya ko abantu bose bagomba kuba bibaza icyo agiye gukora. Yesu abwiye umurambo w’uwo muhungu ati “muhungu, ndagutegetse byuka.” Ako kanya uwo muhungu ahise yeguka aricara, none atangiye no kuvuga.—Luka 7:11-17.

Ngaho nawe tekereza ibyishimo uwo mugore agomba kuba yaragize! Umuntu ukunda aramutse azutse, wakumva umeze ute?— Mbese, izo nkuru ntizigaragaza ko Yesu akunda abantu by’ukuri kandi ko ashaka kubafasha?— Ngaho tekereza ukuntu bizaba bishimishije igihe tuzaba twakira abantu bazaba bazutse mu isi nshya y’Imana!—2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Kuba Yesu yarazuye umwana w’ikinege w’uyu mugore bigaragaza iki?

Icyo gihe, bamwe mu bazazuka bazaba ari abantu twari tuziranye, hakubiyemo n’abana. Tuzamenya abo ari bo, nk’uko Yayiro na we yamenye agakobwa ke igihe Yesu yakazuraga. Mu bantu bazazuka, hazaba hakubiyemo n’abantu bamaze imyaka myinshi cyane bapfuye. Icyakora nubwo babayeho kera cyane, Imana ntizabibagirwa.

Mbese, ntibishimishije kumenya ko Yehova Imana n’Umwana we, ari we Yesu, badukunda cyane bigeze aho?— Ntibifuza ko twabaho imyaka mike gusa, ahubwo bifuza ko twabaho iteka ryose!

Ku birebana n’ibyiringiro bihebuje Bibiliya itanga ku bapfuye, soma muri Yesaya 25:8; mu Byakozwe 24:15 no mu 1 Abakorinto 15:20-22.